RFL
Kigali

Ibyamamare muri Nigeria Olamide na Wizkid byashyize mu rujijo abafana bashyira ibitaramo ku munsi umwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:29/10/2018 7:04
0


Imbuga nkoranyambaga ziri gukora cyane muri Nigeria kuva kuri uyu wa 5,aho abafana b’umuziki wa Nigeria bose baganira ku cyatumye ibi byamamare byombi bishyira ku munsi umwe mu mujyi umwe n’amasaha amwe ibitaramo byabo.



Wizkid icyamamare mu muziki mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko igitaramo cye yise Made in Lagos kizaba taliki ya 23 Ukuboza uyu mwaka wa 2018 muri hoteli yitwa Eko Atlantic Convention center mu mujyi wa Lagos.

Olamide icyamamare nawe mu muziki wa Nigeria yatangaje ko kuri iyi talikia ya 23 Ukuboza 2018 azataramira abakunzi be mu gitaramo yise OLIC5 kizabera muri hoteli Eko convention Center iri nayo mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Ibi byamamare byombi byatangaje amakuru y’ibi bitaramo byifashishije imbuga nkoranyambaga basanzwe bakoresha. Icyakora Wizkid niwe watangaje inkuru y’igitaramo cye mbere ya Olamide.

Aya makuru yabujije amahoro abakunzi b’umuziki batuye muri Nigeria cyane mu mujyi wa Lagos bibaza igitaramo bazitabira n’icyo bazareka muri ibi bitaramo byombi bizabera umunsi umwe ndetse n’amasaha amwe. 

Hagati aho Wizkid na Tiwa Savage aba baririmbyi bari mu rukundo rukomeye rwanagarariye mu mafoto baherutse gushyira hanze bombi bishimanye. Ibi biraca amarenga ko abafana ba Tiwa Savage bashobora kwitabira igitaramo cya Wizkid bagatera umugongo igitaramo cya Olamide bashyize ibitaramo ku munsi umwe.

Src: Legit,ng






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND