RFL
Kigali

Icyamamare Johnny Hallyday yitabye Imana ku myaka 74

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2017 10:23
2


Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko umuhanzi w’icyamamare mu Bufaransa Johnny Hallyday yitabye Imana ku myaka 74, akaba yitabye Imana azize Cancer y’ibihaha yari amaze igihe arwaye.



Johnny Hallyday ni umufaransa wavukiye i Paris tariki 15 Kamena mu 1943 aza gutangira umuziki mu 1959. Ubusanzwe amazina ye yitwa Jean-Philippe Smet gusa amazina yari asanzwe akoresha muri muzika ni Johnny Hallyday akaba icyamamare muri muzika y’umwimerere mu Bufaransa.

Uyu muririmbyi w’icyamamare asize umugore Laeticia n’abana babo babiri aribo; Jade na Joy cyo kimwe n'abandi bana babiri yabyaye hanze. Uyu muhanzi yatangiye kugira ibibazo by’uburwayi ahagana muri 2009. Johnny Hallyday ni umwe mu bacuruje amamiliyoni y’ama kopi y’indirimbo yakoze dore ko hari nyinshi zagiye zikundwa bikomeye.

Johnny HallydayJohnny Hallyday yitabye Imana ku myaka ye 74

Benshi mu bantu bakomeye ku Isi bagiye bamwifuriza iruhuko ridashira harimo Celine Dio umufaransakazi unafite ubwenegihugu bwa Canada. Johnny Hallyday yakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe zirimo; Je te promets, L’Envie, les portes du penitencier n'izindi nyinshi zamamaye mu mitima y’abakunzi ba muzika.

REBA HANO INDIRIMBO YA JOHNNY HALLYDAY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrsomeone6 years ago
    Uyu muhanzi nanjye ari mu bahanzi nemeraga pe! Nuko nyine tudacuranga indirimbo zakoze agahigo ku isi tukaba twivugira ba kcris brown na p square ariko hari abahanzi benshi kuri iyi si bakunzwe ariko tutazi pe!muri show busy indirimbo bye tyitwa le penetencier ndayikunda pe
  • jonny6 years ago
    Imana imwakire mu bayo gusa abo bana muvuze ko yabyaye hanze si hanze nkuko yaba yaraciye inyuma leatitia ahubwo yababyaye kubagore yashatse mbere ya leatitia. murakoze





Inyarwanda BACKGROUND