RFL
Kigali

Ibimenyetso bishinja ukurikiranweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Radio byabonetse, ikirego cyageze mu rukiko rukuru

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/06/2018 18:26
0


Umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Radio urubanza rwe rurakomeje ndetse rwanagejejwe mu rukiko rukuru dore ko ibimenyetso bishinja uyu mugabo byamaze kwegeranywa.



Uwo mugabo nta wundi ni Troy Wamala bivugwa ko yafatanyije n’abari mu kabari Radio yarimo bakamusohora maze uyu mugabo Troy akabikorana imbaraga nyinshi agakubita cyane Radio yamara kumugira intere akiruka agahunga maze nyumva yakumva ko umugabo yakubise, Radio yitabye Imana akishyikiriza inzego z’umutekano za Polisi nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Dailmonitor.

Mu bizifashishwa n’ubushinjacyaha kandi harimo n’ibiganiro byagiriwe ku matefone y’abakurikiranwe muri iki kirego byaba mbere ndetse na nyuma y’urupfu rwa Radio batibagiwe n’imigaragarire y’uko byari byifashe muri DeBar, akabari izi mvururu zabereyemo.

Akabari ka DeBar Radio yakubitiwemo

Kugeza ubu Troy aracyari muri gereza kugeza igihe azahamagarirwa n’urukiko mu icibwa n’isomwa ry’urubanza rwe aho akurikiranweho icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umuhanzi warijije abatari bake Radio waririmbanaga na Weasel mu itsinda rya Good Life, dore ko iperereza kuri iki kirego ryamaze kugera ku musozo.

Tubibutse ko tariki 22 Mutarama 2018 ari bwo Radio yakubitiwe muri DeBar agahita ajyanwa ku bitaro bya Case Hospital yaguye muri koma akaza kwitaba Imana ku itariki ya 1 Gashyantare 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND