RFL
Kigali

IBRA wahoze aririmba Gospel yatatse uburanga bw’umukobwa yakunze bwamize ubw’abandi bose-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2015 16:23
2


Umuhanzi Habimana Ibrahim uzwi nka IBRA ku izina ry’ubuhanzi yatatse ubwiza bw’umukobwa yakunze ahamya ko yamize uburanga bw’abandi bakobwa bose kuko nta wundi mukobwa n’umwe ngo yabona agereranya n’uwo yakunze.



Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise “Warabamize”, IBRA yatanze ubutumwa ku bantu bakundana avuga ko iyo uri kumwe n’uwo ukunda ukamubwira ko umukunda ngo nawe yumva akunzwe. Iyi ndirimbo ye "Warabamize" Ibra akaba ayikoze nyuma y’indi aherutse gushyira hanze yise "Moto Moto".  Muri iyi ndirimbo Warabamize, Ibra agira ati:

Warabamize,warabamize,...ndamwemera niyo mpamvu muvuga,ntawanyomoza ngo mbyemere,..amaso yanjye yaramubengutse,umutima wanjye uramwemeza,benshi bibaza ikiguzi natanze kugirango ube uwanjye. Njya mu isi y'urukundo nkasanga ni wowe uyoboye abandi,baby baju ndakwemera,mubo nakunze ni wowe naremewe,..

Umuhanzi Ibra

Umuhanzi Ibra yahoze aririmba Gospel

Mu kwezi kwa Mutarama 2015 nibwo IBRA yatangiye gukora umuziki usanzwe(Secular) dore ko yahoze aririmba indirimbo zihimbaza Imana aho yabarizwaga mu itsinda Sowers ryakunzwe cyane mu gihe cyaryo ariko kuri ubu rikaba ritacyumvikana na cyane ko abari barigize bamaze gutatana.

Ibra

Umuhanzi Habimana Ibrahim uzwi nka Ibra

Inyarwanda.com imubajije impamvu yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana(Gospel) akajya mu muziki usanzwe bamwe bita uw’isi, Ibra yadutangarije ko yashakaga kuba umuhanzi w’abantu bose, gusa ngo ntabwo yabiretse burundu kuko azajya anyuzamo agakora n’indirimbo za Gospel.

REBA HANO INDIRIMBO WARABAMIZE YA IBRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahemuka Robert8 years ago
    Some time we need to be patient for us to archive our motives, i know this artist will deliver da bst out if him coz ts in him to do da best . Yo video rocks da meaning flows right da heart of those who would feel da audio. ..Ibrahim i would suggest u keep up en drop us to another level in our music industry.God bless u man
  • niragire pacifique8 years ago
    Iyo ndirimbo ndumva ari sawa cyane pe kuko iromo amagambo meza yurukundo ahubwo courage kbsa





Inyarwanda BACKGROUND