RFL
Kigali

Ibyiciro 15 byabazahembwa muri Salax awards byamenyekanye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/05/2016 18:42
1


Nyuma y’uko abakunzi ba muzika bategereje ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Salax awards 2015 amaso agahera mu kirere,ubuyobozi bw’iri rushanwa Yes Africa ltd na Ikirezi Groupe bwamaze kwememeza ko iri rushanwa rizabaho ndetse hatangazwa n’ibyiciro bizahatanirwa.



Iri rushanwa ku nshuro ya 6 ryari ryasubitswe ku bw’ukibazo cy’ubushobozi   nk'uko Emma Claudine yari yabigarutseho,ngo uyu mwaka iri rushanwa ritandukanye n’andi yagiye atambuka mu myaka itandatu ishize.

Dore uko uru rutonde rw’ibyiciro bihatanirwa muri Salax awards 6 ruhagaze

 Urutonde rw'ibyiciro

Iri rushanwa kandi ryakuze kugarukwaho  rinengwa imikorere n’imitegurire idahwitse hakaba n’abemeza ko riteguranwa amarangamutima,ibi abayobozi  bategura iri rushanwa batangaje ko  hari imitegurire mishya ihabanye n’isanzwe dore ko ngo mu kuritegura impande zose zibigiramo uruhare  harimo ,itangazamakuru,abahanzi n’abatunganya muzika.

Emma Claudine Ntirenganya uhagarariye iri rushanwa yagize ati:”Iri rushanwa ntiryagerwaho hatabaye ho ubufatanye hagati ya companyi zishinzwe ku ritegura  n’abagenerwabikorwa.”Afatanyije na bagenzi be bashinzwe gutegura iri rushanwa kandi bemeje ko gutanga ibihembo kubatsinze muri ibi byiciro bizaba mu mpera z’uyu mwaka mu ukuboza taliki 23 2016.

Emma Claudine umuyobozi wa Ikirezi Group

Salax awards nibyo bihembo bya mbere byatanzwe ku bahanzi bakora umuziki ugezweho. Ku nshuro ya mbere bitangwa hakaba hari mu 2008 mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Ruhande muri Grand Auditorium.

 

Ibi bihembo bya Salax awards byaramamaye cyane ndetse bihabwa agaciro gakomeye n’abanyamuziki n’abakunzi bawo, gusa ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryadukaga ryazanye imbaraga z’amafaranga, bigaragara ko Salax awards yahise itangira kugenda biguru ntege, biza kuba bibi cyane mu myaka ibiri ishize aho itangwa ry’ibi bihembo ryagiye rihurirana n’iki gikorwa cya Guma Guma bigatuma kenshi abahanzi bari muri Guma Guma kubera amasezerano aremereye bafitanye na EAP na Bralirwa batitabira ku munota wa nyuma Salax awards mu gihe n’ubundi wasangaga aribo bagaragara mu by’iciro byinshi byabahatanirwaga.

Abdou Bronze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samu7 years ago
    byose nikimwe nubundi gusa ni byiza ariko amarangamutima yabanyamakuru ntiyabura cyangwa ruskwa nkubu nakubwira abazabitwa kandi bitaraba





Inyarwanda BACKGROUND