RFL
Kigali

Ibya Diamond bikomeje kuba agatereranzamba, ibye na Zari bishobora kuba byararangiranye n’uruhinja rwa Mobetto

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/10/2017 18:08
1


Hari uwanditse kuri Instagram ati “Umwana uvuka abantu bakarira amarira angana atya aba ikivume”. Ibi byavugwaga ku mwana Diamond Platnumz yabyaranye na Hamisa Mobetto, rikaba itangiriro ry’ibibazo by’uruvangitirane n’ubu bigikurikiranye Diamond.



Mu minsi yashize, abakoresha imbuga nkoranyambaga bashoboraga kuba baguha urugero rw’abantu bakundana cyane kandi bitaye ku nyungu z’urugo rwabo bakakubwira Diamond na Zari. Bakundaga kugaragaza ubumwe budasanzwe mu kazi buri wese akora, mu kurera abana ndetse no mu buryo ubona babayeho ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ibi byaje gututumbamo umwuka utari mwiza ubwo umukobwa witwa Hamisa Mobetto wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ Diamond afatanyije na Rayvanny yavugaga ko atwite inda ya Diamond Platnumz agatanga n’ibizibiti ari mu buriri bwa Diamond na Zari. Ibi byashyuhije Zari umutwe ariko agakomeza gupfunda ibipfunsi atongana na Mobetto yibwira ko iyi nda atwite atari iya Diamond cyane cyane ko nyir’ubwite yakomeje kubihakana kenshi avuga ko uyu mukobwa yishakira kwamamara gusa.

Ibi ariko byaje gufata indi ntera ubwo Diamond yajyaga kuri Radio na Televiziyo akiyemerera ko yaryamanye na Hamisa Mobetto ndetse ko umwana yabyaye ari uwe n’ubwo yageragezaga kubihisha ngo hato bitamuteranya na Zari. Iyi nkuru ikimara kugera mu matwi ya Zari yabaye nk’uriwe n’inzuki yungikanya amagambo yo kwicuza no kwanga Diamond bikomeye kugeza ubwo yicujije kuba yaratandukanye n’umugabo we wa mbere wari uherutse kwitaba Imana. Ibi byacecetse ho gato cyane Hamisa Mobetto aba yikojeje mu nkiko gusaba indezo y’umwana ari nako Zari yimuka burundu ava mu nzu bajyaga babanamo na Diamond Dar Es Salaam, yerekeza muri Afurika y’epfo ahari imitungo y’uwahoze ari umugabo we.

Hamisa Mobetto yabaye imbarutso y'ibibazo hagati ya Diamond na Zari

Si ibyo gusa kuko mu birori bigera kuri 3 byari byateguwe ku isabukuru ya Diamond Platnumz y’imyaka 28, nta na hamwe Zari yigeze agaragara ndetse habe no kumwifuriza isabukuru nziza ku mbuga nkoranyambaga. Bombi kandi basibye amafoto menshi cyane buri wese yari yarashyize ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe gusa buri wese yagize ayo asigarana tutabashije kumenya icyo avuze. Binavugwa ko Zari yamaze gukumira Diamond Platnumz ku mbuga nkoranyambaga zose (block)

Diamond Platnumz yibukije ko nta mugore agira kandi ko yemerewe gushaka kugeza kuri bane

Kuri uyu wa kane diamond yakoresheje Instagram ye atangaza ko nta mugore agira kuko ntawe basezeranye kandi ko afite uburenganzira bwo kuba yashaka abageze muri 4. Yagize ati “Buri munsi ni Diamond ari kumwe na runaka cyangwa runaka… nshobora kubona amahoro? Ndahuze nzamura umuziki wa bongo flava nyumenyesha isi. Nta muntu ndi gutereta kandi nta n’ubwo naryamanye n’uwo bari kunshinja kandi n’igihe nzarangiza ibyanjye n’uriya uba mu majyepfo nkafata undi, nzabimenyesha abantu igihe cyabyo kigeze kubera ko nta kintu kimbuza kubikora. Ndacyafite imyaka 28, nta mugore ngira, icyiyongera kuri ibyo, nemerewe gushaka abagera kuri bane”

Ibi Zari akimara kubibona yahise abwira Diamond kumukura muri iyo mikino ariko. Yagize ati “Ngo yavuze ngo utuye he? Nta zina agira?  Nta kintu na kimwe ngifite cyo gukora muri ayo makuru, mushobora kuyankuramo?”

Iby’isi ni gatebe gatoki, Zari ari kwibutswa amagambo akomeretsa yabwiye Wema Sepetu

Ubwo Zari yatangiraga gukundana na Diamond, yagiye agirana utubazo twa hato na hato na Wema Sepetu yari asimbuye. Ikintu abantu benshi batazibagirwa ni uburyo Zari yacuriye Wema ko atabyara ndetse akamubwira ko yabitewe no kwica abana b’abaziranenge akuramo inda. Akimara gucibwa inyuma na Diamond, benshi bahise bamukwena bibaza kuba abyara byarabujije Diamond kumuvaho nk’uko yavuye kuri Sepetu.

Hamisa Mobetto yagiye kwereka se wa Diamond umwana, ibi bikaba byarashimishije cyane uyu musaza udacana uwaka n'umuhungu we bapfa kuba yarabataye akiri muto. se wa Diamond yagiriye inama aba bagore bombo cyane cyane Zari, akubwira ko yagakwiye kwemera kubana na Hamisa nk'umugore wa 2 wa Diamond kuko idini ryemera ko yanashaka abageze kuri bane igihe afite ubushobozi bwo kubatunga.

Ibya Diamond na Zari uwabivuga ntiyabirangiza gusa ibimenyetso bigaragara muri iyi minsi byerekana ko uyu mubano wabo ushobora kuba wararangiranye n’ukubyara kwa Mobetto cyangwa se kwiyunga bikaba bizagorana cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shaddy Boo Nafatireho6 years ago
    Shaddy Boo, amahirwe yaje! Nugutanga care kuri Diamondz muri iyiminsi, ubundi amadolari ukayibikaho....





Inyarwanda BACKGROUND