RFL
Kigali

Ibirori bya "Isango na Muzika" bigiye guhuza abahanzi benshi bo mu Rwanda bazishimana n'abakunzi babo

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/11/2014 12:53
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/11/2014, abanyamakuru ba Isango Star bamenyerewe mu kiganiro “Isango na Muzika” giteza imbere impano zitandukanye bateguye ibirori bizabamo amarushanwa atandukanye, bikazanitabirwa n’abahanzi bo mu Rwanda batandukanye bazafatanya n’abazitabira ibi birori kwishima.



Nk’uko umunyamakuru MC Phil Peter yabitangarije Inyarwanda.com, kuri uyu munsi nibwo hazasozwa amarushanwa ya “Speciales Vacances” y’iki kiruhuko gikuru cy’amashuri, muri ayo marushanwa hakazaba harimo abanyeshuri batanu bazaba bahatana mu cyiciro cy’abaririmba babashije kugera ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa nyuma yo gutsinda bagenzi babo bahatanaga mu byiciro byabanje, hakabamo kandi n’abandi batanu bazahatana mu cyiciro cy’abanyamakuru nabo babashije kugera kuri icyo cyiciro cya nyuma.

isango

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi benshi b’abanyarwanda bazishimana n’abazakitabira, muri abo hakaba harimo nka King James, Christopher, Knowless, Jay Polly, Urban Boys, Riderman, Tom Close, Dream Boys, Mani Martin, Bruce Melodie, Active, Queen Cha, Social Mula, Fireman, Green P, Mico The Best, Ama-G, Rafiki, Teta Diana, Jules Sentore Young Grace n’abandi benshi batandukanye barimo n’abanyamakuru ba Isango Star ndetse na bamwe mu bakinnyi ba filime.

Kwinjira muri ibi birori bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000) ahasanzwe ndetse n’ibihumbi bitanu (5000) mu myanya y’icyubahiro, ibirori bikazatangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba bisozwe saa yine z’ijoro, bikazabera ahitwa Car Wash mu Kanogo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mucy sabin aine9 years ago
    twishimiye cyane cyane kubonana numuhungu wacu Jay Polly
  • KGAHUTU9 years ago
    Iyo na sud ahab byarikuba byiza cyne ark nibyiza





Inyarwanda BACKGROUND