RFL
Kigali

Icyifuzo cy’umubyeyi wa Humble Jizzo cyasubijwe n’umukazana we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2018 9:12
9


Umuririmbyi Manzi James wiyise Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss atangaza ko ubwa mbere umubyeyi we ahura n’umukunzi we Amy Blauman yamusabye ko yamubyarira umwuzukuru, none byarabaye biba amashimwe kuri we.



Humble Jizzzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yabyaranye n’umukunzi we Blauman barambanye mu rukundo, bibaruka umwana w’umukobwa bahaye izina rya Ariella Michelle Blauman Manzi. Uyu mwana yavukiye mu bitaro bya Central Washington Hospital (Confluence Health) biherereye mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavutse mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018. Nyuma y’ukwezi ababyeyi be bamaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahise bagaruka mu Rwanda, Humble Jizzo akomeza akazi mu itsinda rya Urban Boyz, umukunzi we akomeza kwita ku mwana nk’inshingano basangiye.

Umuryango wa Humble wageze i Kigali uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 22 Werurwe 2018,  Nizzo Kaboss ndetse n’inshuti n’abavandimwe nibo babasanganiye ku kibuga cy’indege cya Kigali barabakira. Nyuma yo kugera mu Rwanda Humble n’umukunzi we bakomeje gusurwa n’inshuti barimo na bamwe mu bahanzi basanzwe ari inshuti z’akadasohoka.

Humble

Humble akomeje gusurwa n'inshuti n'abavandimwe

Humble Jizzo yabajijwe na Inyarwanda.com niba yaramaze kwerekana umwana we mu muryango we, asubiza ko bari gutegura urugendo n’umukunzi we rumwerekeza i Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba kwerekana umwana ariko ko yungamo ko umubyeyi we (Nyina) yaje kubasuura areba umwuzukuru we. Ati:"Hari gahunda ihari ariko imiryango yagiye insuura….Ariko hakaba hari igihe runaka cyo kuzajya kwerekana mu muryango wanjye umwuzukuru.”

Humble Jizzo yakomeje avuga ko ubwa mbere umubyeyi we ahura na Amy umukunzi we yari yamusabye kumubyarira umwuzukuru. Ati:"Yavuze ko mu by’ukuri yashakaga umwana wanjye na Amy kandi yaramubonye. Ubwa mbere duhura mu bintu yasabye Amy yamubwiye ko ashaka umwana." Akomeza avuga ko umubyeyi we yabonye umwuzukuru yifuzaga ariko ngo nta zina yahaye umwuzukuru.

Jizzo

Danny The Warrior umurinzi wa Safi [uri ibumoso] nawe yasuuye Humble Jizzo

Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys riherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘KigaliLove’ yanavuze ko nk’itsinda bahugiye mu gutegura Album y’indirimbo yabo ya mbere bagiye gukora nyuma yo gutandukana na Safi ikaba ari iya karindwi bazaba bamuritse nka Urban Boys.

REBA HANO 'KIGALI LOVE' YA URBAN BOYZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanyarwanda6 years ago
    Uyu mwana ndabona ntabwirabura afite, nakamusabye kubaza neza niba aruwe, gusa abazungu ntabwo bajya baca inyuma abirabura
  • aline6 years ago
    esuwomwana kondeba ababyeyibe bakomeje kumuicaza hataragera?
  • jojo6 years ago
    ndasubiza wowe kanyarwanda uruhinja rungana kuriya uragirango rwirabure kandi ruvuka ku muzungu nabacu b'abirabura baba basa n'abazungu uretse nuriya kandi ashobora no kutirabura si itegeko umwana asa na nyina cg agasa na se bibaho. ahubwo congs rata Musore wacu
  • ndibaza6 years ago
    Hanyuma c uwo niwe mwuzukuru wa 1 amuhaye? Ese kuki umuhungu we na Aimee atajya amuvuga? Njye narumiwe pe!!! Ukuntu afite umuhungu mwiza gusa kdi ajye amuvuga kuko barasa sana!!!!
  • Kwizera olivier6 years ago
    ariko nabandi,ntakuntu promotion yakorwa tutabeshye? koko uwo mubyeyi yarinze gusabiriza umwuzukuru harya ubwo niwe wambere uyu muhungu we yari abyaye?? hahahah nimujye muvuga nuwo yabyaye mbere cg nuko yamubyaranye numunyarwandakazi? abana bose ni abana bajye bamutera ishema kimwe
  • 6 years ago
    Gisubizwa gute kandi ubona nyamuhungu yaragiye mu banyamahanga akaba yaritubije,ubu kakubayeho kuko abazagukomokaho mutasa ndetse uzabibona mu buzukuruza uzagira bazaba ari rugigana
  • 6 years ago
    @wowe kanyarwanda uvuze iki?hahh abazungu bahora batandukana bacana inyuma ntibihinduka ngo ni uko ari umwirabura,hari uwabyaye umuzungu kandi ubwo umugabo yari umwirabura,maze nyamugore yamubwiyeko ari uwe ,bagiye gukora dna asanga umu petit ni uw umugabo w umuzungu,maze uwo mugore ararira kweri kuko ngo uwo mugabo w umwirabura yari afite imodoka n akazi keza ,akababazwa ni uko atazongera kurya ku mafaranga ye,kuko uwo muzungu wamuteye inda ntacyo yari yibitseho.muve mu banyamahanga mushake mu bo musa,apana kwigira ba ntibindeba ejo ugasanga abira ura bashize ku isi kubera kwemerera uje wese,ntabwo gushakana kw abo tudahuje uruhu ari i y Imana ,ku Mana ntibyemewe na gato,ibyo ni iby abantu banga gukurikiza gahunda y Imana.kuko Imana irema umugabo,yafashe urugingo rwe irukuramo umugore ,Imana yashatse ko baremwa mu mubiri umwe kugirango babe umwe,urubavu rw umwirabura rero nta wundi waruturutsemo kereka umugore basa,ni nayo mpamvu turiho,kuko abakurambere bubashye Imana ntibashakana n abanyamahanga,niyo mpamvu dusa n abakurambere bacu.rero namwe ab iki gihe bigira ntibindeba mugashakana n abo banyamahanga mumenyeko muba muri gukenyuka kuko muzashiduka ababakomokaho bafite urundi ruhu ari ab ubundi bwoko.Imana ingize perezida nakwirukana abanyamahanga bose bari mu gihugu kuko kwivanga si byo ,byongeyeho ab iwabo bica abasa natwe bakabatoteza
  • Muvunyi6 years ago
    Ariko Humble Jizzo ni umugome kabisa, njya nibuka ujya kubyarana na Aime wa Muhungu wanyu! Icyo gihe Aime ni we wagiraga akazi, mubana mu nuz, ari we ugutunze, aguha byose!murabana, murabyarana, aho uboneye umuzungu, uramuhunga! None umwana yarakuze, yabaye mwiza cyane, ntushobora no kumusura!uzi ko abana nka bariya ari bo bagira umugisha mu buzima ariko man?jye kenshi iyo nkumvise uvuga ngf wabyaye umwana, nibaza impavu utavuga n'uwa Aimee!sha Imana izaguhana pe!
  • 6 years ago
    ariko kuba yamuvuga numva atari itegeko ikingenzi nako nawe ari umwana naho ibyo byo kumuvuga rwose nuburenganzira bwe,keep it up@Manzi





Inyarwanda BACKGROUND