Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko umuhanzi w’icyamamare mu Bufaransa Johnny Hallyday yitabye Imana ku myaka 74, akaba yitabye Imana azize Cancer y’ibihaha yari amaze igihe arwaye.
Johnny Hallyday ni umufaransa wavukiye i Paris tariki 15 Kamena mu 1943 aza gutangira umuziki mu 1959. Ubusanzwe amazina ye yitwa Jean-Philippe Smet gusa amazina yari asanzwe akoresha muri muzika ni Johnny Hallyday akaba icyamamare muri muzika y’umwimerere mu Bufaransa.
Uyu muririmbyi w’icyamamare asize umugore Laeticia n’abana babo babiri aribo; Jade na Joy cyo kimwe n'abandi bana babiri yabyaye hanze. Uyu muhanzi yatangiye kugira ibibazo by’uburwayi ahagana muri 2009. Johnny Hallyday ni umwe mu bacuruje amamiliyoni y’ama kopi y’indirimbo yakoze dore ko hari nyinshi zagiye zikundwa bikomeye.
Johnny Hallyday yitabye Imana ku myaka ye 74
Benshi mu bantu bakomeye ku Isi bagiye bamwifuriza iruhuko ridashira harimo Celine Dio umufaransakazi unafite ubwenegihugu bwa Canada. Johnny Hallyday yakoze indirimbo zinyuranye zakunzwe zirimo; Je te promets, L’Envie, les portes du penitencier n'izindi nyinshi zamamaye mu mitima y’abakunzi ba muzika.
TANGA IGITECYEREZO