RFL
Kigali

VIDEO: Icyatumye Senderi, Mibirizi, Tuyisenge na Sgt Major Robert biyemeza gushyiraho ibiciro ku bihangano byabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2018 16:21
1


Senderi Hit, Munyanshoza, Intore Tuyisenge ndetse na Sgt Major Robert batangaje ko imyaka 20 ishize ibihangano byabo bikoreshwa n’abandi mu nyungu zabo bwite. Biyemeje ko ibihangano byabo bizajya bikoreshwa mu buryo bubazanira inyungu aho batumiwe n’aho batatumiwe.



Mu kiganiro n’itangazamakuru, Tuyisenge Jean de Dieu, Eric Senderi Nzaramba, Munyanshoza Dieudonne ndetse Sgt Major Robert batangaje ko indirimbo zabo zizajya zikoreshwa n’itangazamakuru, zigakoreshwa mu ngo, uzicuranga muri telephone; ikirenze kuri ibyo ni ukwishyura.

Bavuze ko gukurikirana uko ibihangano byabo bizajya bikoreshwa ari ingingo bizeho neza. Ngo umuntu uzajya utanga amakuru akoresheje amajwi n’amashusho y’aho indirimbo z’aba bahanzi zacuranzwe azajya ahabwa 20%. Ngo abatanga amasoko ya Leta ni ukwitondera iki cyemezo kuko uzafatwa azacibwa agera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Senderi Hit

Dore ibiciro ku bifuza gukoresha ibihangano by'aba bahanzi mu gihe badahari

Senderi Hit, Intore Tuyisenge, Sgt Major Robert na Munyanshoza babwiye INYARWANDA ko gufata iki cyemezo babitekerejeho nyuma y’uko hasohotse itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge. Bavuze ko ari ingingo biganye ubushishozi, bashaka ibyangombwa byose byemeza ko izo ndirimbo ari izabo ku buryo kwishyuza bizaborohera. Bavuze ko kuba ari abahanzi bane mu Rwanda bafashe iki cyemezo, bitavuze ko n’abandi bahejwe, ngo abazashyigikira iki cyemezo bahawe ikaze mu kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Intore Tuyisenge usanzwe unahagarariye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda avuga ko imyaka 20 ishize bakora ibihangano byanyuze benshi bishingiye ku burere mboneragihugu ariko ngo ntibabonye inyungu yabyo uretse kuba byarafashije abaturage mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Yagize ati:

Tumaze imyaka itari mike dukora ibihangano byacu. Ibihangano bigamije guteza imbere iki gihugu byibanda cyane cyane ku burere mboneragihugu nk’uko mutubona turi bane hano. Ibi bihangano byacu turabikora ariko mu by’ukuri bikagirira akamaro abandi ariko twebwe nka ba nyirabyo ugasanga mu bijyanye n’amikoro ntacyo bidufasha cyane.

Yasubije inyuma amaso avuga ko muri 2009 ari bwo hatowe itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ariko ngo hari ingingo zimwe na zimwe zatumaga umuhanzi atisanzura mu kurengera ibihangano bye n’ibindi yakoraga. Yishimira ko ibitekerezo batanze byakiriwe neza iri tegeko rigahinduka rigashyirwa mu igazeti ya Leta yo kuwa 13 Kanama 2018.

Tuyisenge yavuze ko iri tegeko rikimara gusohoka we na bagenzi be (Senderi, Munyanshoza, Sgt Major Robert) bafashe umwanya munini wo kuriganiraho, basanga igihe kigeze ngo barengere umutungo bwite mu by’ubwenge bahibibikaniye na n'ubu. Yavuze ko n’abandi bahanzi Nyarwanda bazanyurwa n’iri tegeko bahawe ikaze bagakorana mu guharanira ko batungwa n’ibyo bakora. Yagize ati:

Ni muri urwo rwego tumaze kwicara nk’abahanzi dukora ibihangano bimeze gutya ndetse n’abandi bahanzi muri rusange bazumva ko ibihangano byabo bikwiye kuba umutungo wabo koko nabo bazahaguruka kugira ngo baharaniye uburenganzira bwabo. Twafashe iya mbere kugira ngo tumenyekanishe y’uko ibihangano byacu aribwo bukungu bwacu, impano yacu ariwo mutungo wacu udakwiriye kugirira abandi akamaro ngo twebwe dusigarire aho tureberera gusa amaramasa.

Intore Tuyisenge avuga ko n’ubwo kenshi bakora indirimbo zibanda ku burere mboneragihugu, iyo bagiye muri ‘studio’ bazishyura. Yakomoje ku bantu batsindira amasoko ya Leta bakifashisha ibihangano by’abahanzi nyamara batabiherewe uburenganzira, ngo iri tegeko rirabagonga bityo ngo bitegure kwishyura uko byagenda kose. Yagize ati:

Niba ukoresha ibihangano byanjye kubera ko watsindiye isoko bigusaba gukoresha igihangano, icyo gihe ugiye kugikoresha mu buryo bukubyarira inyungu. Aha ngaha turagira ngo dusabe n’abantu batanga amasoko ya Leta nk’uko twagiye tubigaragaza muri iri tangazo. Mu by’ukuri twebwe nta kibazo dufitanye n’inzego zose kuko ariya mafaranga baba bayatanze ajyanye n’umuntu watsindiye isoko…Ariko umuntu watsindiye isoko atsindira isoko kugira ngo akoreshe ibihangano byacu bikamugirira akamaro ariko twebwe ba nyir’ibihangano ugasanga nta nyungu bitugiriye.

Senderi Hit

Bagaragaje icyo itegeko riteganya

Avuga ko abatsindira isoko baba bishyuwe bari mu bikorwa bibabyarira inyungu ari nayo mpamvu bakwiye kwishyura ba nyiri ibihangano. Yasabye Leta gukomeza kubashyigikira kugira ngo ibihangano byabo bikomeza kubatunga. Ku ruhande rwa Munyanshoza Dieudonne we yavuze ko iri tangazo bashyize hanze uyu munsi ari igitekerezo cyakomotse ku byo babayemo mu bihe byatambutse n’uburyo bagiye bakora muzika kugeza n’ubu.

Ngo imyaka 24 irashize ari umuhanzi ukora ibihangano byanyuze benshi, yishimira ko hari itafari yashyize mu kubaka umuryango Nyarwanda, akavuga ko muri iyi myaka yose yasaruyemo ubumenyi bumufasha gutumbira inyungu iva mu byuya abira. Yavuze ko we na bagenzi be batangira guhanga ibihangano bari bagamije ‘gutanga ubutumwa ku banyarwanda, guteza imbere abanyarwanda no kwiteza imbere bo ubwabo’, ngo iyi ngingo ya Gatatu yo kwiteza imbere ntiyagezweho nk’uko bari babyiteze kuko batasaruye mubyo babibye ahubwo ngo abo batazi (abantu) nibo batunzwe nabyo kugeza n’ubu.

Yishimira ko ubutumwa batanga mu ndirimbo zabo bwatanze umusaruro ufatika mu mpande zose z’isi. Ngo amaze gukora alubumu eshatu ariko ngo ntibyumvikana ukuntu umuhanzi alubumu ashyize hanze atari yo imubyarira umusaruro umufasha no kongera gukora ibindi bihangano. Yagize ati:

Urongera wajya gukora izindi ndirimbo ugashakisha ubundi bushobozi bwo kugira ngo ujye gukora indirimbo. Ubundi ntabwo ariko bagakwiye kugenda kandi wajya kureba ugasanga muri gare ahantu hose baririrwa bacuruza indirimbo zawe.

Yavuze ko kutagira uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, hari benshi bagiye babyuririraho bagahindura ibihangano byabo ku buryo nyir'ubwite atungurwa no gusanga igihangano cye mu gihe runaka nta mwimerere kigifite. Yatanze urugero avuga ko atarashyira indirimbo ku rubuga rwa Youtube, ariko ngo hari izo abonaho zanakorewe amashusho atagizemo uruhare!.

Yavuze kandi ko yari amaze iminsi ategura indirimbo nyinshi atinya kuzishyira hanze ariko ngo kuba itegeko rirengera umuhanzi ryasohotse noneho agiye kubishyira hanze yiteze ko bizamubyarira umusanzu nk’undi wese uhinga mu kwe akeneye umusaruro.

Senderi

Sgt Major Robert, Munyanshoza Dieudonne, Senderi International Hit na Intore Tuyisenge

Senderi Hit yavuze ko nta kwezi gushize iri itegeko risohotse mu igazeti ya Leta, ngo uko ari bane baricaye baraganira biyemeza gushyiraho amabwiriza agenga ibihangano byabo bagamije ko babona amafaranga abivamo.

Yahamije ko inganzo yabo batayikoresha mu buryo bwo kwishimisha nk’uko abandi bahanzi babikora (atavuze amazina). Yavuze ko kuba hari benshi mu bahanzi batabyumvise kimwe nabo, ari uko abo bahanzi bamaze igihe gito mu muziki ku buryo nibamara igihe nk’icyo bamaze nabo ‘bazamenya imvura y’ijoro n’imvune z’umuhanzi’.

Ngo abo bahanzi nabo uwabaha imyaka 20 bakora umuziki bakumva neza agahinda k’umuziki bakuranye. Senderi yahamije ko ibihangano byabo byanditswe muri RDB. Ngo umuntu wese washyize umukono ku itangazo, yumvise neza akamaro ko kurengera umutungo mu by’ubwenge.

Ku bijyanye n’uko aba bahanzi baba baravuganye n’inzego za Leta kugira ngo bazafashwe mu kurengera umutungo wabo mu by’ubwenge, Tuyisenge yasubije ko iyo itegeko risohotse ritangira kubahizwa kandi ngo izo nzego nazo zirabizi.

REBA HANO ABA BAHANZI BASOBANURA IMPAMVU YBASHYIZEHO IBICIRO KU BIHANGANO BYABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    None mu bukwe cg icyunamo bazajya batwishyuza se?yewega mutubwire tubaveho kare,





Inyarwanda BACKGROUND