RFL
Kigali

Ibyo kwishimira muzika nyarwanda imaze kugeraho bigomba kubakirwaho muri 2018 umuziki ugakomeza gutera imbere

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/01/2018 14:43
0


Mu Kinyarwanda bavuga ko akabando k’iminsi gacibwa hakiri kare, ariko nanone ntawakwibagirwa ukuntu abashatse kugaca kare mu muziki biswe ba sagihobe mayibobo abanywi b’itabi n’ibindi. Kuri ubu ariko nanone benshi mu batukaga abanyamuziki ntawabura guhamya ko bakwiye kwicara bakongera kubitekerezaho.



Imyaka ibaye myinshi umuziki ukorwa mu Rwanda, hari abatabona ko hari ibyakozwe ngo muzika itere imbere ariko mu byukuri birahari kandi byinshi, hari ibituma buri wese ufite aho ahuriye na muzika yicara akicinya icyara yishimira bimwe na bimwe bigaragaza ko ejo h’umuziki w’u Rwanda ari heza. Ibi biri mu byo twabatondekeye byo kwishimira mu muziki w’u Rwanda.

Kuba muzika nyarwanda itangiye kurenga umupaka

Kuva na cyera byakomeje kwibazwaho ukuntu umuziki w’u Rwanda warenga imipaka byibuza ugatangira gucurangwa no ku mateleviziyo mpuzamahanga, ibi ntabwo biragera ku rwego rwo hejuru ngo umuntu atinyuke avuge ko ari ibintu bihambaye ariko byibuza aho bigeze ubu hari indirimbo z’abanyarwanda zatangiye gucurangwa ku ma televiziyo mpuzamahanga igisubizo cy’ibibazo byakunze kwibazwaho mu myaka itambutse.

Muzika nyarwanda iri gucengera gahoro gahoro mu karere

Buri wese wibuka aribuka ukuntu mu myaka yatambutse abahanzi bo mu karere bari barafashe umuziki w’u Rwanda bugwate, hategurwa igitaramo tukumva ko ntamuhanzi w’u Rwanda wakiririmbamo ahubwo bazana abahanzi bo ,mu karere mbega abahanzi b’imbere mu gihugu ugasanga agaciro kabo si kenshi cyane, ariko nanone byibuza nta muhanzi wo mu Rwanda wagira gutya ngo akorere igitaramo mu bihugu duturanye yizere kubona abafana.

Ibi bisa n'ibyamaze kuvaho cyane ko abahanzi bo mu Rwanda basigaye bakorera ibitaramo mu bihugu binyuranye duturanye ugasanga abaturage b’ibi bihugu bahuruye baje kureba abanyarwanda ikintu gikomeye cyo kwishimira kimwe no kuba abahanzi bo mu Rwanda baratinyutse ubu bashobora gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu karere bakomeye bikbafasha kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika yaba bahanzi bo hanze y’u Rwanda. Ibi byose bikaba biganisha kukuba umuziki w’u Rwanda uri gucengera mu karere.

Abahanzi nyarwanda basigaye ari abahanga mu gukora umuziki w’umwimerere

Mu gihe cyashize abahanzi nyarwanda bashinjwaga kuba babasha kuririmba gusa ari uko bafite CD, magingo aya siko bimeze kuko benshi mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kugaragaraza ko bashobora no kuririmba Live Music, ibintu byo kwishimira cyane ko bitanga isura nziza ku muhanzi w’umunyarwanda ukora umuziki nk’umwuga akaba yifuza kwiga kandi akora ibintu bijyanye n’igihe cyane cyane mu mutwe.

Ibi kandi byongerera agaciro umuhanzi cyane ko usanga atari bimwe baba bamubwira ngo si ukuhanyura se ukaririmba uturirimbo nka dutatu, iminota makumyabiri… ahubwo abatanga akazi bakumva ko hari imbaraga yaba izo mu mutwe ndetse n’umubiri umuhanzi akoresha iyo ari gutaramo ku buryo ziba zigomba kwishyurwa hongerwa agaciro k’umuhanzi.

Abahanzi b’abanyarwanda gusa bashobora gukora igitaramo kikuzuza Stade

Nkuko byanahoze na mbere nubwo ahari hari abatabiha agaciro buri wese ashatse yabona ko abahanzi b’abanyarwanda bashoboye cyane ko hari ibitaramo bagenda bakora ntamunyamahanga n’umwe urimo kandi kwinjira ari amafaranga nubwo ataba menshi kandi aho bateguye gukorera ibitaramo hakuzura nyamara rimwe na rimwe hari nabazana abo mu mahanga ntibuzuze nkuko bigenda ahakoraniye abahanzi nyarwanda bityo rero abakunzi ba muzika nyarwabnda abahanzi bafite nibo bakabaye bafata neza bakababera impamba igana ku iterambere rirambye rya muzika.

Abahanzi b’abanyarwanda ni bamwe mu binjiza amafaranga atubutse muri sosiyete nyarwanda

Mu minsi yashize abahanzi b’abanyarwanda bafatwaga nk’abantu baciriritse muri sosiyete, kuri ubu bitewe n’uburyo umuziki uri gukura vuba nabawukora bakinjiza amafaranga kuri ubu abahanzi ni bamwe mu bantu binjiza agatubutse muri sosiyete, aha nimvuga abahanzi ntiwumve ko buri wese ufite indirimbo ayinjiza ariko byibuza hari abahanzi batari bake binjiza amafaranga menshi abatunga agatunga n’imiryango yabo kandi neza, aho benshi bashingira bahamya ko umuziki ubu ari umwuga watunga uwukora nk’indi yose. Impamvu rukumbi buri wese aba yumva yaba umuhanzi gusa uko abyitwaramo n’impano ye bigatuma uyu mwuga wamutunga cyangwa ukamutera umugongo.

rwandaMu Rwanda hari abakunzi ba muzika batari bake

Ngayo ng'uko rero nubwo nta byera ngo de byibuza ibi ni bimwe mu byo buri wese yakwishimira muzika nyarwanda imaze kugeraho, nubwo urugendo rukiri rurerure byibuza aha hamaze kugendwa ni ho abantu bakabaye bahera muri 2018 bongeraho izindi ntambwe mu rugamba rwo kubaka muzika nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND