RFL
Kigali

Iby’umunyarwenya wahimbye imbyino za ‘In My Feelings’ zabiciye bigacika kuri interineti

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/08/2018 16:10
1


‘In My Feelings’ ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu nshya ya Drake yise ‘Scorpion’. Iyi ndirimbo yarabiciye biracika ikimara gusohoka ariko bigirwamo uruhare rukomeye n’umunyarwenya Shaquille Mitchell uzwi nka Shiggy wahimbye imbyino yatumye benshi bamenya iyi ndirimbo baranayikunda mu buryo butangaje.



Niba ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga cyangwa ukaba ukurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Amerika, imbyino za ‘In My Feelings’ waba warazibonye zigeragezwa na benshi ndetse harimo n’abasitari bakomeye batandukanye. Bamwe muri bo ni nka Ciara, Lala, Will Smith n’abandi benshi.

Iyi mbyino ya Shiggy yayikoze ku itariki 30/06/2018, ni nyuma y’umunsi umwe gusa Drake ashyize hanze ‘Scorpion’ akaba yarayihaye hash tag ya #DoTheShiggy ari nayo yagiye ikoreshwa n’abasubiragamo iyi mbyino kugeza ubu ikaba imaze gukoreshwa n’abarenga ibihumbi 100.

Aya niyo mashusho y'umwimerere Shiggy abyina In My Feelings bwa mbere

Naho Hash tag ya #InMyFeelings yo ikaba imaze gukoreshwa n’abarenga ibihumbi 400. Aha ntitwabariyemo amamiliyoni y’abantu yagiye areba amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’iyi mbyino, urugero nka Ciara yarebwe n’abarenga miliyoni 10, Shiggy ku giti cye yarebwe n’abarenga miliyoni 6, ni mu gihe Will Smith yarebwe n’abarenga miliyoni 18.

Nyuma y’uko iyi mbyino yamamaye cyane, Drake yaje guhura na Shiggy ndetse anahamya ko kuba iyi ndirimbo iri ku mwanya wa mbere kuri Billboard abikesha uyu musore w’umunyarwenya. Nyuma y’ibyo ariko Drake yituye uyu musore kujya mu mashusho y’iyi ndirimbo, dore ko izi mbyino Shiggy yazadukanye Drake atarakora amashusho y’indirimbo ye.

Image result for shaquille mitchell shiggy in my feelings video

Shiggy yahembwe kujya mu mashusho ya 'In My Feelings'

Shiggy asanzwe ari umunyarwenya ndetse niwe watangije The Shiggy Show aho atera urwenya akenshi yifashishije imbyino cyangwa amashusho amugaragaza ari kuvuga. Uyu musore w’imyaka 25 afite abamukurikira barenga miliyoni kuri Instagram.

Izi mbyino zaje kugenda zihindurwaq cyane ku buryo abenshi babyinaga basohotse mu mudoka iri kugenda ndetse bikaba byaragiye biteza impanuka. nyuma y'izi mpanuka Shiggy yasabye abantu kwirinda mu gihe bagerageza gukora izi mbyino basohotse mu mudoka cyane cyane iri kugenda.

Kanda hano urebe amashusho ya 'In My Feelings'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chubbs5 years ago
    This the song and video of the year....





Inyarwanda BACKGROUND