RFL
Kigali

Icyo wamenya ku mugabo w’i Kanombe warose Coke Studio, abitse mu kabati igikombe cya PGGSS8-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2018 13:17
0


Itahiwacu Bruce, niyo mazina yanditswe ku irangamuntu. Ubanza umubyeyi we yaravugaga intsinzi n’ingazi umwana we azazamuka atera imbere. Itahiwacu, byashoboka ko umubyeyi we yavugaga Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani umwana we azegukana mu mwaka wa 2018.



Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku buzima bwa Bruce Melodie mu irushanwa rya Primus Guma Guma, amavu n’amavuko, uko yatangiye umuziki, amarushanwa yahatanyemo n’uburyo yagize inyota yo kwinjira muri Coke Studio kugeza ubwo abaye umunyarwanda wa mbere uhamagawe muri iri rushanwa rihuriza hamwe abanyamuziki b’amazina akomeye.

2008 yafunguye inzozi z’umugabo w’i Kanombe [Bruce Melodie]. Inkuru zitandukanye n’inyandiko zivuga kuri Bruce Melodie, bigaragaza ko yatangiye ari umuproducer akorana bya hafi na Ama G The Black, Piano ndetse na Junior Multisystem.  2011 nibwo yahuye na Producer Fazzo [uyu yamukoreye indirimbo zatumbagije izina rye] wakoranaga na Lick Lick usigaye wibera muri Amerika.

Résultat de recherche d'images pour "Bruce Melodie"

Uyu musore yagiye akorana n'abaProducer batandukanye

2012 nibwo Bruce Melodie wize amashuri abanza kuri Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe yari atangiye kugira izina mu muziki, icyo gihe yahise agirana amasezerano na Inyarwanda.com yo kujya imufasha kwamamaza ibikorwa bye. Muri uyu mwaka kandi nibwo yagize ibyago apfusha umubyeyi we [Nyina].

Image associée

Umwaka wa 2008 wabaye itangiriro ry'umuziki Bruce Melodie yashikamyemo

Bruce Melody

- Ku myaka 24 y’amavuko yishimiraga intera yari amaze kugeraho.

Bruce Melody wabonye izuba tariki ya 2 Werurwe 1992. Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 24 y’amavuko amaze avutse yari amaze kugera ku rwego rushimishije mu muziki ari nabwo yari atangiye guhangwa amaso na benshi binyuze mu ndirimbo ‘Tubivemo’ yabiciye bigacika muri 2012.

Uyu muhanzi kandi yanishimiraga ko yatwaye ibihembo mu irushanwa rya Salax Awards ndetse ko yanitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho muri 2014 yaje ku mwanya wa 3, naho muri 2015 akaza ku mwanya wa 2.

Résultat de recherche d'images pour "Bruce Melodie"

Muri 2016 umugore yari mu mbaga nyamwinshi y'abafana

Bruce Melody

Yinginze kenshi ngo yinjire muri Coke Studio biranga.

Résultat de recherche d'images pour "get images Bruce Melody in coke studio"

Kuwa 21 Gicurasi 2017 nibwo Bruce Melodie yerekeje muri Coke Studio. Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru, yashimangiraga ko gukorera muri Coke Studio bisaba kudatakaza igihe. Ari muri Coke Studio, we n’abandi bakoraga imyitozo yo kuririmba, gufata amajwi y’indirimbo, guhuza n’ababambikaga, kuganira n’itangazamakuru n’ibindi. Muri aya marushanwa, uyu muhanzi yahatanye n’umuraperi Khaligraph.

Amakuru ava imbere mu barebera inyugu ze, avuga ko Bruce Melodie mu myaka yatambutse yagiye yandikira ubuyobozi bwa ‘Coke Studio’ ngo bumufasha kwinjira muri irir rushanwa ariko bikanga.

Bivugwa ko kuri Primus Guma Guma ya Gatanu yatwawe na Knowless Butera, abategura amarushanwa ya Coke Studio bari mu Rwanda; mu rurimi rw’icyongereza bazengurukije ‘microphone’ baganiriza abari bitabiriye icyo gitaramo babaza umuhanzi ukunzwe, benshi mu bo baganiriye bahurije kuri Bruce Melodie.

Résultat de recherche d'images pour "get images Bruce Melody in coke studio"

Muri Coke Studio yahatanye na Khaligraph

Icyo gihe abasesenguzi ba Coke Studio, baratashye bakusanya ibyavugiwe i Kigali mu Rwanda, bafata umwanzuro wo guhamagaza Bruce Melodie muri Kenya.

Amakuru avuga ko Bruce Melodie atabashije kwakira iyi nkuru, ngo yakunze kubaza abashinzwe kureberera inyungu ze niba koko abamwandikiye atari ‘abatekamutwe’, ngo yemeye ko ari ukuri ubwo yuriraga indege agana muri Kenya. Ariko nabwo ngo yagiye yumva atari byo kugeza ubwo ashyitse muri Coke Studio agahatana.

Résultat de recherche d'images pour "get images Bruce Melody in coke studio"

Coke Studio Bruce Melodie yanyuzemo, ni inzu ikomeye ku isi itunganya umuziki, yashinzwe na Coca Cola; ikompanyi izwiho gukora no gucuruza ibinyobwa bitandukanye. Yakoranye n’abanyamuziki bakomeye bo muri Afurika nka  Vanessa Mdee (Kenya), Patoranking, Flavor  na Yemi Alade bose bo muri Nigeria, Eddy Kenzo (Uganda), Sauti Sol na Bahati (Kenya) Kiss Daniel, n’abandi. Iyi studio kandi yatumiye abanya-Amerika nka Ne-Yo, Chris Brown, Trey Songz n’abandi.

Image associée

Coke Studio yamuhaye ikaze yarakomanze cyera/ifoto:The New Times

Résultat de recherche d'images pour "get images Bruce Melody in coke studio"

Umunezero udashira yagiriye muri Coke Studio arawibuka

-2012 yafunguye amarembo ku mugabo w’i Kanombe, akandagiza ikirenge mu irushanwa rya Primus Guma Guma:

de bruyn

Bruce Melody ku nshuro ya mbere yitabiriye PGGSS yashoje ku mwanya wa 3

2012 nibwo Bruce Melodie yatangiye kugaragara ku rubyiniro rwa Primus Guma Guma Super Star atarushanwa ahubwo afasha abandi bahanzi bahataniraga igikombe mu bijyanye n’amajwi.

Umwaka wakurikiyeho wa 2013, uyu muhanzi ntiyongeye gukora aka kazi ahubwo yahise atangira kugaragaza inyota yo guhatana muri iri rushanwa. Umwaka wa 2014 nibwo yashyizwe mu bitabo bwa East African Promoters itegura iri rushanwa nk’umuhanzi witabiriye iri rushanwa bwa mbere.

Bruce Melody

2014 yegukanye umwanya wa Gatatu muri Primus Guma Guma

Bwa mbere acyinjira muri iri rushanwa muri 2014, yaririye arimara ageza ubwo yegukanye umwanya wa Gatatu muri iri rushanwa, icyo gihe igikombe cyatwawe n’umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly.

2015 nabwo yongeye kwisanga mu bahatanira iki gikombe cya Primus Guma Guma, yakoze uko ashoboye ndetse benshi bavugaga ko ariwe uzegukana igikombe ariko birangira Butera Knowless ariwe wegukanye iri rushanwa. Ni mu gihe Bruce Melodie we yabaye uwa Kabiri.

Muri 2016 nabwo yongeye guhatanira iki gikombe, anahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe ariko yari ahatanye n’amazina akomeye arimo Urban Boys ndetse na Christopher. Icyo gihe ifirimbi ya nyuma yavugijwe n’akanama nkemurampaka, igikombe cyegukanwa na Urban Boys bakurikirwa na Muneza Christopher wabaye uwa Kabiri, Bruce Melodie aza ku mwanya wa Gatatu.

2017 ntiyigeze agaragara mu bahanzi bahataniye iki gikombe bitewe n’itegeko rivuga ko umuhanzi ugiyemo inshuro eshatu zikurikirana atemerewe guhatana mu irushanwa. Uyu muhanzi yasabwe gutegereza, yagaruwemo muri uyu mwaka wa 2018.

Bruce Melody

2018: Byatangiye benshi bavuga ko Bruce Melodie ari we uzegukana igikombe cya Primus Guma Guma

Ni ku nshuro ya munani iri rushanwa ryari ribaye, ryatangiye bivugwa ko igikombe gihataniye Bruce Melodie na Christopher n’ubwo bari abahanzi icumi. Byarangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2018 igikombe cyegukanywe na Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘igitangaza’ washinze imizi mu ndirimbo nka ‘Ikinya’ yatumbagije izina rye kugeza ku ndirimbo ihagarariye idarapo ry’umuziki muri iyi minsi ‘Ntakibazo’.

Ibitaramo by’iri rushanwa byatangiriye mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ahari ubwitabire budashidikanwaho. Mu ntonde zakozwe n’abanyamakuru baganiriye na Inyarwanda.com, bashyize Bruce Melodie ku mwanya wa mbere.

Bataratangaza uwegukanye irushanwa, Melodie yagaragazaga akanyamuneza

Kuwa 02 Kamena 2018, Ibitaramo byakomereje mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Bruce Melodie yabaye uwa kabiri. Kuwa 16 Kamena 2018 cyabereye i Huye, Bruce Melody ashyirwa ku mwanya wa mbere. Tariki ya 30 Kamena 2018, i Rubavu, Bruce Melodie yabaye uwa kabiri mu gitaramo bahakoreye.

-Afite idarapo rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani:

Bruce Melody

Guhera yinjira muri iri rushanwa yagiye agaragarizwa urukundo n'abafana. Aha umufana yamutuye umufuka w'ibirayi

Bruce Melodie wize amashuri yisumbuye kuri EFOTEC na  Lycée Islamique de Rwamagana, umwaka wa 2018 awongeye mu yo amaze ku isi  ahiriwe. Bruce Melodie umunyempano w’umuhanga, akoresha ijwi rye mu gutumanaho n’abafana mu buryo bunyura benshi.  2017 yashimangiye ubuhangange bwe ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Ikinya’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni, kugeza ubu ahagaze neza mu ndirimbo ‘Ntakibazo’ afatanyije na Urban Boys na Riderman.

Bruce Melodie [avuka kuri  Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri], ni izina rihiriwe muri uyu mwaka wa 2018, yanditswe mu mateka ashyirwa mu banyabigwi ba Primus Guma Guma, ubuzima buhindurirwa mu maso y’abafana bari bakoraniye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Bruce Melodie yinjiye mu banyabigwi ba Primus Guma Guma

Uyu muhanzi yegukanye miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda agirwa umugwizatunga abicyesha umuziki nk’umwuga yiziritseho akora agaragaza ko umuri mu maraso yatangiye akiri umwana muto kugeza ubwo awukoze yitwa umubyeyi.

Buri muntu wese agira igihe cye. Ngo iyo Imana yagusigije agahera ‘iranogereza’, ikindi ngo iyo Imana yagutindije ‘igutegera indege’. Umuhamya w’ibi ni Bruce Melodie wahatanye muri iri rushanwa akabasha kwegukana Primus Guma Guma. 

Hari amakuru avuga ko Bruce Melodie yaririmbye ku mwanya wa mbere nyuma y’uko bagenzi be batakambiye akanama nkemurampaka bavuga ko bataririmba ku mwanya wa mbere, ngo “ni ukurwana n’isi”.

Icyuya yiyushye cyavuyemo ikuzo

-Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’abanyamuziki bakomeye byazamuye izina rye.

Résultat de recherche d'images pour "get images Bruce Melody in coke studio"

Mu bo aheruka gukorana indirimbo harimo Knowless Butera

Yakoranye indirimbo na Sheebah Karungi ‘Embeerazo’ yasohotse muri uyu mwaka wa 2018, ‘Ntakibazo’ yakoranye na Urban Boys ndetse na Riderman, ‘Complete me’ yasohotse muri 2016, ‘Turaberanye’ yasohotse muri 2016, ‘Ikinya’  imaze kurebwa n’abarenga miliyoni, ‘Deep in Love’ yakoranye na Knowless Butera, ‘Ndakwanga’, ‘Wancitse vuba’ yakoranye na Riderman, ‘I’m Back’ yakoranye n’umuraperi Jay C, ‘Inkovu’, ‘Ntujy’uhinduka’, ‘Inshwi’ yakoranye na Jamal n'izindi nyinshi.

Buri wese aribaza icyo azakoresha miliyoni 20,000,000 Rwf, gusa ubwo yegukanaga Primus Guma Guma yavugiye imbere y’imbaga yari iteraniye i Gikondo ko yajyaga akora umuziki nta mafaranga none ubu Imana ikaba ikingiye amarembo.

Ati "Nta kibazo na Kimwe nshaka kwiteza, iri joro ndarara nseka. Ndashimira cyane abafana banjye kuko ni mwe mumpesheje iki gihembo. Najyaga nkora umuziki mwiza ntafite amafaranga noneho ngiye kuwukora neza cyane urimo n'ifaranga..."


Melodie yateguje abafana ibikomeye mu muziki bizava mu mafaranga yabonye

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Inyarwanda.com, akiramara kwegukana igikombe, yashimye byimazeyo umukobwa we wamwifurije amahirwe masa aba ari nawe atura igikombe yaruhiye mu myaka irenga itanu. Yagize ati “Hari umukobwa ngira witwa Britta ni we muntu wa mbere ukwiriye kuryoherwa n'ibi bintu. Njya kuva mu rugo yari yambwiye ngo Aurevoir."

Bruce Melody ashobora kuba umuhanzi wa vuba uzegukana Guma Guma – AMATEKA YE MURI IRI RUSHANWA

Bruce Melodie yanyuze mu bihe binyuranye bimugejeje ku intsinzi

UKO BRUCE MELODIE YITWAYE MURI PGGSS8

 

UBWO BRUCE MELODIE YEGUKANAGA IGIKOMBE CYA PGGSS8

ABAHANZI BATUNGUWE MURI PGGSS8







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND