RFL
Kigali

Ibitekerezo by’abakunzi b'umuziki kuri Primus Guma Guma Super Star, akamaro kayo n’icyo bayifuzaho-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/07/2018 7:44
0


Bamwe mu bafana bo mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, baravuga ko batifuza kumva mu matwi yabo ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryahagarikwa, bavuga ko ari urubuga rwiza ruhuriza hamwe abanyamuziki mu ngeri zitandukanye n’abafana babo mu gihe runaka.



Imyaka ibaye uruhererekane irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba. Ni irushanwa riruta ayandi yose mu muziki nyarwanda, rimaze guhindurira ubuzima abanyamuziki barindwi bamaze kuryegukana kuva ryatangira utahiwe uyu mwaka ntaramenyekana?.

Ni irushanwa ariko ryakunze kurangwa n’ihindagurika ry’imirongo migari rigenderaho aho kugeza ubu umuhanzi ufite hejuru y’imyaka 35 y’amavuko atemerewe gukandagizamo ikirenge ndetse n’umuhanzi umaze kujyamo inshuro eshatu yikurikiranya akaba atemerewe guhatana.

Uko umwaka ushira usingira undi; ni nako byavugwaga y’uko iri rushanwa ritakibaye, bigatungurana mu ntangiriro z’umwaka abaritegura East African Promoters (EAP) bavuze ko irushanwa rigarukanye impinduka. Mu bitekerezo by’abafana b’i Rubavu baganiriye na Inyarwanda TV babajijwe ku ngingo y’uko 'iri rushanwa rihagaritswe niba hari icyo byabatwara', 'banabazwa niba hari akamaro babona rifitiye umuziki nyarwanda' 'nabo ku giti cyabo'.

bamwe mu bafana

Bamwe mu bafana twaganiriye

Bose bahurije ku kuba iri rushanwa ryaratumye abahanzi nyarwanda bitunyuka, umubare w’abafana wabo uriyongera ariko kandi ngo abategura Guma Guma hari ibyo bagakwiriye gushingaho agati mu mitegurire n’imigendekere y’ibi bitaramo biba bihanzwe amaso n’umubare utumbagira uko iminsi ishira ishyira amezi mu myaka.

Uwitwa Emmanuel avuga ko iri rushanwa rifite akamaro gakomeye ashingiye ku kuba hari benshi mu baraperi bo mu Rwanda bagiye bamurika impano zabo binyuze mu iri rushanwa. Yagize ati “Irushanwa rifite akamaro, kuko bariya bagaragaza impano zabo cyane nka bariya baraperi baba bari iyo ngiyo nkaba Khalfan bataba bazwi cyane, usanga nyine bamenyekanye. Byanaba ngombwa bagatwara irushanwa bakabasha gutera imbere.”

Habimana Jean Pierre we avuga ko cyaba ari igikombo gikomeye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars rihagaritswe. ati “Biragitwaye cyane, kuko rituma nk’urubyiruko dutinyuka kuba natwe twagira icyo tugeraho mu buzima busanzwe.”

Bavuga ko hari benshi mu bahanzi bagiye bajya muri iri rushanwa badafite izina rikomeye nk’abandi ariko ko nyuma y’iri rushanwa bagira indi shusho mu maso y’ababahanze amaso n’abafana babo, binabongerera igikundiro cyiva mu kuba baragiye bahura n’abafana batandukanye aho bagiye bataramira.

Kuri bo, ngo abategura Guma Guma bagakwiye kujya batoranya abahanzi bahereye mu mizi bakajya muri buri karere kose k’u Rwanda hanyuma bagahuriza hamwe abahanzi bakuyemo bakaba ari bo bahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ubwitabire bw'abafana bugenda butumbagira umunsi ku munsi

REBA HANO ICYO ABAFANA BAVUGA KU IRUSHANWA RYA PGGSS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND