RFL
Kigali

Indirimbo 'Agaciro Kanjye' irimo abahanzi 7 b'ibyamamare yageze hanze hatangazwa ibihembo ku bazayigura-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2018 17:45
4


Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 hamuritswe ku mugaragaro indirimbo yumvikanamo abahanzi 7 barindwi b'ibyamamare mu Rwanda yitwa ‘Agaciro Kanjye’, kugura iyi ndirimbo ukoresheje telephone yawe ngendanwa birakwinjiza mu banyamahirwe bazatombora ibihembo byashyizweho.



uwamriya

Madamu Uwamariya Francine mu kiganiro n'itangazamakuru

Ushinzwe gukurikirana abanyamigabane mu kigega Agaciro Development Fund yabanje gusobanura ko ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe n’abanyarwanda ku gitekerezo cyavukiye mu nama y’Umushyikirano.

Mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2012 ni bwo Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije kumugaragaro ikigega Agaciro Development, ku ikubitiro hahise haboneka miliyari cumi n’umunani (18,000,000,000 Rwf). Ubudasa bw’abanyarwanda no gukomeza kwitanga bakomeje gushyigikira Agaciro Development Fund aho kugeza ubu amafaranga ari miliyari mirongo ine n’icyenda na miliyoni magana atandatu. Madamu Uwamariya Francine, ati:

Ibyo rero tubishimira abanyarwanda ariko by’umwihariko nyine ubuyobozi bureba kure buguma gutanga umurongo. Akaba ari muri urwo rwego ibikorwa bishyigikira ikigega bikomeje kandi abanyarwanda batandukanye bakaba babigiramo uruhare.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'AGACIRO KANJYE'

Ku gikorwa cyabateranyije mu Ubumwe Grand Hotel kuri uyu wa 11 Gicurasi 2018 yavuze ko ari umwanya wo kugaragaza indirimbo ihuriwemo n’abahanzi barindwi aho abanyarwanda bazajya bayikoresha mu gutera inkunga Agaciro Development Fund. Ati :

Ngarutse ku kigorwa cy’uyu munsi ni igikorwa nk’uko abanyarwanda bashyigikira batanga imisanzu aho bari hose ariko muri wa muco wo kubakangurira no kubibutsa gutanga uko bashoboye. Ni ukugaragaza indirimbo abanyarwanda bazajya bagura bikaba uburyo bwiza bwo gutanga umusanzu wabo kandi mu buryo bashoboye.

francine

Uhereye i bumuso; Riderman, Charles, Uwamariya ndetse na Jean Bosco

Yakomeje avuga ko ikiguzi cy’iyi ndirimbo ari amafaranga makumyabiri (20). Yashimye abahanzi bose bahuriye muri iyi ndirimbo ‘Agaciro Kanjye’ barimo Meddy, The Ben, King James, Knowless, Patient Bizimana, Israel Mbonyi ndetse na Riderman; avuga ko bakoze igikorwa cy’inyamibwa bakwiye gushimirwa mu nguni zose.

Yahamagariye abanyarwanda gushyigikira umusanzu watanzwe n’aba bahanzi bagura indirimbo bakoze yitwa ‘Agaciro Kanjye’. Kuri bo banyuzwe n’uburyo iyi ndirimbo ikoze, anizeye ko n’abanyarwanda bazayishimira na cyane ko iyi ndirimbo yasohotse. Avuga ko amafaranga amaze kugera mu Agaciro Development Fund yabyajwe inyungu aho uyu munsi habarwa miliyari icyenda na miliyoni magana atandatu yavuye aho yagiye ashorwa.

Ibihembo ku bantu bazagura iyi ndirimbo

Hazatangwa ibihembo ku bantu bazagura iyi ndirimbo bakoresheje Telephone: Avuga ko ibi bihembo bizatangwa ku bufatanye n’abaterankunga barimo Azam, Matela Dodoma, kaminuza zemeye kurihirira abanyeshuri (Scholarship) ndetse n’ibikoresho bisanzwe nka Electronic Machines n’ibindi bizafasha kugira ngo iki gikorwa kizagende neza mu gihe cy’amezi atatu kigiye kumara.

charles

Mugabe Charles umukozi mu kigo Agaciro Development Fund

Mugabe yavuze ko kugeza ubu bashyizeho igiciro cy’amafaranga makumyabiri (20Frw) bashingiye ku kuba hari abanyarwanda benshi bayabona. Avuga ko intego yabo atari ugucuruza indirimbo kugira ngo babone amafaranga yinjira mu Agaciro Development Fund ahubwo ko ‘ari ugugira ngo bagire ubukangurambaga buhagije mu bantu benshi.’

Avuga ko iyo ugiye muri telefone ukandika *193*9# uba winjiye muri sisiteme ugahabwa iyo ndirimbo ‘Agaciro Kanjye’, iyo utabashije kwiyandukuza buri munsi ucibwa ayo mafaranga. Avuga ko ariko hari n’abandi bantu bashobora kureka buri munsi ayo mafaranga akava kuri bo kugeza ku gihe runaka bihaye.

bosco

Jean Bosco Ntabana Ushinzwe ubukangurambaga ndetse no gukusanya inkunga n’imisanzu bitangwa mu kigega Agaciro Development Fund 

Jean Bosco yavuze ko iyi ndirimbo ‘Agaciro Kanjye’ abanyarwanda bose bashobora kuyifashisha batanga umusanzu wabo. Yavuze iyo umaze kwiyandikisha, unahabwa ubutumwa bukubwira ko ushobora kuva muri iyo serivisi kugira ngo utazajya ucibwa ayo mafaranga buri munsi. Yavuze ko iyo ushaka gutanga umusanzu wawe unyuze mu bundi buryo ukanda *202# (ukoresha Mtn, AirtelTigo) hanyuma ukaba wakohereza amafaranga ushaka, uhita ubashaka kwinjira mu banyamahirwe bazatombora. Mu bihembo bizatangwa harimo: moto, matela, telephone zigezweho, amafaranga y’ishuri (bakurihira kuva utangiye kaminuza kugeza usoje).

riderman

Umuraperi Riderman mu kiganiro n'itangazamakuru

Riderman wari uhagarariye abandi bahanzi bakoranye iyi ndirimbo batabashije kuboneka yabwiye itangazamakuru ko Agaciro Kanjye yakorewe mu nzu itunganyamuzika ya Kina Music ikorwa na Ishimwe Clement Karake. Yavuze ko bitewe n’uko bose batari hamwe cyane ko harimo n’abahanzi babarizwa mu muhanga, iyi ndirimbo yafashe igihe kitari gito kugira ngo itunganywe. Ibijyanye n’amashusho yayo yavuze ko nabyo ari undi mushinga ababahaye gukora iyi ndirimbo batarababwiraho.

Kugura iyi ndirimbo ‘Agaciro Kanjye’  ukanda *193*9# ubundi ugakurikiza amabwiriza. Airtel na Tigo nabo bijeje abanyarwanda ko mu minsi ya vuba baba batanze umurongo kugira ngo abantu babashe kugura iyi ndirimbo ‘Agaciro Kanjye’ ari nako batanga umusanzu mu Agaciro Fund Development.

Ikigega Agaciro ni ikigega cy’Abanyarwanda cyashyizweho mu nama y’Umushyikirano ya cyenda (9) yo ku wa 16 Ukuboza 2011. Cyatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2012.

azam

Abaterankunga b'iki gikorwa

abafatanyabikorwa

Riderman, Knowless, Israel Mbonyi, King James, The Ben, Meddy ndetse na Patient Bizimana

azamu tv

Abaterankunga bo muri Azam nabo bari bahari

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO:

REBA HANO AMAHIRWE ARI MU KWINJIRA MU IRUSHANWA RY'AGACIRO

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzuri5 years ago
    Incwiiii meddy urihariye nukuri ijwi ryawe rinkorahantu . Ndagukunda sana
  • 'Van5 years ago
    Very Very nice kbsa.......indirimbo n'ubutumwa byose ni byiza cyane....#Respect
  • mansa sultan5 years ago
    Ko nabonye ziriho ari agaciro enye uhitamo umubare wa kangahe?mudusobanurire
  • Beatri5 years ago
    The Ben watanze ikosora. Love u more





Inyarwanda BACKGROUND