RFL
Kigali

Ibitaramo bya 'The Mane Simbuka Tour' bizenguruka u Rwanda bigiye guhera i Karongi na Rusizi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2018 15:00
3


The Mane ni inzu ifasha abahanzi ibarizwamo Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina. Aba bahanzi uko ari batatu bagiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu bigiye guhera mu ntara y'Uburengerazuba binagere mu ntara y'Amajyepfo. Ku ikubitiro ibi bitaramo bikaba bigiye guhera mu karere ka Karongi ndetse n'akarere ka Rusizi.



Ibi bitaramo byo kuzenguruka intara byamaze gutangazwa n'ubuyobozi bwa The Mane ko bizatangira tariki 16 Ugushyingo 2018 kuri Centre Culturel ya Rubengera mu ntara y'Uburengerazuba. Nyuma yo kuva muri aka gace aba bahanzi bakazahita bajya gutaramira i Rusizi ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) tariki 17 Ugushyingo 2018. Nyuma yo kuva mu ntara y'Uburengerazuba aba bahanzi bakazahita bajya gutaramira mu ntara y'Amajyepfo.

Mu ntara y'Amajyepfo abahanzi bo muri The Mane bakazatangira bataramira i Huye muri kaminuza y'u Rwanda(Grand Auditorium) tariki 23 Ugushyingo 2018 naho tariki 24 Ugushyingo 2018 bakazataramira muri stade ya Nyamagabe, ibitaramo bizakurikirwa n'ibyo mu ntara y'Amajyaruguru n'Iburasirazuba icyakora nk'uko umuyobozi wa The Mane yabitangarije Inyarwanda.com ngo amatariki y'ibi bitaramo yo bazayashyira hanze mu minsi iri imbere cyane ko hari ibyo bakiri kurangiza bashyira ibintu ku murongo.

The Mane

The Mane Simbuka Tour bigiye gutangira mu mpera z'iki cyumweru turimo

Abajijwe impamvu bahisemo guhera muri izi ntara ebyiri umuyobozi wa The Mane yatangaje ko ari uko aribo bahise babemerera ariko ahamya ko n'ahandi biri kugenda bijya mu buryo ku buryo mu minsi ya vuba baba batangaje amatariki n'aho bazakorera. Ikindi yagiye atangaza ni uko usibye abahanzi bo muri The Mane muri ibi bitaramo hari gahunda yo gufasha abahanzi baba mu duce bagiye kujyamo kugira ngo nabo babashe kwiyereka abakunzi babo. Ibijyanye n'ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byo bikaba ari amafaranga igihumbi (1000frw).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ANDY MADOU5 years ago
    hey! mbifurije amahirwe masa pe! kuko umuziki wabano ntakigenda rwose!. nibareke Riderman na Bruce melody bakore umuziki kuko nibo bashoboye aba bo rwose bari kumara amabuye.
  • cassa agency5 years ago
    Cassaagency@gmail.com
  • cassa agency5 years ago
    Ni gute umuntu yajya kuri list yabantu Baza parsiper





Inyarwanda BACKGROUND