RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku itsinda ry’abanyamuziki African Sunz ryo muri Norvège riri kubarizwa i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2018 15:39
0


African Sunz ni itsinda ry’abanyamuziki rigizwe na Kimani Sunz ndetse na Balita Sunz. Baraye bageze mu Rwanda mu ijoro ryacyeye mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano byabo no kunononsora imishinga y’indirimbo bafitanye n’abahanzi Nyarwanda (bagize ibanga) ndetse n’abo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.



Kimani na Balita[we avuga ko anafite inkomoko mu Rwanda] Bombi bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika, mu bihangano byabo bibanda ku buzima busanzwe  ndetse n’imibereho y’abatuye isi. Babarizwa mu gihugu cya Norvege, baririmba mu Cyongereza, Igifaransa, Igiswahili bavangamo n’ururimi rw’iwabo.

Aba basore bakoze ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byanyuze benshi. Mu myaka bamaze bakora umuziki bamaze gukora indirimbo zikomeye zakunzwe mu gihugu cyabo zambuka n’imipaka nka: “Siri” bakoranye na Tim Tim, “Cross the Bridge”, “Justice”, “Lalala” n’izindi nyinshi zatumye iwabo bashyirwa mu bahanzi bakunzwe na n’ubu.

Iri tsinda ryagize izina rikomeye mu kuririmba mu buryo bwa Live ibyitwa ‘Oslo’. Bakoze ibitaramo byabo bwite ndetse bakora n’ibindi bitaramo bahuriyemo n’abahanzi batandukanye nka Kalamashaka, Ken Ring, Stella Mwangi (STL), Danny na Pumba, El Axel, Jabaman, Karpe Diem, Admiral P, Eben JR n’abandi benshi.

Kimani

Kimani uri i bumoso ndetse na Balati uri i buryo bagize itsinda rya African Sunz

African Sunz babwiye INYARWANDA, ko bahuye ubwo bari bakiri bato bahurira muri Norvege, batangira gukorana uko. Balati yavuze ko yari afite imyaka 12 ubwo yajyaga muri Norvege mu gihe Kimana we yari afite imyaka 14. Bombi bahuriye mu muryango wo gufasha urubyiruko rw’Abanyafurika ‘African youth’ ariko mu bice bitandukanye bitari iby’umurwa wa Norvege gusa.

Kimani yavuze ko baba muri Norvege ise yari umuntu wakundaga kuba mu miryango y’Abanyafurika, avuga ko muri uko kugendana na Se aribwo yaje kwisanga yahuye na Balati ubwo bari bakiza muri icyo gihugu bavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Avuga ko bari bakiri bato bombi.  

Yagize ati “Ni uko rero nyine umubyeyi wakoranaga na Mama wanjye muri Congo n’uwo muryango bari baje kureba. Ariko turi aho natwe turimo gukina ngiye kubona mbona umwana utuje ariko kandi ufite imbaraga nyinshi ndamureba, ndavuga nti uyu mwana ni uwahe? Nawe arandeba aravuga ati uyu mwana ni uwahe? .Ni uko twahuye, byari ku nshuro ya mbere.”  

aba basore bari ba mu Rwnda

Aba basore bari mu Rwanda mu bikorwa bya muzika

Avuga bongeye guhurira muri wa muryango wari uhurije hamwe urubyiruko rwo kwita ku banyafurika, batangira gukorana umuziki uko. Bavuga ko bakomeje gukorana n’imiryango y’urubyiruko, bakora indirimbo zikije cyane ku njyana ya ‘Afrobeat’ ariko ko mu myaka yose batarakora alubumu yabo bwite.

Balati yavuze ko atari ubwa mbere baje mu Rwanda kandi ko ari n’Umunyarwanda. Avuga kandi ko ashaka kuba umwe mu bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki muri iki gihugu n’ibindi byose bigamije ineza y’Abanyarwanda. Kimani we avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite isuku kandi gifite umuziki uri kumuzaka ku rwego rwiza, yizeye ko gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda byabafasha kuzamura umuziki w’impande zombi.

Bavuze ko bafite abajyanama mu Rwanda bari no gukorana nabo kugira ngo banononsore imishinga y’indirimbo bafitanye n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse no muri Tanzaniya. Balati yavuze ko bafite indirimbo bakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda babifashijwemo n’abajyanama babo hano mu Rwanda. Avuga ko no muri Kenya bakoranye indirimbo n’abahanzi babo ndetse ko bamaze no gufata amashusho y’izo ndirimbo ariko ko batarabitangaza.

muzika nyarwanda

Aba basore bakora injyana zitandukanye zabahesheje abafana benshi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iwabo nka: Hip Hop, Afrobeats, Reaggae n’izindi. Bavuga ko mu bikorwa bya hafi bafite harimo n’indirimbo nshya bise “Pile up”. Ngo indirimbo izakurikiraho ari iyo bahuriyemo n’umuhanzi w’Umunyarwanda batifuza gutangaza.

Balati ati “… Si ubwa mbere tuje mu Rwanda kandi twahagiriye ibihe byiza. Turi hano rero gukorana n’abahanzi beza bo mu Rwanda no muri Tanzaniya. Indirimbo ikurikiraho ni iyo twakoranye n’umuhanzi w’Umunyarwanda ariko nyine turakomeza kubigira ibanga,” Bavuga ko bagiye kumara igihe kingana n’icyumweru mu Rwanda, muri iki gihe baraba bari kumenyekanisha indirimbo yabo bise ‘Pile up’.

pile up

African Sunz baherutse gushyira hanze indirimbo 'Pile up'

REBA HANO INDIRIMBO 'PILE UP' YA AFRICAN SUNZ

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND