RFL
Kigali

Ibitaramo byo kumurika Album ya Mani Martin bisize bimuritse itsinda rya Yemba Voice

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2017 16:00
1


Kuva mu kwezi k’Ukwakira kugeza mu Ugushyingo 2017, Mani Martin yazengurutse igihugu akora ibitaramo binyuranye bijyanye no kumurika Album ye ya gatanu yise 'Afro'. Muri ibi bitaramo Mani Martin yagendanaga na Yemba Voice itsinda ryahabwaga umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye



Kuva i Rubavu aho ibi bitaramo byahereye kugeza i Kigali aho byasoreje itsinda rya Yemba Voice naryo ntiryigeze ritenguha Mani Martin. Iri tsinda rigizwe n'abanyamuziki babyize ku Nyundo, abarigize beretse abakunzi ba muzika ko bashoboye, bagaragaza ko baramutse bakoze cyane baba ejo hazaza ha muzika nyarwanda cyane ko benshi mu bababonye batigeze bashidikanya ku buhanga bwabo.

https://c1.staticflickr.com/5/4465/38144363842_3b78e9298b_b.jpgItsinda rya YEMBA VOICE mu gitaramo cya Mani Martin

Mani Martin henshi yakiraga aba basore batatu bagize itsinda rya Yemba Voice yakunze kuvuga ko ari imfura ze akahacira n’umugani ati”Burya kwibyara bitera umubyeyi ineza…” Aha uyu musore wamamaye cyane mu gukora umuziki wa Live mu Rwanda yageragezaga kumvisha abantu ko Yemba Voice n'ubwo ari bashya mu muziki ariko baririmba neza nkawe.

Aba basore bagize iri tsinda nabo ntibamutengushye dore ko mu bitaramo bisaga bitanu bakoranye nabo bagaragaje urwego rwo hejuru mu miririmbire ndetse banashimisha abantu by’umwihariko mu gitaramo nyamukuru cyabereye muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017 aho aba basore bashimishije abafana b’umuziki bagaragaza ko ari impano zigendera gusa zisabwa gukora cyane kugira ngo zihamye ibirindiro mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Yemba Voice ni itsinda ry’abahanzi batatu bose bize muzika ku ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo, kuri ubu bakaba bafite indirimbo nka: 'Ntiruzashira', 'African Woman' na 'Uzanyumva' zose aba bahanzi bamaze gushyira hanze mu gihe cy’umwaka umwe bamaze bakora.

REBA HANO UKO YEMBA VOICE BITWAYE MU GITARAMO CYA MANI MARTIN I KIGALI

REBA HANO INDIRIMBO YA YEMBA VOICE 'AFRICAN WOMAN'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prince6 years ago
    aba bana barashoboye kbsa! nibaze badusimburire babanyamujyi ngo ni Urban.boyz anyway barakiga ku nyundo, ntago bashoje!





Inyarwanda BACKGROUND