RFL
Kigali

Icyatindije itemberezwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 i Mombasa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2018 10:17
0


Claudette Uwamahoro Umuyobozi w’amarushanwa y’ubwiza Miss&Mister Elegancy Rwanda, yatangaje ko Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 batabeshywe gutemberezwa i Mombasa ahubwo ko hari byinshi bigishyirwa ku murongo kugira ngo urugendo rwabo ruzagende neza.



Kuya 31 Ukwakira 2018, INYARWANDA yasohoye inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 bagombaga gutembereza i Mombasa amaso yaheze mu kirere’. Icyo gihe, Niyirora Divic [Mister Eleganyc Rwanda 2018] yatubwiye ko we na Rosine Mukangwije [Miss Elegancy Rwanda 2018] badasobanurirwa neza impamvu ituma batajyanwa i Mombasa kandi irushanwa ryarasojwe babwirwa ko bazahita bagenda nyuma y’ibyumweru bibiri.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Claudette utegura aya marushanwa, yavuze ko kugeza ubu itike y’indege itaratangwa bitewe n’uko umuterankunga ataramenyekanisha itariki nyayo Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 bagomba kugenderaho. Yagize ati “ ‘Ticket’ y’indege ntiratangwa kubera ko amatariki umuterankunga atarayamenyekanisha. Abatsinze baracyafite umwaka wose wo kuyihabwa.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ibindi bihembo Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 bari bemerewe bamaze kubigezweho. Ati “Ibihembo byemewe na Miss&Mister Elegancy Rwanda byose byaratanzwe, igisigaye n’icyo cyemewe na Royal FM.”

emmm

Uwamahoro Claudette, umunyamideli w’Umunyarwanda usanzwe utuye mu Bubiligi

Claudette anavuga ko mu minsi ishize, Umuyobozi wa Royal Fm, yagiranye ibiganiro na Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 baganira kubijyanye n’inkunga bemerewe ndetse n’iby’urugendo bagomba gukorera i Mombasa.

Murenzi Emma [Emmalito] uri mu kanama gategura iri rushanwa rya Miss&Mister Elegancy 2018, yavuze ko icyatindije igenda rya Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 i Mombasa ari ‘uburyo bagomba kwakirwamo bagezeyo’. Yavuze ko kompanyi ya Miss&Mister Elegancy Rwanda yavuganye n’ubuyobozi bwa Royal Fm, basaba ko hashakwa uzita kuri Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 ubwo bazaba bageze i Mombasa kuko bo batazabaherekeza muri uru rugendo.

Ngo Royal Fm, yarabyemewe ndetse umwe mu bayobozi bayo ajya muri Kenya gutegura uko urwo rugendo ruzakorwamo. Ati “Twangaga kohereza abana bonyine. Naho rwose Royal Fm ntakibazo na kimwe ifite, kuko n’iyo tubabwira ngo bagende ako kanya bakirangiza, byari bushoboke.” Yavuze ko nta gihe kirarenga kuko bihaye gahunda y’uko uru rugendo rugomba kuba rwakozwe mu mwaka umwe, kandi ngo nta mezi abiri arashira, irushanwa risojwe.

Yavuze ko hamaze gukorwa byinshi ku buryo nko mu Ukuboza 2018, Rosine na Niyirora Divic bashobora gutemberezwa i Mombasa.

UMUHUZAB

Umuhuzabikorwa wa Miss&Mister Elegancy Rwanda, Emmarito






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND