Amazina akoresha mu byangombwa ni Vacietta O’Shea Dejesus afite inkomoko muri Leta ya Florida muri USA kwa Donald Trump. Ni umunyamideli wabigize umwuga, umukinnyi wa filime ugerekaho inshingano zo kuba ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere.
Uyu mukobwa ni we mukinnyi wibanze wifashishijwe na Kamichi mu mashusho y’indirimbo “My Karabo” imaze kurebwa n’ibihumbi bitanu birenga kuri konti ya Youtube ya Kamichi, amajwi yayo (Audio) kuri konti ya kompanyi Momusic ya Lick Lick imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icumi (ubwo twandikaga iyi nkuru).
Bagabo Adolphe [Kamichi] ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi wabifatanyaga n’umwuga w’itangazamakuru akiri mu Rwanda, ubu arabarizwa muri USA i Tennesse. Imyaka itanu yari ishize adakora umuziki, mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka ni bwo yatangaje ko awusubukuye mu ntumbero yo gukikira impano imurimo.
Kamichi usigaye ukora umuziki abifatanya n’ishingano z’urugo yasinye amasezerano mu inzu itunganyamuziki Momusic ya Lick Lick, yiyongera ku bandi bahanzi bane babarizwamo. Indirimbo “My karabo” yahereyeho yahawe umugisha na Rwiyemezamirimo Lick Lick wayikoze mu buryo bw’amajwi, ninawe wayoboye ifatwa ry’amashusho ry’iyi ndirimbo yasohotse mu cyumweru twasoje.
My Karabo ya Kamichi, ifite iminota ine n’amasegonda cumi n'abiri, yumvikana mu mudiho wa kinyafurika icengera mu ngoma z’amatwi yombi. Iri mu rurimi rw’ikinyarwanda n’icyongereza. Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abazungu, abirabura, inzoga zihenze kugeza ku myambarire idasanzwe y’abakobwa batigisa umubyimba.
Umukinnyi wibanze ugaragara muri aya mashusho yitwa Vacietta Dejesus, ukomoka muri Leta ya Florida. Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Vacietta yatangaje ko asanzwe ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ingabo zirwanira mu kirere. Akaba abifatanya no kwiga ibijyanye no kuvura amenyo (Dentist).
Umunyamideli akaba n'umusirikare Vacietta Dejesus mu butayu bwa Las Vegas.
Avuga ko mu rwego rwo kwishimisha abyina, agakurikirana n’ibijyanye n’imideli, agakunda cyane imibyinire ya kinyafurika ndetse n’injyana ya Dancehall muri rusange. Vacieta akomeza avuga ko atari ubwa mbere agaragaye mu mashusho y’indirimbo kuko ngo yanakoranye n’abandi bahanzi barimo Korede Bello ndetse na Bracket bo muri Nigeria.
Mu gusobanura uko yahuye na Kamichi kugira ngo bakorane mu mashusho y’indirimbo My karabo, yavuze ko bahuye biturutse ku nshuti ze zamusabye ko yakorana na Kamichi ndetse n’ikipe yamufashaga gufata amashusho y’indirimbo ye nshya.Yagize ati “Nahuye na Kamichi binyuze ku nshuti zanjye, umwe yitwa Ita Laurette undi akitwa Critique. Abo nibo bansabye ko nafasha Kamichi kuko bari banziho kuba ndi umubyinnyi nkaba n’umunyamideli.”
Dry Lake City ahakorewe Don't make up ya Chris Brown ndetse na My Karabo ya Kamichi
Kubera ko ari ibintu akunda kandi yagize umwuga, ngo ntiyazuyaje kwemera gufasha Kamichi yabonyeho indangagaciro. Ati “Nakunze uburyo nakoranye na Kamichi. Aca bugufi kandi nabonye afite impano yihariye yo gusetsa muri we. Gukora nawe byazamuye ibyiyumviro byanjye niyumva nkaho twari dusanzwe turi inshuti bimfasha gukora nawe nisanzuye. Nkubwije ukuri nta kintu kibi namubonyeho.”
Yishimira kuba ari umusirikare mu ngabo za USA ariko ngo ntibyoroshye kubona ubwisanzure. Yagize ati “Ndi umusirikare mu ngabo za USA zirwanira mu kirere kandi ntewe ishema nabyo. Kuba mu ngabo ntabwo ari iki kintu cyoroshye ariko nyine njya mbona akanya ko kwisanzura iyo mbikeneye. Nisanze ngomba guhuza ubu buzima kubera nzi icyo nshaka n’indoto z’ubuzima. Niyo mpamvu ngerageza kubihuza byombi, yaba ari ukubyina, imideli n’ishingano z’igihugu.”
Nk’umuntu wakoranye n’abanyamuziki bo muri Nigeria ndetse no mu Rwanda, yabajijwe itandukaniro yabonye, agira ati “Itandukaniro riri hagati yo gukorana n’abanya-Nigeria ndetse n’abanyarwanda, ni injyana n’umuco buri gihugu kihariye.Ndabizi ko Nigeria bagira injyana irimo ingoma nyinshi ariko mu Rwanda wumva ko ari umuziki utadunda cyane. Ariko nyine bose nishimiye gukorana nabo. Bose ndabakunda.”
Uyu mukobwa kandi yavuze ko gukorana na Kamichi ndetse na Lick Lick byamutunguye, kuko ngo yababonyeho kwita ku gihe no kwita kuri buri kimwe cyose bashaka, ngo ni ibintu atari amenyereye ku banyafurika. Kamichi yabwiye INYARWANDA ko we na Lick Lick bahugiye mu kwamamaza iyi ndirimbo nshya “My karabo” ari nako bakora amashusho y’indirimbo ya kabiri iri kuri Album “Itangiriro igice cya kabiri”. Ni alubumu ya kane ya Kamichi.
AMAFOTO:
Kamichi na Vacietta mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'My karabo"
My karabo yakozwe ikinwa mu butumwa bwerekana urukundo ruhebuje
Muri Video harimo n'izindi nkumi ziteye amabengeza
Diaspora Nyarwanda yafashije cyane Kamichi
Kamichi ashimira umuraperi Jay Pac. Uyu musore agaragara afite icupa rya Hennesy
Rwiyemezamirimo Munyembazi Isaac[ Lick Lick] niwe watunganyijwe amajwi n'amashusho y'indirimbo "My karabo"
Bagiye mu igorofa risumba ayandi kugira ngo babashe gufata amashusho y'umugi wa Las Vegas mu ijoro
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MY KARABO" YA KAMICHI IGARAGARA UYU MUKOBWA W'UMUSIRIKARE
TANGA IGITECYEREZO