RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku irushanwa rya 'KINYAGA AWARDS rigiye kuba ku nshuro ya 5 mu turere tw’Uburengerazuba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2018 15:20
1


Inyarwanda.com twanyarukiye mu karere ka Nyamasheke tuganira n’umusore utunganya umuziki Nyarwanda ukomoka muri aka karere uzwi ku izina rya Boston Pro. Uretse gutunganya umuziki ni nawe watangije igikorwa gihuza abahanzi muturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi kiswe “KINYAGA AWARDS”.



Iyi Kinyaga Awards ni irushanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi bo muri Nyamasheke, Rusizi na Karongi, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatanu aho ahantu hazataramirwa hiyongereye bijyanye no kwiyongera kw’ingengo y’imari izakoreshwa uyu mwaka.

Mu kiganiro cyacu n’uyu musore wo mu karere ka Nyamasheke Boston aravuga ko iki gikorwa kimaze kumenyerwa. Boston Record ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke (NYFC), ngo bari gutegura Kinyaga Awards season 5, ikazaba mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka. Ni irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu. Abahanzi 10 barusha abandi impano, bahatana mu cyiciro cya nyuma aho bazenguruka mu turere twa Nyamasheke, Rusizi na Karongi bahatanira imbere y’abafana biganjemo urubyiruko.

Muri ibyo bitaramo, aba bahanzi bagenda baririmba indirimbo zirimo izikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya Ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, inda zitateguwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ubundi butumwa bugaruka muri ibyo bitaramo ni ubugamije kubaka igihugu no gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka. Mu magambo ye Boston ati:

Nk’uko bisanzwe, hazahatana abahanzi 10 baturutse muri utwo turere dutatu. Buri karere kazakoresha irushanwa gatoranye batatu bazagahagararira, bose hamwe babe icyenda. Umwanya wa cumi, uhabwa umwari/umutegarugori uba witwaye neza mu batsinzwe mu rwego rwo kubashishikariza gukora umuziki nk’umwuga watunga umuntu.

Rusizi ShowBiz

Akomeza ikaganiro na Inyarwanda.com Boston yatubwiye ko kuri iyi nshuro ya gatamu, ibitaramo bizakorwa (road shows) n’abahanzi 10, ni bitandatu,  bibiri muri buri karere. Rusizi ni Bugarama na Kamembe. Karongi ni Rubengera na Mubuga Nyamasheke ni Bushenge na Kagano. N’ubwo amatariki ataremezwa neza, amajonjora yo mu turere azaba mu ntangiriro z’ Ugushyingo banyuma hakomeze na road shows kugera ku musozo w’Ukuboza.

Twabibutsa ko Kinyaga Awards season 4 yatwawe na Masengesha Pascal (Master P) wegukanye ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Rwf). Ku mwanya wa kabiri haje Ndayisaba Silvestre (Nelson) wegukanya ibihumbi magana ane by’amafaranga y’ u Rwanda (400,000 Rwf), uwa nyuma wahembwe ni Dushimimana Elyse (Ely Chris) waje ku mwanya wa gatatu aho we yegukanye ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’u Rwanda (300,000 Rwf).

Iyi Kinyaga Awards ni irishanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi bo muri Nyamasheke, Rusizi na Karongi, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatanu aho ahantu hazataramirwa hiyongereye bijyanye no kwiyongere kw’ingengo y’imari izakoreshwa uyu mwaka.

Mu kiganiro cyacu n’uyu musore wo mu karere ka Nyamasheke Boston aravuga ko iki gikorwa kimaze  kimaze kumenyerwa, Boston Record ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke (NYFC), ubu rero ngo bakaba barigutegura bari Kinyaga Award season 5, ikazaba mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka . Ni irushanwa rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu. Abahanzi 10 barusha abandi impano, bahatana mu cyiciro cya nyuma aho bazenguruka mu turere twa Nyamasheke, Rusizi na Karongi bahatanira imbere y’abafana biganjemo urubyiruko.

 Muri ibyo bitaramo, aba bahanzi bagenda baririmba indirimbo zirimo izikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya Ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, inda zitateguwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ubundi butumwa bugaruka muri ibyo bitaramo ni ubugamije kubaka igihugu no gushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka.

Mu magambo ye Boston ati:”Nk’uko bisanzwe, hazahatana abahanzi 10 baturutse muri utwo turere dutatu. Buri karere kazakoresha irushanwa gatoranye batatu bazagahagararira, bose hamwe babe icyenda. Umwanya wa cumi, uhabwa umwari/umutegarugori uba witwaye neza mu batsinzwe mu rwego rwo kubashishikariza gukora umuziki nk’umwuga watunga umuntu.”

Akomeza ikaganiro na Inyarwanda.com Boston  yatubwiye ko kuri iyi nshuro ya gatamu, ibitaramo bizakorwa (road shows) n’abahanzi 10, ni bitandatu,  bibiri muri buri karere. Rusizi ni Bugarama na Kamembe. Karongi ni Rubengera na Mubuga Nyamasheke ni Bushenge na Kagano. N’ubwo amatariki ataremezwa neza, amajonjora yo mu turere azaba mu ntangiriro z’ Ugushyingo banyuma hakomeze na road shows kugera ku musozo w’ Ukuboza.

Twabibutsa ko Kinyaga Awards season 4 yatwawe na Masengesha Pascal (Master P) wegukanye ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’ u Rwanda (500,000 Rwf). Ku mwanya wa kabiri haje Ndayisaba Silvestre (Nelson) wegukanya ibihumbi magana ane by’amafaranga y’ u Rwanda (400,000 Rwf) uwa nyuma wahembwe ni Dushimimana Elyse (Ely Chris) waje ku mwanya wa gatatu aho we yegukanye ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’ u Rwanda (300,000 Rwf).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwari5 years ago
    Mugerageze gutanga ibisobanuro bihagije cyane cyane ku itoranywa ry'abo bantu batatu muri buri karere bizakorwa ryari? abifuza kurushanwa bagomba kuba bujuje iki? baziyandikisha ryari ? Murakoze..





Inyarwanda BACKGROUND