RFL
Kigali

Ice Prince ari muri Amerika aho yagiye gufata amashusho y'indirimbo yakoranye n'umunyarwandakazi Magaly Pearl

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2018 14:55
0


Magaly Pearl umwe mu bahanzikazi b’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’igihe gito cyane amaze yinjiye mu muziki, akomeje kugaragaza imbaraga mu muziki we, uyu nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘The one’ afatanyije n'icyamamare Ice Prince wo muri Nigeria kuri ubu bari kuyifatira amashusho.



Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga ngo aba banyamuziki kuri ubu bari gufata amashusho y'indirimbo bahuriyemo, kuri ubu Ice Prince icyamamare mu muziki wa Nigeria akaba ari kubarizwa muri Amerika aho yagiye agiye gufata amashusho y'iyi ndirimbo ahuriyemo n'umuhanzikazi Magaly Pearl, amashusho y'indirimbo kuri ubu ari mu minsi ya nyuma yo gufatwa cyane ko bayatangiye haciyeho iminsi.

Amashusho y'iyi ndirimbo ari gufatwa no gutunganywa na Patrick Elis nkuko Magaly Pearl nyiri izina yabitangarije Iyarwanda.com, uyu akaba umuhanga mu gufata amashusho no kuyatunganya wagiye ukorana nabahanzi b'ibyamamare cyane cyane ku mugabane wa Afurika cyane ko yagiye akorana nabafite amazina abrimo Tekno, Wizkid n'abandi benshi.

UMVA HANO INDIRIMBO 'THE ONE' ABA BAHANZI BAHURIYEMO 

magaly

 

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yararangiye ndetse iri no hanze nkuko twayibumvishije hejuru

Mu ndirimbo ze, kuri ubu Magaly Pearl yamaze kongeraho ‘The one’ indirimbo ye nshya yakoranye na Ice Prince umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria. Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye na Magaly Pearl yadutangarije ko amashusho y’iyi ndirimbo nayo batangiye kuyakoraho ku buryo mu minsi iri imbere byanze bikunze azaba yamaze kujya hanze.

REBA HANO AMASHUSHO MATO YA ICE PRINCE ARIKUMWE NA MAGALY PEARL MURI AMERIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND