Umuririmbyi Manzi James wiyise Humble Jizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss atangaza ko ubwa mbere umubyeyi we ahura n’umukunzi we Amy Blauman yamusabye ko yamubyarira umwuzukuru, none byarabaye biba amashimwe kuri we.
Humble Jizzzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yabyaranye n’umukunzi we Blauman barambanye mu rukundo, bibaruka umwana w’umukobwa bahaye izina rya Ariella Michelle Blauman Manzi. Uyu mwana yavukiye mu bitaro bya Central Washington Hospital (Confluence Health) biherereye mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavutse mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018. Nyuma y’ukwezi ababyeyi be bamaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahise bagaruka mu Rwanda, Humble Jizzo akomeza akazi mu itsinda rya Urban Boyz, umukunzi we akomeza kwita ku mwana nk’inshingano basangiye.
Umuryango wa Humble wageze i Kigali uvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 22 Werurwe 2018, Nizzo Kaboss ndetse n’inshuti n’abavandimwe nibo babasanganiye ku kibuga cy’indege cya Kigali barabakira. Nyuma yo kugera mu Rwanda Humble n’umukunzi we bakomeje gusurwa n’inshuti barimo na bamwe mu bahanzi basanzwe ari inshuti z’akadasohoka.
Humble akomeje gusurwa n'inshuti n'abavandimwe
Humble Jizzo yabajijwe na Inyarwanda.com niba yaramaze kwerekana umwana we mu muryango we, asubiza ko bari gutegura urugendo n’umukunzi we rumwerekeza i Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba kwerekana umwana ariko ko yungamo ko umubyeyi we (Nyina) yaje kubasuura areba umwuzukuru we. Ati:"Hari gahunda ihari ariko imiryango yagiye insuura….Ariko hakaba hari igihe runaka cyo kuzajya kwerekana mu muryango wanjye umwuzukuru.”
Humble Jizzo yakomeje avuga ko ubwa mbere umubyeyi we ahura na Amy umukunzi we yari yamusabye kumubyarira umwuzukuru. Ati:"Yavuze ko mu by’ukuri yashakaga umwana wanjye na Amy kandi yaramubonye. Ubwa mbere duhura mu bintu yasabye Amy yamubwiye ko ashaka umwana." Akomeza avuga ko umubyeyi we yabonye umwuzukuru yifuzaga ariko ngo nta zina yahaye umwuzukuru.
Danny The Warrior umurinzi wa Safi [uri ibumoso] nawe yasuuye Humble Jizzo
Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys riherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘KigaliLove’ yanavuze ko nk’itsinda bahugiye mu gutegura Album y’indirimbo yabo ya mbere bagiye gukora nyuma yo gutandukana na Safi ikaba ari iya karindwi bazaba bamuritse nka Urban Boys.
REBA HANO 'KIGALI LOVE' YA URBAN BOYZ
TANGA IGITECYEREZO