RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Miss Umuhoza Sharifa wasoje amasomo ye muri kaminuza –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/11/2017 11:01
0


Miss Umuhoza Sharifa yarangije amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba yamaze gushyira ahagaragara anasobanura igitabo gikubiyemo ibijyanye n’amasomo ye. Ubu ibyishimo bikaba ari byinshi kuri uyu mukobwa wahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2016.



Umuhoza Sharifa w’imyaka 21 y’amavuko yahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda. Yabaye igisonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity).

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko arangije amasomo ye muri kaminuza ya ULK akaba yamaze gushyira ahagaragara anasobanura igitabo gikubiyemo ibijyanye n’amasomo ye, igikorwa cyabereye kuri iyi kaminuza ku Gisozi ku wa kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017 ndetse anabwira umunyamakuru ko muri ULK yigaga mu ishami rya ‘Finance’. Uyu akaba umwe mu banyeshuri bagomba guhabwa impamyabumenyi muri uyu mwaka 2017.

sharifa

Umuhoza Sharifasharifa

sharifaMiss Sharifa na mugenzi we bafatanyije kwandika igitabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND