RFL
Kigali

Icyo Tizzo wo muri Active avuga ku basore bo muri Comedy Knight baherutse kumwibasira

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/05/2018 18:01
0


Mu Rwanda bamwe mu bantu bakundwa na benshi harimo abanyarwenya. Abazwi cyane mu Rwanda ni abishyize hamwe bazwi na Comedy Knight ihuriwemo n’abanyarwenya batandukanye.



Mu minsi yashize, Divin na George ubwo bari mu kiganiro bavuga ku ndirimbo z’abahanzi, bari bari kuvuga ku itsinda rya Active ku ndirimbo yabo ‘Slow Down’ babaye nk’abibasira cyane iri tsinda bahereye ku bijyanye n’ubukungu bwabo bavuze ko butameze neza, nyuma bakomeje bibasira cyane Tizzo wo muri iri tsinda.

Tizzo

Divin na George bibasiye Tizzo cyane mu kiganiro cyabo

Bibasiye cyane uyu musore bahamya ko afata ibiyobyabwenge ndetse banongera kuvuga ko gusoma ugiye muri studio bitari byo, ibintu bavuze mu buryo bwabo bivugira ko bari kuvuga ibintu uko biri. Ubwo amashusho y'urwenya rwabo yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagaye cyane aba basore bakoze iki kiganiro babashinja gusenya muzika nyarwanda bitewe n’ibyo bavuze bitari byiza na gato kuri Active by’umwihariko umusore uyibamo witwa Tizzo.

Tizzo

Tizzo yababajwe n'ibyo aba basore bakoze

Nyuma yo kumva ibyo yavuzweho Tizzo byaramubabaje nk’uko yabitangarije  INYARWANDA.COM. Yagize ati: “Byarambabaje, bo babyita ngo ni Commedy bisanzwe gusa aha bararengereye rwose cyane ko byateje ibibazo mu bantu.” Nyuma yo kubabazwa n’ibi, Tizzo yavuganye nabo ndetse banasaba imbabazi cyane bavuga ko batari bagamije gusenya itsinda rya Active na gato ahubwo babakunda cyane.

Tizzo

Abagize Commedy Knight basabye imbabazi Active bavuga ko banabakunda cyane

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com akamubaza niba hari gahunda yo kujyana aba basore mu nkiko Tizzo yasubije muri ubu buryo “Oya, kubajyana mu nkiko byo ntabyo ubwo bamaze kwisobanura ntabwo nabajyana mu nkiko.” Tizzo kandi yadutangarije ko na bagenzi be babana mu itsinda rya Active bababajwe cyane n’ibyo aba basore, Divin na George bakoze ndetse bakanashaka ko bajyanwa mu nkiko.

Active iri mu irushanwa rya Guma Guma riri kuba ku nshuro yaryo ya munani. Ubwo twamubazaga niba ibi hari icyo byaba byarahungabanyijeho Active ku bijyanye n’irushanwa barimo rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 yagize ati “Nta wamenya kuko burya iyo izina ryandujwe riba ryandujwe koko. Simpamya ko hari ikintu kinini biriya byaba byarangije kuri Active muri iri rushanwa turimo rya Primus Guma Guma Super Star 8, ntihabura na gato buriya. Bakoze amakosa rwose.”

PGGSS8

Active yose yababajwe n'ibyo aba basore bakoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND