RFL
Kigali

PGGSS8:Abantu b'ibyamamare bari i Musanze batangaje uko babonye irushanwa, benshi baha Melody amahirwe-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/06/2018 12:27
1


Ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 ni bwo mu mujyi wa Musanze haberaga igitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya PGGSS8, aha abahanzi icumi bose bahatana bataramiye imbere y’imbaga y’abafana benshi bari baje kwihera ijisho iby’iki gitaramo. Usibye abafana ariko hari n’abandi bantu b’ibyamamare bari bitabiriye iki gitaramo.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wari uhabereye abasomyi bacu yazengurutse muri aba bari bitabiriye iki gitaramo abaganiriza ku kuntu babonye imigendekere yacyo ndetse na tumwe mu dushya babashije kubona muri iki gitaramo. Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wacu bazwi harimo; Danny Vumbi, Rafiki Coga Style, Jay Polly, Jack B…

PGGSS8Musanze abafana batashye bizihiwe

Aba kimwe nabandi b’ibyamamare bari bitabiriye iki gitaramo bose bahurizaga kukuba iki gitaramo cyaragenze neza ndetse abenshi bagahamya ko irushanwa ry’uyu mwaka rikomeye arinako hari nabamaze gutangaza uwo babona uzegukana igikombe cyane ko abenshi bahuriza kuri Bruce Melody.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MU BITABIRIYE PGGSS8 I MUSANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank 5 years ago
    Nibyo kbs byaribyiza kdi twarishimye reka twitege uko ihuye bizagenda





Inyarwanda BACKGROUND