Nyuma y’uko Urban boyz na Riderman baherutse gukorana indirimbo bise ‘Rihanna’, kuri ubu aba bahanzi bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, iyi ikaba ibaye indirimbo ya kane bamaze gukorana ku giti cyabo bitagizwemo uruhare n’undi muntu, nyuma ya Indahiro, Umfatiye runini na Till I die.
Ubwo yakomozaga kuri iyi ndirimbo igaragaramo cyane isura y’umuhanzi Rihanna, aho baba bagaragaza ubwiza bwe n’igikundiro, Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boyz yavuze ko asanga ibyo baririmbye ari inkuru mpamo by’umwihariko ku giti cye kuko akunda bihebuje uyu muhanzikazi ukomoka mu birwa bya Barbados.
Safi ngo akunda Rihanna byahebuje
Safi avuga ko uretse ijwi n’ubuhanga buhanitse bwa Rihannna butuma ibihangano bye byamamara, ngo imyambarire n’imyitwarire y’uyu mukobwa nabyo biri mu bikurura abantu benshi ku isi ugasanga igitsinagabo kiramukunda cyane ndetse igitsinagore nacyo kigashaka kwisanisha nawe, yaba mu myambarire no mu misokoreze y’imisatsi.
Abajijwe aramutse ahuye na Rihanna icyo yamusaba. Safi Madiba yagize ati “ Rihanna ndamukunda, ni inspiration y’abantu benshi mu buryo butandukanye, mu kuririmba neza, kwambara, n’imyitwarire ye, nanjye ngize amahirwe yo guhura nawe namubwira ko mukunda nkamusaba kwifotozanya nawe, urumva ko aramutse ananyemereye namusaba tugakorana collabo.”
Ku ruhande rwa Riderman we, ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo yavuze ko yishimiye gukora na Urban boyz indirimbo yabo ya kane, avuga ko yizeye ko akurikije uburyo abantu benshi bakunda Rihanna yizeye ko abakunzi babo bazayikunda, bakayibyina dore ko ngo aricyo cyifuzo cyabo.
TANGA IGITECYEREZO