RFL
Kigali

VIDEO: Mu birori byitabiriwe na Miss Liliane na Miss Elsa, umuhanzi Ibra yateye ivi, umukunzi we biramurenga ararira

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2018 16:40
3


Umuhanzi Habimana Ibrahim uzwi ku izina rya Ibra yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore. Ni mu birori byitabiriwe n'inshuti zabo za hafi zirimo Miss Rwanda Iradukunda Liliane na mugenzi we Miss Iradukunda Elsa.



Ibra uheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Karaga' yakoranye na Ama G The Black, yatunguye bikomeye umukunzi we Umwiza Honorine, amusaba kuzamubera umugore. Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018 bibera kuri Chinese Restaurant iherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. 

Umuhanzi Ibra

Ubwo Ibra yambikaga umukunzi we impeta

REBA HANO UBWO IBRA YATERAGA IVI

Kubera uburyo Umwiza Honorine yatunguwe n'umukunzi we Ibra, dore ko impeta yambitswe n'umukunzi we Ibra yazanywe n'umukobwa biganye muri 'primaire' ndetse akaba ari nabwo baherukanaga kubonana. Ibi byatumye Umwiza Honorine atungurwa cyane bimukora cyane ku mutima, n'uko asuka amarira y'ibyishimo.

Ibra

Ba Miss Rwanda; Liliane na Elsa bitabiriye ibi birori

Ibra yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo yakoreye umukunzi we byamushimishije bikomeye na cyane ko yamuhuje n'abo biganye cyera. Ati: "Yarishimye cyane arambwira merci kuri iki gikorwa. Gusa urumva kuko byamutuguye yavugaga gusa ngo muri abana babi hhhhh. Byamutunguye cyane cyane kubona umushuti we biganye primaire ari we uzanye impeta kandi baherukanaga icyo gihe muri primaire, nyuma y'iyo mwaka yose akabona ariwe witwaje impeta baje kumwambika,...bya mutunguye cyane."

Ibra & Honorine

Ibyishimo byari byose kuri Ibra na Honorine

Inyarwanda.com twabajije Habimana Ibrahim uzwi nka Ibra ikintu yakundiye Umwiza Honorine cyatumye amutoranya mu bandi bakobwa bose ku isi akamwambika impeta, adusubiza ko usibye kuba bakundana ari n'umujyamana we ukongeraho no kuba amwubaha. Yagize ati: "Arankunda, akanyubaha, akangira inama aho nzikeneye no mu bihe bibi ampora hafi...She is my best friend."

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Ibra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & HonorineIbra & Honorine

REBA HANO UBWO IBRA YATERAGA IVI

NYUMA YO GUTERA IVI IBIRORI BYAKOMEJE

UMVA HANO 'KARAGA' INDIRIMBO NSHYA YA IBRA FT AMA G

REBA HANO INDIRIMBO WARABAMIZE YA IBRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ubuse iki kiririmba iki nibyanwa bibi
  • claudi5 years ago
    yeweee mbega ikibuno n dangr afite fiancé uteye faux
  • uwera France 5 years ago
    hhhhhh ahwi sinjya ntanga commantaire ariko iyi commantaire iransekeje ngo iki kirimba iki nibyanwa hhhhh mbabarira





Inyarwanda BACKGROUND