RFL
Kigali

Icyihishe inyuma y'amafoto ya Urban Boys na Ziggy 55 n'itsinda Trezzor akomeje kuzengurutswa cyane ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2018 15:55
0


Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 8 Ukwakira 2018 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzengurutswa amafoto agaragaza itsinda rya Urban Boys, Trezzor ndetse na Ziggy 55 bambaye amakote. Aya mafoto yakomeje kuzengurutswa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye ariko benshi ntibasobanukiwe ibyayo.



Nyuma yo kubona aya mafoto yigaruriye imbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda twifuje kumenya ikiyihishe inyuma. Twegereye Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, uyu muhanzi akaba yadutangarije ko  aya mafoto bambaye amakote ari ay'indirimbo bahuriyemo na Groupe Trezzor ndetse na Ziggy 55 bari bari gufatira amashusho.

Yves Kana umwe mu bagize itsinda Trezzor aganira na Inyarwanda yadutangarije ko mu mpera z'icyumweru turangije ari bwo bafashe amashusho y'indirimbo nshya y'iri tsinda ryakoranye na Urban Boys ndetse na Ziggy55. Iyi ndirimbo atifuje gutangaza izina ryayo yatangaje ko iri mu njyana ya Rumba bityo iriya myambarire abantu babonye ikaba ariyo ijyanye n'iyi njyana. Batangaje ko izajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko imirimo yose yo kuyitunganya iri kugana ku musozo.

Amashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Groupe Trezzor, Urban Boys na Ziggy 55 ari gufatwa na Producer Fayzo, umwe mu bari gukorera amashusho abahanzi batari bake hano mu Rwanda. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Hollybeat ukora muri Urban Record studio ya Urban Boys. 

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Abagize Trezzor Groupe

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Fayzo niwe uri gutunganya amashusho y'iyi ndirimbo. Aha yafataga Ziggy55






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND