RFL
Kigali

Icenova usaba abaraperi kuryamira amajanja kuko yaje aje arahamagarira abahanzi kumugana akabandikira indirimbo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2018 17:28
1


Umwe mu bahanzi bakorera muri Green Ferry Music, Ishimwe Olivier ukoresha Icenova nk’izina ry’ubuhanzi wanakoze Album y’ubuvanganzo igice cya mbere yashyize hanze indirimbo y’urukundo.



Icenova ni umuraperi, umuririmbyi, umusizi kuko akora imivugo na spoken word/imivugirwe y’amagambo akaba n'umwanditsi w'indirimbo amaze gukora umuzingo wa mbere we witwa UBUVANGANZO (igice cya mbere kuko ateganya no kuzakora ibindi bice bifite iryo zina). Iyi ni Album iri hanze, iboneka kuri @itunes @spotify na @tidal yanayifatanyijeho n'abahanzi barimo Weya Viatora, Bushali, Prime, Amalon, Maktain, Clout ndetse na Pogatsa.

Ubu rero indirimbo nshya Icenova nashyize hanze ari wenyine yitwa "Nyugururira" ni indirimbo y'urukundo ifite amagambo akora ku mutima. Ubwo twamubazaga impamvu nyamukuru yatumye gukora iyi ndirimbo yagize ati:

Ni ukugira ngo mbashe gushyira ku mugaragaro impano yanjye y'ubwanditsi bw'indirimbo, kuko ndashaka kuba umwanditsi w'indirimbo wabigize umwuga. Hari indirimbo nyinshi mfite zanditse zibitse, ni muri urwo rwego mpamagarira abaririmbyi bose bajya bagorwa na song composition (kwandikira indirimbo) ko hari indi mpano nshyashya mu kwandika indirimbo kandi zuje inganzo y'umwimerere w'ikinyarwanda, uwanshaka yansura kumbuga nkoranyambaga nka instagram/twitter:@icenova1.

Icenova

Icenova afite impano zitandukanye

Icenova akora mu injyana zitandukanye harimo rap/hiphop, kinyatrap (injyana yahimbwe na mugenzi we Bushali), Afrohiphop ifite Umudiho Gakondo wa Kinyarwanda, afrobeat, dancehall, contemporary R&B, trap soul n'izindi zitandukanye. Yabwiye INYARWANDA ko impamvu ituma akora injyana zitandukanye ati “Ni uko nizera ko umuziki nta mupaka ugira, icya mbere ni uko uwo muziki uba ukoze neza ku buryo uryohera amatwi y'uwumva.”

Icenova

Indirimbo ya Icenova yayise 'Nyugururira'

Uyu musore afite ibindi bikorwa byinshi biri mu nzira, yijeje abanyarwanda ko bakwitega izina Icenova, abaraperi bo bakaryamira amajanja kuko nta gahenge azabaha.

Kanda hano wumve 'Nyugururira' ya Icenova utazaha abaraperi agahenge







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkundurwanda5 years ago
    Ntacyo aje kwigisha kuko ndumva yavanze spanish guitar nikinyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND