RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Bonnie Aarons ukina ari Valak, umudayimoni w’umubikira muri filime ‘The Conjuring’ na ‘The Nun’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/10/2018 20:02
1


Bonnie Aarons ni umwe mu bantu bagiye bakina muri filime zitandukanye ziteye ubwoba ariko benshi bamumenye cyane nyuma yo gukina ari Valak, umuzimu uteye ubwoba muri filime ‘The Conjuring’ ari nayo yaje kubyara igitekerezo cyo gukora ‘The Nun’ kuri ubu iri kugurwa cyane ku isi hose.



Uyu munsi ‘The Nun’ iri ku mwanya wa 7 muri filime ziri kugurwa cyane ku isi, mu kwezi kumwe imaze isohotse imaze gukorera amafaranga akubye inshuro zirenga 15 ayakoreshejwe mu kuyikora, dore ko byatwaye miliyoni 22 gusa z’amadolari ariko ikaba imaze kwinjiza $346,667,310. Iyi filime yaje itegerejwe cyane ku bantu bakunda filime ziteye ubwoba, dore ko benshi bari bafite akanunu ka Valak, umuzimu w’umubikira uteye ubwoba.

Imiterere y’isura ya Bonnie Aarons iri mu byamuhesheje amahirwe yo gukina ari umudayimoni Valak

Bonnie Aarons afite imyaka 39 y’amavuko, ni ingaragu kandi yagiye akina muri filime zitandukanye. Izindi filime yakinnyemo ziteye ubwoba twavuga nka Drag Me To Hell, iyi ifatwa nk’imwe muri filime ziteye ubwoba z’ibihe byose. Yakinnye kandi muri Mulholland Drive, Dahmer vs Gacy, The Conjuring 2, Anabelle Creation. Izindi filime yagiye akina zitandukanye yabaga ari umukinnyi utagaragara kenshi ku buryo abantu batakundaga kumwitaho.

Afite mu maso harehare ndetse n’izuru rirerire cyane kandi rinanutse ku buryo benshi mu bamubonaga akura afite inzozi zo kuba umukinnyi wa filime bamucaga intege bamubwira ko uko ateye mu maso bitatuma ahabwa umwanya wo gukina muri filime. Ibi ariko byamubereye indi nzira yo gukina ibidasanzwe, dore ko imiterere y’izuru rye rirerire iri mu byibukwa cyane kuri uyu mudayimoni Valak. Urebye Valak, ushobora gukeka ko hari akandi kantu bongeyeho ku mazuru kugira ngo arusheho kuba afite imiterere idasanzwe, nyamara ni amazuru y’umwimerere ya Bonnie Aarons.

Image result for bonnie aarons

Bonnie Aarons ukina ari Valak, umudayimoni ukomeye uba wambaye ishusho y'umubikira

Yize ibijyanye no gukina filime, iya mbere yakinnye yitwa ‘Exit to Heaven’, yakinnyemo ari indaya, aho hari muri 1994. Yakomezaga gucibwa intege abwirwa ko isura ye ntaho izamugeza. Izindi filime yagiye akina harimo na ‘The Princess Diaries’, ‘Dear God’, ‘The Fighter’ n’izindi zitandukanye. Bonnie avuga ko gukina ari Valak abyishimira cyane ngo kuko filime ziteye ubwoba ziruhura umubiri kandi zigakiza indwara y’agahinda gakabije.

Yagize ati “Birashimisha, filime ziteye ubwoba zituma umuntu yishima kandi imisemburo yo mu mubiri ikirukanka cyane umuntu akaruhuka mu mutwe. Hari abantu barwara indwara y’agahinda gakabije bavuga ko kureba filime iteye ubwoba bibafasha koroherwa. Ni filime ureba ukumva ubwoba burakwishe ariko mu kandi kanya ukiseka ukuntu wagize ubwoba.”

Uyu mukinnyi wa filime nta byinshi akunda gutangaza byerekeye ubuzima bwe bwite, gusa akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga aho akenshi aba agaruka ku bijyanye na filime akina cyangwa ibindi bijyanye n’akazi.

Kanda hano urebe uduce duto twerekana Valak muri filime:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john Blaize5 years ago
    Ndashimira Vanessa cyane akora inkuru ziri interested cyane, buri gihe iyo nzisoma ntunguka akantu gashya!! Thanks vava





Inyarwanda BACKGROUND