RFL
Kigali

Ibyamamare bikomeje kugaragaza ko bihangayikishijwe n’icuruzwa ry’abimukira riri kubera muri Libya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/12/2017 11:30
0


Hashize ibyumweru bigera kuri bibiri ku isi yose hamenyekanye iby’icuruza ry’abacakara riri kubera mu gihugu cya Libya aho bamwe mu bimukira bashakaga kwambukira bajya mu bihugu by’I Burayi bari kugurishwa amafaranga. Ibyamamare bitandukanye bikomeje kurwanya ubwo bucuruzi bw’abantu binenga cyane icyo gikorwa.



Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda kuri ubu uri no mu nteko ishinga amategeko Bobi Wine aherutse kugaragaza ko atishimiye na gato uku guceceka kuri kubaho kandi babona ibiri kubera muri Libya. Yagize ati “Ntewe ubwoba n’icuruzwa ry’abantu riri kuba muri 2017 ku mugabane wa Afurika. Abagabo, abagore n’abana bari kugurishwa nk’inka n’ihene mu masoko ya Libya. Twese twatekerezagako ibi byarangiranye n’ibisokuruza yacu mu binyejana bya 16 na 19. Ikirwaje imitima kurushaho ni uko isi yose yacecetse iri kurebera. Njye nawe ntago twakijijisha nk’aho ibi bitari kuba. Amazu y’itangazamakuru yaracecetse, Afurika yunze ubumwe n’akarere kose bari kuvugira mu ijwi rito cyane…”

Bobi Wine

Bobi Wine akomeje kugaragaza imitekerereze ye ku miyoborere muri Afurika

Bobi Wine ukunze cyane kugaragaza uko abona imiyoborere muri Afurika we avuga ko Afurika ari umugabane mwiza kandi utuwe n’abantu beza igitera ibi byose ari uko umutungo wayo ucungwa nabi kubera abayobozi batabyitaho. Uyu muhanzi yamaganye ubucuruzi bw'abimukira burimo kubera muri Libya nyuma y'abandi bahanzi bakomeye nka Chris Brown, Snop Dog Dog nabo babwamaganiye kure bagasaba ko hagira igikorwa

Libya

Ibiri kubera muri Libya ntibikwiye na gato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND