RFL
Kigali

Ibyo twaririmbye ni ‘True story’, Rihanna ni umukobwa mwiza, duhuye namubwira ko mukunda – SAFI

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/10/2015 12:26
15


Nyuma y’uko Urban boyz na Riderman baherutse gukorana indirimbo bise ‘Rihanna’, kuri ubu aba bahanzi bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, iyi ikaba ibaye indirimbo ya kane bamaze gukorana ku giti cyabo bitagizwemo uruhare n’undi muntu, nyuma ya Indahiro, Umfatiye runini na Till I die.



Ubwo yakomozaga kuri iyi ndirimbo igaragaramo cyane isura y’umuhanzi Rihanna, aho baba bagaragaza ubwiza bwe n’igikundiro, Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba, umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boyz yavuze ko asanga ibyo baririmbye ari inkuru mpamo by’umwihariko ku giti cye kuko akunda bihebuje uyu muhanzikazi ukomoka mu birwa bya Barbados.

Safi

Safi ngo akunda Rihanna byahebuje

Safi avuga ko uretse ijwi n’ubuhanga buhanitse bwa Rihannna butuma ibihangano bye byamamara, ngo imyambarire n’imyitwarire y’uyu mukobwa nabyo biri mu bikurura abantu benshi ku isi ugasanga igitsinagabo kiramukunda cyane ndetse igitsinagore nacyo kigashaka kwisanisha nawe, yaba mu myambarire no mu misokoreze y’imisatsi.

Abajijwe aramutse ahuye na Rihanna icyo yamusaba. Safi Madiba yagize ati “ Rihanna ndamukunda, ni inspiration y’abantu benshi mu buryo butandukanye, mu kuririmba neza, kwambara, n’imyitwarire ye, nanjye ngize amahirwe yo guhura nawe namubwira ko mukunda nkamusaba kwifotozanya nawe, urumva ko aramutse ananyemereye namusaba tugakorana collabo.”

Riderman

Ku ruhande rwa Riderman we, ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo yavuze ko yishimiye gukora na Urban boyz indirimbo yabo ya kane, avuga ko yizeye ko akurikije uburyo abantu benshi bakunda Rihanna yizeye ko abakunzi babo bazayikunda, bakayibyina dore ko ngo aricyo cyifuzo cyabo.

Reba amashusho y'indirimbo 'Rihanna'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lily8 years ago
    Hhhhhh aba basore nibo bajyoshya Kigali peeeeeeee
  • 8 years ago
    birakaze gukunda Uwo utazigera ubona!
  • dogo8 years ago
    azonyare shaaaaaaaaaaa
  • lea8 years ago
    ARIKO SAFI WE BANZA YIBESHERA KABISA ,AFITE IKINTU YIYUNVAMO KITARICYO UKURI.YAGIYE AMENYA KUVUGA NKABAGENZI BE.AREBE KUNTU MUGENZIWE YASUBIJE BIZAMUHE ISOMO YOKUTUBAHUKIRA KUVAGA.KDI NINAWE MUBI MURI GROUP YOSE
  • 8 years ago
    Ahhh ariko rider man uriya mucyecuru yashatse aruta yasina
  • Claude8 years ago
    Indirimbo nziza kbs Abobasore ndabemera
  • rwandan8 years ago
    arko narumiwe harumuhanzi mwigeze mubona uririmba undi muhanzi mugani wa mico inganzo yarazimye mwarabahanzi twizeraga mu rwanda none namwe ntabahanzi bakibarimo mwataye agaci kdi muzi ngo muri kubaka izina
  • biryogo8 years ago
    Safi ntukabyice na Rihanna urashaka kumutera ibya nka knowles
  • 8 years ago
    Lea ibyo uvuze ntabwo bijyanye kbsa warikubanza ukabitekerezaho kbsa
  • Justin ndayambaje 8 years ago
    lea nawe ibyo uvuze ntabwo bijyanye ntiwabitekerejeho it's meaningless
  • NIRINGIYIMANA Phany8 years ago
    safi tells Rihanna whatever you have in your heart but urihasi kuriwe congrutiration too
  • Jean8 years ago
    Stupidest song ever sung,ubuse ayo mafaranga iyo muyata basi umushomeri akayatora akayagura itabi aho kuyata hano?Ariko turajyahe koko with these type of people in country?Niyo waba uri injiji ute wakora indirimbo nk'iyi?for what???This is so messed up
  • Eng Cardinal8 years ago
    Eh,Sinarinziko umuntu arota kumanywa!!Safi nyuma yo kubabazwa na Knowless,watuje ukareka kwipasa muremure!!Rihana rwoc ntaho mwahurira pepee...!!
  • byanafashe kevin8 years ago
    abatipe barahabona gsa umusaza rider man arakey. kbsa kubera umugore
  • jearmi nyiribambe ei NNIZO8 years ago
    nkunda abobasorebumugi nifuzakazapfangaragayemumashushoyindirimbo yabo





Inyarwanda BACKGROUND