RFL
Kigali

Abatumiwe mu bukwe bw’igikomangoma Harry na Meghan bahawe amasaha yo gukoresha ubwiherero, bimwe mu bikubiye mu mategeko 12 y'ubu bukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2018 23:21
0


Ku wa 19 Gicurasi 2018 ni bwo umukinnyi wa filime Meghan Markle azavuga “Yego” ku mugabo we w’ubuzima bwe bwose, Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II akaba uwa gatanu mu baragwa b’ingoma y’u Bwongereza.



Ni ibirori by’agahebuzo mu bwami bw’u Bwongereza bikaba ikirenga ku batumirwa bamaze kubona impapuro z’ubutumire (Invitations). Abatumirwa n’abandi bose bazitabira ubu bukwe bw’agatangaza hari ibyo bemerewe n’ibyo babujijwe muri uyu muhango uzasiga amateka ku isi nzima.

Prince Harry ni we bucura mu muryango w’Igikomangoma Charles Philip Arthur George n’Igikomangomakazi muri Wales, Diana Frances.  Aho azasezeranira n’umukunzi we ni naho habereye ubukwe bwa se wa Harry, Charles n’umugore we Camilla mu 2005.

Ubukwe bwa Meghan Markele na Prince Harry buzaba tariki ya 19 Gicurasi 2018 bubere muri Chapelle ya George mu mbuga ya Windsor. Mbere y’uko ubukwe buba imyiteguro igeze kure; Umwamikazi Elizabeth II aritegura kujya gusura Meghan Markle uzashyingiranwa n’umwuzukuru we: Ikanzu Meghan azambara yahanzwe na Ralph afatanyije na Russo.

meghan agiye kurushinga

Meghan w’imyaka 36 y’amavuko na Prince Harry w'imyaka 33

Ibijyanye n’umusatsi we n’ibirungo agomba gusiga ku mubiri we ari gufashwa na Nichola Joss ndetse na Miguel Perez bamenyekanye cyane mu kwambika no gusiga ibyamamare nka Kate Moss [Alicia Keys]. N'ubwo ibintu byose byamaze gutungana ku ruhande rw’umugeni n’umusore; abatumiwe hari ibyo bemerewe muri ubu bukwe hari n’ibyo babujijwe nk’uko ikinyamakuru Dailymail ducyesha iyi nkuru cyabitangaje.

bose hamwe bitabiriye

Iki kinyamakuru kivuga ko abagize amahirwe bagatumirwa muri ubu bukwe hari ibyo bagomba kubahiriza kugira ngo umutekano wa Prince Harry n’umukunzi we Meghan Markle ucungwe neza. “Kwambara ingofero ku bagore; kwitwaza Pasiporo (Passport) cyangwa indangamuntu (ID), gukoresha telefone ntibyemewe cyangwa gukoresha ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, nta muntu wemerewe gutanga impano ku mugeni no ku musore.”

Dailmail ikomeza ivuga ko ari amategeko agera kuri cumi na biri akubiye ku mpapuro zirindwi. Hejuru y’ibyo hari n’irindi tegeko rivuga ko gukoresha ubwiherero ari uguhera saa tatu kugeza saa tanu z’amanywa. Kugeza ubu byemejwe ko abantu ibihumbi bibiri magana atandatu (2,600) ari bo batumiwe mu mbuga ya Windsor Castle Park izaberamo ubukwe.

abatumirwa bose

Prince Harry azmbika umukunzi we impeta izengurutswe na zahabu y’umuhondo rikaba rimwe mu mabara akundwa na Markle

Meghan Markle avuka kuri se w’umuzungu na nyina w’umwirabura wo muri Amerika, se na nyina batandukanye afite imyaka 6 gusa, afite abavandimwe babiri bo ku mugore se yashatse mbere, avuka ari ikinege kuri nyina. Meghan Markle yamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane 'Suits' mbere y'uko ava muri uyu mwuga burundu muri 2017 ngo afate inshingano zijyanye n'imibereho y'ubwami bw'u Bwongereza.

Uyu Meghan afite imyaka 36 mu gihe Prince Harry afite 33, urukundo rwabo rwatangiye muri 2016 ndetse muri 2017 iki gikomangoma cyambika Meghan impeta. Ikinyamakuru Elle giherutse gusohora inkuru ivuga ko Meghan ari we uzishyura amafaranga yose azakoreshwa mu kwezi kwa buki na Prince Harry kuzabera ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Namibia, biravugwa ko no mu Rwanda bashobora kuzahagera. Byatangajwe ko ukwezi kwa Buki kuzatwara asaga miliyoni 144 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu Umuryango w’Ibwami wamaze gutangaza ko abantu 600 aribo bazitabira umusangiro uzabera muri Chapelle St.George [iherereye mu ngoro y’i Bwami ya Windsor] nyuma y’ubukwe abatumiwe bakaba ariho baziyakirira; Ni kuri kilometero 30 uvuye mu mujyi wa London. Umuyobozi w’Itorero rya Angilikani ku isi, Justin Welby ari nawe wakoze umuhango wo kugira Meghan umwangirikani ni nawe uzasezeranya Meghan na Prince Harry imbere y’Imana ku rusengero rwa Saint George rw’ingoro y’i Windsor, mu burengerazuba bw’u mujyi wa Londres.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND