RFL
Kigali

Ibirori byo kumvisha abantu indirimbo za Album ya Dj Pius byajemo rwivanga Police irabifunga, bihita bigirwa Silent Disco –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/07/2018 9:25
0


Dj Pius kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018 nibwo yumvishaga abakunzi ba muzika nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya yise Iwacu. Ni igikorwa cyahuriranye n’ifungurwa ku mugaragaro ry’akabari na resitora biri ku Kimihurura imbere y’akabyiniro ka Papyrus ahitwa Gusto Italiano Restaurant.



Ubwo bari batangiye gucana ibyuma mu ma saa cyenda n’igice zishyira saa kumi, nibwo Polisi y’igihugu iri kumwe n'abayobozi b’inzego z’ibanze bageze ahagombaga kubera iki gitaramo ivuga ko ku mpamvu z’urusaku batwaye ibyuma bya muzika byacurangirwaga aho, ibi byatumye imibare ibana myinshi ba nyir'igitaramo bakaba bahise bajya gucurangira imbere mu kabari gahari cyane ko bifuzaga gucurangira mu busitani buhari. Nyuma y'uko abo mu kabari gahari bumviraga ku byuma bya muzika hari abandi basigaye mu busitani aba bakaba bahise bagenerwa ecouteurs zo kumviraho umuziki.

Indirimbo zose ziri kuri album ya Dj Pius abantu bazumvise ndetse bamwe bakajya banamugira inama y’ibyo bumva yakosoramo  ndetse ari nako bamushimira igikorwa gikomeye yakoze cyane ko ari igitaramo cyari cyitabiriwe na bamwe mu bahanzi b’amazina akomeye hano mu Rwanda.

Iki gitaramo Dj Pius yumvishirizagamo abantu indirimbo ziri kuri Album ye cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018, aho cyabereye Kimihurura imbere neza ya Papyrus ahitwa Gusto Bar & Restaurant. Kwinjira byari ubuntu, abitabiriye bakaba baharebeye  imikino yose y’igikombe cy’Isi.

Dj PiusDj Pius aganiriza abantu mbere y'uko ibirori bitangiraDj PiusBenshi babanje kwirebera umupiraDj PiusRichard umuyobozi wa Kiwundo iri gufasha Dj Pius aramutsa abari aho, aha yari kumwe na David BayinganaDj PiusDj Pius yavugaga yiyumvira muri ecouteursDj PiusDj Pius, Rwema na David BayinganaDj PiusHumble Jizzo n'umufasha we bari baje kwihera ijisho, hirya ni Kevin inshuti y'abahanzi cyane arikumwe n'umufasha weDj PiusDj Pius

Jody Phibi, Dj Pius na Phil PeterDj PiusDj PiusDj Pius na Marina bari kumwe na Queen ChaDj PiusHerekanwaga umupira Dj PiusTizzo na Nizzo bari baje kwihera ijishohumble GHumble jizzo n'umufasha we bari kumwe na IyzoDj PiusQueen Cha na Marina bumvira umuziki muri ecouteursDj Pius

Uncle Austin yifotozanya na Dj Pius aha yifuzaga ko bareshya Dj PiusDj Pius, Urban Boys n'umufasha wa Humble Jizzo bafatana ifoto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND