RFL
Kigali

Ibitaramo byo kuri Noheli bikomeje kwiyongera, Spinny Silent Disco igiye kongera kubera i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/12/2018 15:59
0


Muri iyi minsi mikuru usanga abantu batekereza aho kuzasohokera, abategura ibitaramo nabo baba bahanze amaso aya matariki ngo bategurire ibintu byiza abakunzi ba muzika. kuri ubu mu Rwanda umunsi wa Noheli ukomeje kugonganirwaho n'ibitaramo bikomeye, magingo aya Spinny Silent Disco igiye kongera kubera i Kigali.



Mu minsi ishize igitaramo kimwe cyavugwaga cyane kizaba mu mujyi wa Kigali kuri Noheli ni igitaramo cyiswe 'Xmass Celebrities Party' gitegurwa n'inzu ya The Mane. aha bakaba bafite gahunda yo guhuza abafana n'ibyamamare bakunda mu birori bizabera Camp Kigali. uretse ibi ariko kandi kuri ubu hamaze gutangazwa ibindi birori bigezweho muri iyi minsi bya 'Silent Disco' bitegurwa na Vj Spinny umunyarwanda w'icyamamare mu karere mu gutegura ibi bitaramo.

Mu nkuru zacu zabanjetwakunze kugaruka kuri 'XMass Celebrities Party' gusa kuri iyi nshuro tugiye kugaruka ku gitaramo cya Spinny Silent Disco, iki kigiye kuba bwa kabiri muri uyu mwaka wa 2018. ubushize ubwo iki gitaramo cyabaga cyabereye Kimoronko muri Pacha Club ahahoze hitwa Rosty. kuri iyi nshur abanyarwanda batari bake bari bitabiriye iki gitaramo cyagize ubwitabire buri hejuru.

Silent Disco

Spinny Silent Disco igiye kubera i Kigali kuri Noheli 

Ku nshuro ya kabiri y'iki gitaramo nanone muri uyu mwaka kizabera muri Pacha Club cyangwa ahahoze Rosty ya Kimironko aha kikazaba tariki 25 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw). Nkuko Muyoboke Alex uri gutegurira Vj Spinny iki gitaramo yabitangarije Inyarwanda.com ngo aba Djs bazacuranga bazabatangaza mu minsi mike iri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND