RFL
Kigali

Iby’umukongomani urya umuriro akawushyira no mu myanya ye y'ibanga-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2018 14:53
1


Yitwa Maitre Nyoka, Umunyamuziki n'Umubyinnyi urwaza benshi umutima iyo yisiga umuriro akuwushyira mu kanwa akarenzaho no kuwuseseka mu myanya ndangagitsina. Iyo witegereje aha hose aba yagejeje umuriro, nta gikomere cyangwa se inkovu biharangwa.



Urebesheje amaso afite metero imwe na sentimetero mirongo itanu; agira urugwiro iyo muganira kugeza akubwiye ko afitanye isano n'abanyarwanda, kuko ngo nyina umubyara avuka iyo za Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ari nabyo byamufashije kumenya kuvuga ikinyarwanda.

Mu kiganiro cyihariye yahaye INYARWANDA yavuze ko ibijyanye no gukoresha umuriro mu bihangano bye ari impano yiyongera ku bumenyi yavomye ku mushinwa wamwigishije mu myaka irenga icumi ishize.

Yavuze ko ibyo akora yabyize ndetse ngo afite abana babiri(umukobwa n’umuhungu) bakurikije ibyo akora. Ngo iyo ashyize umuriro mu kanwa n'ahandi ntabwo ashya nk'uko abantu babicyeka ahubwo ngo aba yumva ari nko kunywa amazi. Avuga ko mu myaka irenga icumi abikora atigeze ashya habe n'impanuka yari bwakore.

umugabo

Maitre Nyoka avuga ko afite abana babiri be yatangiye kuraga ibyo akora

Yagize ati “ Eeeeh ndawumira. Biriya biri mu muco w’abakongomani.” Yavuze ko iyo umuriro ugeze mu muhogo ntakibazo bimutwara, abwira umunyamakuru wa INYARWANDA, yagize ati “Wabigerageza nawe ariko washya kubera utabimenyereye.” Nyoka yavuze ko umuntu ushaka kubyiga ahawe ikaze ndetse ngo n’abakongomani niwe ubigisha gukora ubwo bufindo.

Abajijwe niba nta bwoba agira bw'uko yatakaza imyanya ye y'ibanga ashyiramo umuriro , yasubije ati “hoya nta bwoba mba mfite. Abantu benshi batekereza ko ubwo nshyizemo umuriro buriya igitsina cyaturitse ariko ni ibyo kubeshya. Umuriro ugeraho, ariko ni ibintu menyereye byo mu muco wacu.”

Ibi uyu mugabo yabikoreye mu karere ka Rwamagana, Intara y’Uburasirazuba, hari abantu barenga ibihumbi bitatu batangaye abandi bipfuka mu maso bitewe n’ibyakozwe n’uyu mugabo ubimazemo imyaka irenga icumi.

icumi

Amaze imyaka icumi yarihebeye uyu mwuga wo kurya umuriro, ngo biramutunze

REBA HANO UYU MUSORE ARYA UMURIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • natasha5 years ago
    Ararenze





Inyarwanda BACKGROUND