Ubwambuzi, ubuhemu, ubusambanyi, urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge ni bimwe mu byaha ibyamamare byo mu Rwanda bijya bikunda gufatirwa.Uru rutonde ruragaragaza bamwe mu banyamakuru, abahanzi bameneyekanye cyane ariko bikajyana no gufungwa biturutse ku byaha bitandukanye bagendaga bashinjwa. Bamwe bakaba bagifunze abandi baratashye.
Ubuzima bw’ abasitari ni ubuzima buba bugoye cyane ndetse rimwe na rimwe bukagora ababurimo cyane ko baba basabwa kwibombarika kuko baba bahanzwe amaso na benshi. Hari abo binanira bakagenda bafatirwa mu byaha bitandukanye.
Uru rutonde ntago rwakozwe hagendewe ku buremere bw’ icyaha ibi byamamare byashinjwaga cyangwa hagendewe ku ngano y’ igifungo bagiye bahabwa.
Riderman
Tariki ya 31 Nyakanga 2014, nibwo Riderman yatawe muri yombi nyuma yo gukora impanuka ikomeye cyane imodoka 2 zikangirika ndetse hagakomerekeramo abantu.
Icyo gihe Riderman yahise atabwa muri yombi n’ inzego zishinzwe umutekano ndetse anagezwa imbere y’ ubutabera. Icyo gihe akaba ayarai akurikiranyweho ibyaha byo gukomeretse biturutse ku mpanuka yagizemo uruhare, ndetse no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya nk’ uko biteganywa n’ amategeko u Rwanda rugenderaho
Tariki ya 6 Kanama nibwo Riderman yaje guba afunguwe by’ agateganyo, atangira kujya yitaba urukiko ari hanze, nyuma yaje no kugirwa umwere.
Kizito Mihigo
Kizito Mihigo ni umwe mu byamamare byamenyekenye hano mu Rwanda biturutse ku buhanzi yakoraga bituma akundwa n’ imbaga. Ubwo amakuru yamenyekanaga ko Kizito Mihigo yaba yaratawe muri yombi byatunguye abatari bake.
Kizito Mihigo ubwe yaje kwiyemerera ibyaha bikomeye yaregwaga nko guhungabanya umutekano w’ igihugu, kurema umutwe w’ abagizi ba nabi ndetse no kugambirira kugirira nabi abayobozi bakuru b’ igihugu.
Kizito Mihigo wambaye isaha unifashe ku itama
Nyuma yo kwemera kandi agasabira imbabazi ibyaha byose yaregwaga, tariki ya 27 Gashyantare 2015 Kizito Mihigo yaje guhabwa n’ urukiko igifungo cy’ imyaka cumi,ubu akaba amaze umwaka umwe mu buroko, akaba asigaje imyaka igera kuri 14 yose
Casien Ntamuhanga
Casien Ntamuhanga yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Ubuntu butangaje, akaba yaramenyekanye cyane mu kiganiro cy’ abana yakoraga, aho yabaga abwira abana udukuru n’ imigani bya kera.
Uyu yaje gutabwa muri yombi ashinjwa ibyaha bimwe na Kizito Mihigo ndetse nyuma aza guhamwa n’ ibi byaha byose yahanishijwe igifungo cy’ imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yaregwaga. Kimwe na mugenzi Kizito Mihigo bakaba bamaze umwaka umwe mu buroko.
Uncle Austin
Umwaka ushize wa 2014, ku itariki ya 5 Kamena ni bwo Uncle Austin yavuye mu buroko yari amazemo iminsi isaga ine aho yari yafunzwe ashinjwa icyaha cy’ ubuhemu. Icyo gihe Polisi y’ igihugu ikaba yarahamije ko Uncle Austin yari yakoze ubu buhemu ubwo yaguraga imodoka.
Gusa ariko Uncle Austin akaba yaravugaga ko kari akabazo gato akavuga ko hari habayeho kutumvikana neza. Nyamara ariko icyo gihe Polisi y’ igihugu, binyuze k’ umuvugizi wayo yaje guhamya ko bwari ubuhemu bwakozwe na Austin, mu kiganiro bombi bagiranye na inyarwanda.com.
Axel Rugangura
Axel Rugangura ni umunyamakuru umaze kumenyekana hano mu Rwanda cyane cyane mu kogeza imipira. Akaba yaramenyekanye cyane ku magambo akoresha iyo arimo yogeza akaryohera benshi ndetse ugasanga abantu birirwa bayasubiramo. Ayo magambo ni nko gucabiranya, gukwakwanya n’ andi menshi
Axel Rugangura yaje gutabwa muri yombi akekwaho icyaha cyo kuba yarasambanije umugore w’ bandi aho byavugwaga ko bafatiwe mu macumbi. Nyuma ariko biciye mu iperereza ryakozwe, uyu munyamakuru yaje kugirwa umwere asohoka mu buroko ndetse akomeza akazi ke nk’ ibisanzwe.
DJ Adams
DJ Adams ni umunyamakuru wamenyekenye cyane hano mu Rwanda, akaba yaramenyekanye cyane mu akora mkuri City Radio aho yabaga acuranga indirimbo zitandukanye. Uyu munyamakuru kandi yaje kwimukira kuri Radio One naho akomeza ikiganiro giteye gutyo n’ ubwo cyari cyahinduye izina.
Azwiho kuba umunyamakuru utaravugaga rumwe n’abahanzi bo mu Rwanda aho yashinjaga gukora indirimbo z’ inyiganano, ibi akaba yarabyitaga ‘gushishura’, imugo yanamenyekanye cyane ndetse ikajya ikoreshwa n’ aabantu batandukanye mu buzima busanze.
Mu Ukuboza Polisi y’ igihugu yatangaje ko DJ Adams yatawe muri yombi akekwaho kuba yarateye inda umwana w’ umukobwa wari ufite imyaka 17 y’ amavuko, akaba ayarigaga mu mwaka wa kabiri w’ amashuri yisumbuye. Nyuma yo kumara iminsi mu buroko DJ Adams yaje kurekurwa ndetse ntiyongera no gukurikiranwa.
Kanyombya
Kanyombya ni umunyarwenya wamenyekanye cyane hano mu Rwanda bitewe n’ impano ye yo gusetsa cyane. Ku itariki ya 21 Kanama 2014 nibwo umugizi wa Polisi y’ igihugu yatangaje ko Kayitankore Ndjori yatawe muri yombi, icyo gihe akaba ayari acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ku Muhima.
Icyo gihe Kanyombya yashinjwaga urugomo. Byavugwaga ko nyuma yo kugongera umugore mu Biryogo aho bita kwa Mutwe, ubwo yari atwaye moto, Knyombya jyaje kwadukira uwo mugore atangira kumukubita abaturage bareba.
Abaturage bari aho bakomeje kugirango ni filimi yari gukinwa ariko nyuma basanga atariyo ndetse bashaka gukubita Kanyombya ariko polisi irahagoboka imuta muri yombi inamukiza abashakaga kumuhana nk’ uko byatangajwe na Polisi y’ igihugu.
Nyuma Kanyombya yaje gufungurwa amazeiminsi igera kuri ine mu buroko
Masho Mampa
Mugabo Jean Paul ni umwe mu bahanzi bo mu njyana ya Hip Hop bagiye bamenyekana hano mu Rwanda, azwiho kandi kuba ari umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kujya mu buroko inshuro zitabarika azira ubujura n’ urugomo.
Mu mwaka wa 2011 ni bwo Masho Mampa yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ibiri muri gereza nkuru ya Kigali bakunze kwita 1930, icyo gihe akaba yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura.
Masho Mampa kandi tariki 15 Werurwe 2014 nabwo yatawe muri yombi afungwa akurikiranweho icyaha cy’ubujura bw’amadolari yari yibwe ahitwa mu Migina mu mujyi wa Kigali hafi ya Sitade Amahoro, uretse ibyaha by’ubujura kandi akaba yaragiye afungwa kenshi azira ibyaha birimo urugomo, harimo n’igihe yigeze gukubita umupolisi.
Yongeye gutabwa muri yombi mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 3 Nzeri 2014 ashinjwa ubujura bukoresheje imbraga, icyo gihe akaba yari yanize umumotari ashaka kumwambura.
P Fla
Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla ni umwe mu bahanzi bagiye batitwara neza ndetse bakagenda banengwa byinshi.
Mu mpera z’ umwaka wa 2012 nibwo yaje gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge. Nyuma yo gufungwa akamara amezi menshi mu gihome P Fla yaje gufungurwa mu mwaka wa 2013.
Jay Luv
Jay Luv ni umuhanzi utaramenyekanye cyane ugereranije n’ abavuzwe haruguru, akorere umuziki we mu itsinda ryitwa The Same ribarizwa mu mujyi wa Rubavu.
Abagize itsinda The Same, Jay Luv abarizwamo
Uyu muhanzi yamaze imyaka igera kuri ibiri yose afungiye muri gereza ya Rubavu aza kurekurwa muri uyu mwaka wa 2015.
TANGA IGITECYEREZO