RFL
Kigali

Ibimenyetso birerekana ko Diamond yaba yarasimbuje umukunzi we Wema Sepetu umuherwe witwa Zari - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/11/2014 12:58
9


Amagambo umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ku bijyanye n’itandukana n’umukunzi we Wema Sepetu bamaze igihe bakundana, akomeje guteza urujijo ndetse bikanaba icyo bamwe bashobora gushingiraho bavuga ko uyu muhanzi yaba yaramaze gusimbuza umukunzi we Wema Sepetu akikundira umuherwe witwa Zari wo muri Uganda.



Umuhanzikazi w’umuherwe cyane wo mu gihugu cya Uganda ubarirwa amamodoka, amazu n’amamiliyoni menshi, mu minsi ishize yashyizwe mu majwi kuba yaba ari mu rukundo na Diamond bitewe n’amafoto y’ibihe byiza bagiranye yagiye hanze, aya mafoto akaba yarafashwe nyuma y’uko uyu mukobwa w’umuherwe yanakoranaga indirimbo na Diamond ariko bikagaragara ko uretse n’indirimbo bagize n’igihe cyo kwishimana cyane ahantu hatandukanye.

zari

zari

zari

zari

Uyu mukobwa w'umuherwe Zari bakunda kitwa "The Lady Boss" yagiranye ibihe byiza na Diamond

ZARI

ZARI

ZARI

ZARI

ZARI

Uyu mukobwa w'umuherwe Zari bakunda kitwa "The Lady Boss" yagiranye ibihe byiza na Diamond, binahwihwiswa ko baba baramaze iminsi bararana

Kuba mu rukundo kwa Diamond n’uyu muherwe witwa Zari, byaba bisobanuye ko urukundo rwa Diamond n’umukinnyi wa Filime wigeze no kuba Miss Tanzania Wema Sepetu rurangiye n’ubwo bari bamaze igihe kirekire bakundana, Diamond Platnumz we ubwe akaba yagize icyo avuga kuri ibi ubwo yabazwaga na Radio yitwa Clouds FM kuri uyu wa kane, aha akaba atashatse gutangaza byinshi kuri iyi ngingo ariko anerekana ko adatewe ishema no gushimangira ko agikundana na Wema nk’uko yari asanzwe abikora.

Ubusanzwe Diamond ntakunze guhisha iby'urukundo rwe na Wema Sepetu

Ubusanzwe Diamond ntakunze guhisha iby'urukundo rwe na Wema Sepetu

Diamond yatangaje ko hari ibintu bimwe na bimwe mu rukundo bitari byiza kubivuga, ndetse ko hari byinshi biba atari ngombwa ko byajya mu itangazamakuru kuko bishobora kujyamo bigateza ibindi bibazo. Diamond kandi yakomeje yerekana ko igihe nikigera we na Wema Sepetu bazatangaza ukuri kwabyo, ibi bikaba byatumye hatangira kwibazwa niba koko ibyabo bitaba byararangiye kuko mu minsi ishize Diamond atatinyaga kuvuga yemye ko akundana cyane na Wema Sepetu.

wema

wema

wema

wema

Diamond na Wema Sepetu bagiye bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo

Diamond na Wema Sepetu bagiye bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo

Diamond yaherukaga kwerekana ku mugaragaro ko akunda by’agahebuzo Wema Sepetu mu mezi abiri ashize ubwo yamubwiraga amagambo akomeye y’urukundo ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, ndetse icyo gihe akaba yaranahise amugenera impano y’akataraboneka y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Nissan Mulano.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Sha Wema ntacyo yaba ahobye.
  • STEVEN9 years ago
    SIBYO
  • STEVEN9 years ago
    SIBYO
  • Nathan9 years ago
    Nice recruitment to Diamond!
  • 9 years ago
    Nice recruitment to Diamond!!
  • 07255837929 years ago
    Oya pe sibyiza nagato amukurikiyeho amafanga mbega akabw
  • Anny9 years ago
    Bose birabareba nibamwe ntacyo bakora gihesha agaciro Imana.Ahubwo nibagarukire Yezu watubambiwe naho ubundi ntacyizabanezeza.
  • PASCAL9 years ago
    MUKOMEREZE AHO
  • shame 9 years ago
    byaba bibabaje agiye akurikiye cashi !





Inyarwanda BACKGROUND