RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri Black Panther na Ryan Coogler, umwirabura ukiri muto wayiyoboye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/02/2018 20:18
0


Black Panther kugeza ubu ni yo filime iri gucuruzwa kurusha izindi ku isi, ibi biranajyana n’uko iri kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byo ku isi. Yasohotse kuwa 5 tariki 16/02/2018 ariko kugeza ubu imaze kwinjiza $426,751,965. N’ubwo benshi mu bayikinnyemo aribo bari kuvugwa cyane, Ryan Coogler ni we wanditse anayobora Black Panther.



Black Panther si igitekerezo gishya kuko yabayeho muri 1966, ari igitekerezo mpimbano cyanditswe na  Stan Lee afatanyije na Jack Kirby. Hakomeje gukinwa imikino ndetse n’ibindi bitabo bitandukanye bivuga Black Panther. Bivugwa ko umukinnyi wa filime Welsey Snipes muri 1992 yashatse gukoramo filime ariko ntibimukundire. Muri 2016 ni bwo Chadwick Boseman ukina ari Black Panther yagaragaye bwa mbere akina iyo role muri Captain America: Civil War, Marvel ihita iboneraho gukora Black Panther y’umwimerere abantu bari kureba ubu.

Related image

Chadwick Boseman yagaragaye nka Black Panther bwa mbere muri Captain America: Civil War ya 2016

N’ubwo igitekerezo cyari gisanzwe gihari, gukusanya ibitekerezo no kwandika akantu ku kandi kari muri filime Black Panther byakozwe na Ryan Coogler afatanyije na Joe Robert Cole, bose bakaba abirabura, Ryan anakomerezaho aba umuyobozi w’iyi filime iratunganywa kugeza irangiye. Aba basore bombi nta byinshi bari basanzwe bazwiho nk’uko bimeze ku bandi bayobozi b’amafilime ba Hollywood.

Image result for ryan coogler and joe robert cole

Ryan Coogler wanditse Black Panther akanayiyobora

Image result

Joe Robert Cole wafanyije na Ryan Coogler kwandika  inkuru ya Black Panther

Ryan Coogler wayoboye Black Panther ariyo filime ya 3 akozeho, dore ko yatangiye muri 2013 akora iyitwa Fruitvale Station, ni filime ivuga ku nkuru y’impamo y’uwitwa Oscar Grant, bikinwa na Michael B Jordan wanakinnye muri Black Panther. Forest Whitaker, nawe ukina muri Black Panther ni umwe mu batunganyije iyi filime ya mbere Ryan yanditse akanayobora. Yongeye kwandika anayobora ‘Creed’, filime yo muri 2015 nayo igaragaramo Michael B.Jordan na Sylvester Stallone, iyi nayo irakundwa cyane, bituma Ryan atangira kubonwa nk’umwe mu bayobozi ba filime b’abahanga.

Uyu mugabo Ryan Coogler yavutse tariki 23/05/1986, ni ukuvuga ko ubu afite imyaka 31 gusa y’amavuko, bikaba ari ibidasanzwe kubona umuntu ungana nkawe wabashije kwigeza aho ageze mu rwego rwo kuyobora amafilime, cyane cyane ari umwirabura. Afite umugore witwa Zinzi Evans akaba yarakuze akina umupira uzwi nka rugby (American football) ndetse ngo akaba umuhanga cyane mu mibare n’ibijyanye n’ubumenyi (sciences). 

Akigera muri kaminuza, Ryan yifuzaga kwiga ubutabire (chemistry) ariko umwarimu wamwigishaga icyongereza amugira inama yo kwiga ibijyanye no kwandika filime. Yatsindaga cyane amasomo ajyanye n’icungamutungo ndetse agafata amasomo menshi ajyanye n’ibyo gukora filime, niho yanahereye kujya akora filime ngufi zagiye zinatsindira ibihembo biciriritse.

Ubwo yasinyaga muri 2016 kuzandika akanayobora Black Panther, benshi ntibiyumvishaga filime yuzuyemo abirabura guhera mu kuyandika, kuyitunganya ndetse no kuyikina. Hashyizwe imbaraga nyinshi mu kwamamaza iyi filime guhera muri 2017 ku buryo yageze igihe cyo gusohoka abantu bose bayifitiye amatsiko, dore ko ubu inafatwa nka filime ihesha ishema abirabura bakora umwuga wa sinema, tudasize abanyafurika hirya no hino ku isi batewe ishema n’iyi filime.

Ryan kandi yanditse ibaruwa yo gushimira abantu bose ku isi batumye iyi filime igera ku rwego igezeho ubu, dore ko atari ibintu bari biteze. yashimiye abayishimiye bataranayireba, abatonze umurongo bajya kuyireba igihe isohotse, itangazamakuru ryayanditseho, abaguze imyenda ijyanye na Black Panther ndetse na buri wese wakuye amafaranga ye mu mufuka kubera Black Panther.

Image result for ryan coogler and joe robert cole

Ryan Coogler yakinishije Michael B. Jordan muri filime zose amaze gukora

Amashusho ya Black Panther yafatiwe mu bihugu bitandukanye, muri Amerika ni muri leta ya Georgia muri Atlanta, Busan muri Koreya y’Amajyepfo, Argentina, South Africa na Uganda. Umuziki (soundtrack) yumvikana muri iyi filime wakozwe na Kendrick Lamar, ibi byose bikaba byaragiye bituma iyi filime irushaho gukurura abantu benshi cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND