RFL
Kigali

Icyihebe giherutse guca umutwe umunyamakuru muri Irak kiririmba injyana ya Hip Hop

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/08/2014 12:00
1


Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi z’igihugu cy’Ubwongereza aravuga ko icyihebe giherutse gushyira hanze amashusho gica umutwe umunyamakuru w’umunyamerika ari umuraperi ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza.



Izi nzego zatangarije televiziyo ya Fox News ko kiriya cyihebe ari umwongereza w’imyaka 23 witwa Abdel Majed Abdel Bary usanzwe azwiho kuririmba mu njyana ya Hip Hop.Amakuru avuga kandi ko uyu muraperi ufite se ukomoka mu gihugu cya Misiri(Egypt)yirukanwe mu mujyi wa London ajya mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka w’2012 aho yashinjwaga gukorana na Osama Bin Laden.

ff

Ubwo iki cyihebe cyacaga umutwe umunyamakuru James Foley

Mu mwaka ushize wa 2013 nibwo iki cyihebe cyinjiye mu gihugu cya Syria kwifatanya n’abarwanyi b’umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam uzwi nka ISIS uri guca ibintu mu gihugu cya Irak.Biravugwa kandi ko iki cyihebe gifite bagenzi bacyo babiri bagendana muri uyu mutwe wa ISIS aho biyise izina risanzwe rizwi ku bahanzi rya The Beatles.

gg

Asanzwe ari umuraperi uzwi ku izina rya L Jinny

Iki cyihebe kimaze igihe gishakishwa nyuma y’uko hasohotse amashusho aho cyaciye umutwe umunyamakuru w’umunyamerika witwa James Foley wari wafashwe bugwate n’umutwe w’intagondwa zigendera ku mahame y’idini rya Islam wa ISIS.

Abaraperi bo hirya no hino ku isi bakaba bamaganye uyu mugabo bavuga ko abasebeje ko ndetse Atari akwiye kwitwa umuraperi.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karekezi9 years ago
    uwo mu tuff gang urabona atakwica koko ntaho ataniye nabino bise ni aba tuff gang





Inyarwanda BACKGROUND