RFL
Kigali

Umunyamakuru Sidick wa Radio/TV10 agiye kurushingana na Fillette

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2018 15:54
2


Nsengiyumva Gakwavu Sidick, umunyamakuru wa Radio/ TV 10 agiye kurushingana n’umukobwa witwa Fillette[kuri instagram akoresha amazina:Fillette_kendrah93] bamaranye umwaka urenga mu munyenga w’urukundo.



Sidick yabwiye INYARWANDA ko umwaka urenga aziranye na Fillette bagiye kurushinga mu mezi ari imbere. Abajijwe icyo yakundiye Fillete yasubije muri aya magambo, ati “Aratuje bitewe n’uko ateye, ubona yicisha bugufi. N’icyo kintu cya mbere cyankuruye cyane kuri we mbona azavamo umugore mwiza.”

Ku wa 25 Kanama 2018 Fillete yashyize ifoto ye kuri instagram ari kumwe na Sidick maze yandika agira ati “Urukundo rw’ubuzima bwanjye. Ishimwe ku Mana.”  Mbere y’aho yari yashyizeho indi foto ari kumwe na Sidick, yandika ati “Ndi kumwe n’uwo nishimira.”

sidick

Sidick agiye gukora ubukwe na Fillette

Sidick avuga ko yari asanzwe aziranye na Fillette mbere y’uko batangira urugendo rw’urukundo rubaganishije kurushinga. Gusaba no gukwa bizabera i Rwamagana ku wa 15 Ukuboza 2018, kwiyakira bibere i Kigali kuwa 22 Ukuboza 2018.

Sidick ni umunyamakuru wa Radio/TV10 azwi cyane mu gisata cy’imikino mu biganiro ‘Vuvuzela’ na 10 Sport. Sidick agiye gukora ubukwe yiyongera ku banyamakuru ba Radio/TV10 barimo Fuade witegura kwambikana impeta n’uwo yihebeye, Kayishema Titty, Rigoga Ruth, Jules Karangwa bamaze kurushinga n’abandi bakomeje kwagura umuryango mugari.

umukunzi we

fillete

Sidick n'umukunzi we Fillette






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • D5 years ago
    Ababa hungu kweri nti bihangika hasigaye Gicumbi ,na Jean luke
  • violette5 years ago
    Turabyishimiye ni byiza kdi muraberanye .





Inyarwanda BACKGROUND