RFL
Kigali

Ibimenyetso simusiga bihamya Usher ko yaba yararyamanye na Quantasia Sharpton byashyizwe ahagaragara

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:11/08/2017 14:31
0


Bimwe mu bimenyetso bihamya ko Usher yaba yararyamanye n’umugore umushinja kumwanduza imiburu,Quantasia Sharpton byashyizwe ahagaragara.Ni nyuma yaho uyu muhanzi ahakanye yivuye inyuma avuga ko ataziranye n’uyu mugore kandi ko atari ku rwego rwe.



Nk’uko Quantasia yabivuze ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,yavuze ko yahuye bwa mbere na Usher muri kimwe mu bitaramo bye atigeze avuga izina, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 19 bikozwe n’umwe mu bashinzwe umutekano b’uyu muhanzi.

Nk’uko bitangazwa na TMZ, ibi byaje kuba impamo kuko iki gitaramo avuga cyabereye mu mujyi wa Atlanta,New Jersey kuwa 15 Ugushyingo 2015 kandi ko Quantasia yari ahabaye nk’uko ifoto yifotoje ari kumwe August Alsina ibigaragaza.

USHER

Ifoto Quantasia yifotoje ari kumwe na Agust Alsina igaragaza ko yari yitabiriye igitaramo cya Usher nk'uko abivuga.

Ikindi kimenyetso ni ubuhamya bw’umwe mu bantu bavuga ko yakoraga kuri hoteli Usher na Quantasia barayemo yitwa Atlantic Day Inn hafi yaho igitaramo cyari cyabereye avuga ko yabonye Usher mu ijoro rishyira kuwa 16 Ugushyingo akamusaba kwifotozanya na we muri ako kanya yabonye Quantasia yambaye umwenda wo kurarana asuhuzanya na Usher amwinjiza mu cyumba cye.

USHER

Hoteli bivugwa ko Usher na Quantasia barayemo.

Uyu mukozi akomeza avuga ko Usher yamusabye ko yamutegereza gusa ngo yategereje ko yagaruka araheba.Ibi byemezwa n’inshuti za hafi za Quantasia zivuga ko uwo munsi mugenzi wabo yaraye kuri iyo hoteli.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND