RFL
Kigali

Ibra agarukanye indirimbo nshya 'Karaga' yakoranye na Ama G ahamya ko izamamara mu Rwanda no hanze-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/07/2018 12:07
3


Umuhanzi Habimana Ibrahim uzwi ku izina rya Ibra yari amaze igihe kitari gito atumvikana mu muziki, gusa magingo aya yamaze kugaruka mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi b'umuziki we. Ibra yagarukanye indirimbo nshya yise 'Karaga'.



Ibra amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo: My Baby, Warabamize, Moto moto n'iyi nshya 'Karaga' yakoranye n'umuraperi Ama G The Black. Ni indirimbo Ibra avuga ko izamenyekana cyane mu Rwanda no hanze yarwo akurikije ubutumwa burimo. Yagize ati: "Ndizera ko iyi ndirimbo KARAGA igiye kuba HIT mu gihugu no hanze kuko iryoheye amatwi, iragutegeka kubyina...yumve uryoherwe."

UMVA HANO 'KARAGA' INDIRIMBO NSHYA YA IBRA FT AMA G

Icyo Ibra avuga ku kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki

Ibra yagize ati: "Ibra nari mpari gusa nyuma y'indirimbo My Baby, mu maso y'aba fans nari meze nk'aho ntahari, gusa kubera guharanira gukora ibintu byiza kandi byiza kurusha ibyo umuntu yaba yarakoze, byamfashe igihe kugira ngo nongere ngaragare muri iyi ndirimbo nshya. Kandi iyo uri gukora udafite ubundi bufasha ku ruhande ari njyewe byose bireba rimwe na rimwe biragorana kugira ngo umuntu agaragare buri gihe, kandi mpora nifuriza aba fans banjye kubaha ibintu bizima (Indirimbo ziryoshye), so biba bisaba kubikorana ubwitonzi."

Hari icyo Ibra yasabye abakunze b'umuziki we

Ibra aganira na Inyarwanda yasabye abakunzi b'indirimbo ze kumwegera na cyane ko yifuza kubona abamureberera mu muziki we mu rwego rwo kuwuteza imbere. Yagize ati: "Ku bantu bakunda muzika ndabasaba kunyegera nanjye nkagira Management ikomeye maze dukore muzika amahanga yumirwe. Nshimiye cyane Ama G yemeye ko dukorana nta condition, just kugira ngo umuziki wo mu Rwanda utere imbere."

UMVA HANO 'KARAGA' INDIRIMBO NSHYA YA IBRA FT AMA G







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gisele5 years ago
    Wooo nc song
  • Gisele5 years ago
    Woow nc song
  • 5 years ago
    Wowe nabanje kugirango ni safi inkoze kumutima KBS





Inyarwanda BACKGROUND