Umuhanzi Habimana Ibrahim uzwi nka IBRA ku izina ry’ubuhanzi yatatse ubwiza bw’umukobwa yakunze ahamya ko yamize uburanga bw’abandi bakobwa bose kuko nta wundi mukobwa n’umwe ngo yabona agereranya n’uwo yakunze.
Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Warabamize”, IBRA yatanze ubutumwa ku bantu bakundana avuga ko iyo uri kumwe n’uwo ukunda ukamubwira ko umukunda ngo nawe yumva akunzwe. Iyi ndirimbo ye "Warabamize" Ibra akaba ayikoze nyuma y’indi aherutse gushyira hanze yise "Moto Moto". Muri iyi ndirimbo Warabamize, Ibra agira ati:
Warabamize,warabamize,...ndamwemera niyo mpamvu muvuga,ntawanyomoza ngo mbyemere,..amaso yanjye yaramubengutse,umutima wanjye uramwemeza,benshi bibaza ikiguzi natanze kugirango ube uwanjye. Njya mu isi y'urukundo nkasanga ni wowe uyoboye abandi,baby baju ndakwemera,mubo nakunze ni wowe naremewe,..
Umuhanzi Ibra yahoze aririmba Gospel
Mu kwezi kwa Mutarama 2015 nibwo IBRA yatangiye gukora umuziki usanzwe(Secular) dore ko yahoze aririmba indirimbo zihimbaza Imana aho yabarizwaga mu itsinda Sowers ryakunzwe cyane mu gihe cyaryo ariko kuri ubu rikaba ritacyumvikana na cyane ko abari barigize bamaze gutatana.
Umuhanzi Habimana Ibrahim uzwi nka Ibra
Inyarwanda.com imubajije impamvu yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana(Gospel) akajya mu muziki usanzwe bamwe bita uw’isi, Ibra yadutangarije ko yashakaga kuba umuhanzi w’abantu bose, gusa ngo ntabwo yabiretse burundu kuko azajya anyuzamo agakora n’indirimbo za Gospel.
TANGA IGITECYEREZO