RFL
Kigali

MP Jesus ari kwicinya icyara ku bwa Clever J avuga ko yafashije kubaka izina, inzu no kugura imodoka! Arashaka gufasha n'abanyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/08/2018 17:33
0


MP Jesus ni umusore w'umunyarwanda uba muri Uganda ari naho akorera akazi k'ubucuruzi kamutunze mu buzima bwa buri munsi. Kuri ubu uyu musore ari kwicinya icyara ku bw'abahanzi banyuranye yafashije bari gutera imbere. Ubu noneho yimirije imbere gufasha abahanzi nyarwanda.



Amazina ye asanzwe ni Gatete Peter. Avuka mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba. Amaze igihe kitari gito aba muri Uganda aho bamuzi nka MP Jesus na Promoter MP Jesus. Akazi kamutunze ni ubucuruzi. Afite kompanyi yise Power Talent ikorera muri Uganda aho ifasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano ku ma Televiziyo, Radiyo no ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kubategurira ibitaramo ukongeraho no kubafasha gukorana indirimbo. 

MP Jesus

MP Jesus arangamiye guteza imbere umuziki nyarwanda

Iyo MP Jesus atondekanya amazina y'abahanzi amaze gufasha mu muziki wabo bagatera imbere, ku isonga haza Clever J wo muri Uganda. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, MP Jesus yatangaje ko yafashije Clever J kubaka izina muri Uganda, amufasha kuva mu bukode amwubakira inzu ye bwite ndetse ngo yanamufashije kugura imodoka.  Si ibyo gusa ahubwo ngo yanamufashije gukorera igitaramo mu Rwanda, Kenya na Congo, aho hose ngo byari ku nshuro ye ya mbere.

Clever J agarutse gutaramira mu Rwanda no kunoza umushinga afitanye na Riderman-VIDEO

MP Jesus avuga ko yafashije Clever J kubaka izina, inzu akanamufasha kugura imodoka

Mu kubigeraho, MP Jesus yiyemeje gufasha abahanzi nyarwanda akabafasha kumenyekanisha ibihangano byabo hanze y'u Rwanda. Ku ikubitiro yahereye kuri Theo Bosebabireba ndetse ngo magingo aya abona biri kugenda neza. Yagize ati: "Theo Bosebabireba namufashije mu buryo bwo kugarura izina rye ryari rimaze gupfa. Nabikoze mu buryo bwo gukora indirimbo nziza mu ma studio meza mugarura no mu itangazamakuru no kumumenyekanisha mu bihugu bitandukanye."

Ngo yifuza kugeza muzika nyarwanda ku rwego rwa Uganda na Tanzania

MP Jesus uri kwicinya icyara ku bwa Clever J ngo yafashije kubaka izina, inzu no kugura imodoka, agafasha Theo Bosebabireba kugaruka mu bihe bye nyuma yo guhagarikwa na ADEPR ndetse akanakubitirwa muri Uganda, kuri ubu uyu musore yimirije imbere gufasha abandi bahanzi nyarwanda banyuranye. Nk'uko abahanzi b'abanyamahanga baza mu Rwanda, ngo ni byo MP Jesus agiye guharanira n'abanyarwanda bagatangira gutegura ibitaramo hanze y'u Rwanda kandi bakamenyekanisha umuziki wabo. Yagize ati:

Bitewe n'uko mbona music y'iwacu mu Rwanda, igihe kirageze ngo nkorane n'abahanzi nyarwanda. Maze igihe mfasha umuhanzi Theo Bosebabireba dore ko ari njye ushinzwe iterambere ry'umuziki we hanze y'u Rwanda. Nkeneye ko na muzika nyarwanda yava aho iri ikagera kure hashoboka. Muzika nyarwanda nifuza ko byibuza yagera ku rwego nk'urwa Uganda na Tanzania.

MP Jesus

MP Jesus ngo yifuza kubona muzika y'u Rwanda igera ku rwego rwa Uganda na Tanzania

MP Jesus ngo yafashije Clever J kugura imodoka no kubaka inzu ye bwite

MP Jesus yagize ati: "Mu bahanzi mfasha uwa mbere ni Clever J nasanze yaraguye anakodesha inzu araramo mufasha kugaruka kuri chat mwubakira inzu atuyemo ndetse ubu yamaze no kugura imodoka. Namufashije kugera mu Rwanda bwa mbere mujyana muri Kenya na Congo. Undi ni Abudu Murasi, Papa Cidy, Lady Jennifer, Hajati Madina n'abandi benshi."

MP Jesus ngo hari byinshi amaze gufasha Theo Bosebabireba

Yagize ati: "Theo Bosebabireba namufashije mu buryo bwo kugarura izina rye ryari rimaze gupfa. Nabikoze mu buryo bwo gukora indirimbo nziza mu ma studio meza mugarura no mu itangazamakuru no kumumenyekanisha mu bihugu bitandukanye dore ko ubu asigaye aririmba mu biterane bitegurwa na radio zo hanze y'igihugu kimwe mu bintu bikomeye."

MP Jesus

Kuri MP Jesus ni we uru 'gushakira akaryo' Theo Bosebabireba muri Uganda

MP Jesus arajwe ishinga no kubona umuziki w'u Rwanda utera imbere

MP Jesus yavuze ko ikintu kimuri ku mutima cyane ari ukubona umuziki w'u Rwanda utera imbere. Yagize ati: "Nk'uko abahanzi b'abanyamahanga baza mu Rwanda, n'abanyarwanda bagatangira gutegura ibitaramo hanze yu Rwanda kandi bagapromotinga music yabo." Yatanze ubusobanuro bwa kompanyi ye ifasha abahanzi, ati: "Power talent ni tsinda nahurijemo abahanzi batandukanze higanjemo up coming (abakizamuka) tukaba dutegura ibitaramo kuzenguruka Uganda yose." Twamubajije icyo gukorana nawe bisaba, adusubiza agira ati: "Gukorana nanjye ni ukuba uzi icyo ushaka kandi ufite n'impano."

MP Jesus

Mu bahanzi MP Jesus ari gufasha harimo na Lady Jennifer wanamaze gushyira hanze indirimbo nshya ivuga ku gufungwa kwa Bobi Wine

REBA HANO 'WANANI' YA CLEVER J FT AZY MANZI

Umva hano Bukyatusirika ya Lady Jennifer yagizwemo uruhare na MP Jesus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND