Ubwo yari yagiye ku mazi mu mpera z'icyumweru gishize, Kim Kardashian umenyerewe mu biganiro bitambuka kuri Television, ubuhanzi n'imideli yatunguwe no kubona amafoto yafashwe atabizi agaragaza imiterere y'ibice by'inyuma bye (ikibuno) mu buryo we avuga ko aya mafoto atamugaragaza neza nk'uko ateye....
Ikinyamakuru 'The Daily Mail' cyandikirwa mu Bwongereza, cyatangaje ko Kim Kardashian yari yasohokeye muri Mexique ariko ubwo mukuru we witwa Kourtney bari bajyanye yamubwiraga ko arimo kubona amafoto ye ku mbuga nkoranyamabaga, icyari ibyishimobyo gutembera byari byahuriranye n'isabukuru ya mukuru we cyahindutse umubabaro n’amujinya.
Kim Kardashian ubwo yitegerezaga amafoto ye
Kim Kardashian kuri ubu ufite imyaka 36, yagize ati: ''Ndumva atari uku nteye!' Ntago mbyumva neza, si uku nteye rwose!''
Kourtney wizihizaga isabukuru y'imyaka 38 yagerageje kuguyaguya murumuna we (Kim Kardashian) ngo bafate ubwato bwo koga ariko Kardashina amubana ibamba amubwira ko atakwishimira nyuma yo kubona amafoto amugaragaza ibice by'inyuma mu buryo we yavugaga ko butagaragaraza uko ateye, yongeraho ko hari andi mafoto meza yagakwiye kuba akoreshwa
Reba video ya The Daily Mail igaragaza Kim Kardashian yitonganya
TANGA IGITECYEREZO