RFL
Kigali

Ibyishimo by'inyongera ku baramukanyije na Kizito, Kayirebwa, Mariya, Martin, Masamba na Muyango-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2018 7:34
2


Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo cy’amateka cyasize ibyishimo by’ikirenga ku bacyitabiriye dore ko babashije gusangira umunezero na Kizito Mihigo, Cecile Kayirebwa, Intore Masamba, Mariya Yohani ndetse na Muyango bafatanyije kuririmbana buri umwe indirimbo ye.



Mbere y’uko umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo uvuzwa, Umusangiza w’amagambo yasabye abanyamuziki bitabiriye igitaramo cy’Itorero Inyamibwa kwegera imbere bagasuhuza abitabiriye iki gitaramo. Yavuzemo Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Muyango, Kizito, Mani Martin ndetse na Mariya Yohani.

Cecile Kayirebwa ni we wabanje gusuhuza abari muri iki gitaramo, ati "Bambwiye kubasuhuza gusa na bo bati turirimbire." Abari muri iki gitaramo bahuje amajwi basaba ko aba bahanzi buri wese yabaririmbira indirimbo imwe mu ze. Cecile Kayirebwa yahise aririmba indirimbo yise “Umunezero” yishimiwe bikomeye na benshi bari muri iki gitaramo, yaririmbaga ibitero by’iyi ndirimbo, inkikirizo akayifashwa n’abahanzi bagenzi be ndetse n’abari muri iki gitaramo cy’ubudasa.

Muyango ni we wari utahiwe, yaririmbye indirimbo yo hambere yise “Mwiriwe neza”. Ni indirimbo yaririmbye afashwa byihariye n'abari muri iki gitaramo, yayiririmbaga benshi bateze amaboko bizihiwe, abandi bavuza akaruru k'ibyishimo.

Hakurikiyeho Icyogere mu nkuba, Intore Masamba wabwiye abari muri iki gitaramo ko agiye gutera indirimbo bakamufasha kwikiriza. Yaririmbye indirimbo ye yakunzwe bikomeye yise ‘Kanjogera’ [Yasohotse mu myaka ine ishize] . Ni indirimbo yagaragaje ko yacengeye mu mitima ya benshi bakunda umuco Nyarwanda nk’igicumbi cy’Umunyarwanda.

Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe no gutaramirwa na Kizito, Cecile, Muyango, Masamba, Mariya ndetse na Mani martin.

Umunyamuziki Mani Martin wari wizihiwe muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ye yise “Intero y’Amahoro yishimiwe bikomeye. Yakoresheje imbaraga nyinshi mu ijwi ry’umwimerere. Yabwiye INYARWANDA ko igitaramo cy’Itorero Inyamibwa cyari uburyohe, ngo yabonye ko ibyo abasore n’inkumi bagize itorero Inyamibwa bakora ari ibibari mu maraso. Yagize ati:

Inyamibwa byo bararyoshye kubareba, bampaye ishusho y'igitaramo ntari mperutse kabisa, 100% Rwandaful, urabona ko bibari mu maraso ntabwo babyihingamo, nakunze ukuntu badashobora kurambira umuntu ubareba. Igitaramo cyabo giteguranye urunyuranyurane rw'imbyino zuzuzanya ku buryo buri kanya uba utegereje ikigiye gukurikiraho.

Umuririmbyi Kizito Mihigo niwe wari utahiwe, yazamutse ku rubyiniro aringanira n’abanyinnyi b’Itorero Inyamibwa, maze aririmba Inyikirizo y’indirimbo yise "Ijoro ribara uwariraye" , agira ati “Tuzaba imbuto z'umugisha zeze ku giti cy'umuruho, tuzaba amashami y'ibyishimo yashibutse mu ishavu. Yasoje agira ati “Murakoze kuntumira, nanjye ndabatumiye."

Kizito yabwiye INYARWANDA ko guhitamo kuririmba indirimbo ‘Ijoro ribara uwariraye’ yagendeye ku gikorwa cyarimo kiba. Ati “En fait iriya ndirimbo n'iy'icyunamo ariko nahisemo iriya passage kuko numvaga ijyanye na event twari turimo...AERG...  igitaramo cy’Inyamibwa ari amarenga y’uko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza. Yakomeje agira ati:

Nari numvise ko iki gitaramo cyari cyateguwe n'urubyiruko rwacitse ku icumu rwibumbiye muri AERG numva ngomba kuza kubashyigikira nk'abantu duhuje amateka. Mpageze nasanze ibirori byabo biri ku rwego rushimishije. Imbyino zabo zigaragaza ko bakunda umuco kandi ko bafashe umwanya uhagije wo kwitoza. Imbaraga uru rubyiruko rwagaragaje uyu mugoroba nabonye ari nk'amarenga atugaragariza ko ejo hazaza ari heza kurusha ejo hashize. Ni amashami y'ibyishimo yashibutse mu ishavu.

Mariya Yohani ni we wasoje Igitaramo mu ndirimbo yise “Intsinzi". Ni indirimbo yaririmbye afashwa byihariye n’abari muri iki gitaramo, ndetse asoje kuyiririmba Dj yongeye kuyicuranga mu byuma bisohora umuziki, abantu bakomeza kwishimira intsinzi.

AMAFOTO:

Cecile Kayirebwa ahagurutse yerekeza imbere y'abitabiriye igitaramo.

Yataramye biratinda.

Kizito Mihigo imbere y'abitabiriye igitaramo.

Muyango n'Imitari yakoze ku mitima ya benshi.

Kanda hano ndetse naho urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATA JADO5 years ago
    icyo nicyo dushaka peeee ibitaramo nkibi wenda byadufasha kumva ubuhanzi nyabwo bwuzuye umuco nyarwanda
  • Kelly5 years ago
    Wau aba nibo Bahanzi ureke Bariya birirwa batukana kuri social media..





Inyarwanda BACKGROUND