RFL
Kigali

Ibigwi bya Mbilia Bel wakunzwe mu ndirimbo Nakei Naïrobi watumiwe muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2018 9:29
0


Mbilia Bel umwamikazi w’injyana ya Rumba uzwi ku Isi yo nk’umunyamuziki ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatumiwe mu gitaramo ngaruka kwezi gikomeye Kigali Jazz Junction azakorera i Kigali tariki 07 Ukuboza 2018.



Indirimbo ‘Nakei Naïrobi ("El Alambre") yamushyize ku gasongero k’abanyamuziki bakomeye muri Afurika, ikundwa na benshi na n’ubu. Imaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube inshuro zirenga miliyoni eshatu. Igizwe n’iminota icyenda n’amasegonda atanu (9min: 5’). Igaragaramo abagore b’inzobe ndetse na nyir'ubwite batigisa umubyimba ku nkombe z’ikiyaga.

Mbilia Bel wamenyekanye nk’umwamikazi w’injyana ya Rumba muri Afurika nzima, yavutse ku wa 10 Mutarama 1959, yujuje imyaka 59 y’amavuko. Yavukiye mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yashakanye na Tabu Ley Rochereau.

Ubuhanga bwe bwavumbuwe na Sam Manguana afatanyije na Tabu Ley Rochereau bamufashije kwigirira icyizere, gushyira imbaraga mu ijwi rya ‘soprano’ byamuhesheje kugera ku gasongero ku mugore w’umunyamuziki wubashywe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Afurika nzima.

Mbilia Bel : News Photo

Mbilia Bel umwamikazi w'injyana Rhumba.

Ibihe n’ibikorwa bye byakomeje izina rye yabitangiye mu w’1980 ubwo yahuraga n’itsinda ry’abaririmbyi Tabu- ley Rochereadu. Bakoranye indirimbo zitandukanye zirimo na alubumu ye bwite. Yaje kubyara umwana wa mbere amubyaranye n’uwari umuyobozi we wamufashaga mu bikorwa by’umuziki Tabu-ley, yafashe igihe kigera ku mwaka cyo kuruhuka.

Yashyize hanze indirimbo ya mbere mu 1981 yise “Mpeve Ya Longo”, yakunzwe n’abagore benshi batuye mu cyahoze ari Zaire. Alubum ya mbere yayishyize hanze mu 1982 yitwa “Eswi yo wap” yakunzwe na benshi. Iyi alubumu yariho indirimbo yise “Where did it hurt” yanditswe na Tabu Ley, yamuhesheje kwegukana igihembo cy’indirimbo nziza yasohotse mu 1982, muri uyu mwaka kandi uyu muhanzikazi yegukanye igihembo cy’umuhanzi ukizamuka.

Mu 1998 yashyize hanze alubumu yafashijwemo byihariye na Tabu Ley nyuma ahita yerekeza mu mujyi wa Paris. Agezeyo yatangiye gukorana n’umucuranzi wa gitari Rigo Star Bamundele. Hagati y’umwaka wa 1989 na 1990 yakoze ibitaramo byageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu Burayi ndetse no mu Burengerazuba bw’Afurika.

Yifashishije ubwiza bwe, ijwi rya ‘soprano, umubyinnyi mwiza ndetse n’uburyo yitwara ku rubyiniro, Mbilia Bel yigaruriye imitima y’abafana ku mugabane w’Afurika.

Yabaye umugore wa mbere mpuzamigabane wahanzwe amaso n’umubare munini w’abafana mu 1980 ahigika Miriam Makemba wamenyekanye nka “Mama Afrika” wari kugasongero mu 1960 ariko ngo ntiyigeze agira umubare munini w’abamushyigikiye kurusha Mbilia Bela.

Kuri iyi alubumu yariho inidirimbo nka: "Kelhia", “Dino Vangu's ", ‘Quelle Mechancete" zakunzwe ku rwego hejuru muri Afurika nzima.

Mbilia Bel At SummerStage : News Photo

Marie Claire Mbilia Mboyo wamenyekanye nka Mbilia Bel aha yaririmbaga Central Park mu mujyi wa New York, ku wa 02 Kamena, 1989/ Ifoto: Jack Vartoogian/ Gettimages.

Nyuma y’imyaka itandatu atuye i Paris yagurutse ku ivuko mu 1966. Yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi (RDC) akorana bya hafi na Suzy Kaseya. Muri 2001 bashyira hanze CD y’indirimbo icumi (10) bise “Welcome”, iyi CD yakunzwe n’umubare munini imufasha kwegukana igihembo cya Kora Award muri Afurika yo hagati.

Muri 2004 Mbilia Bel na Suzy Kaseya bashyize hanze CD ya kabiri bise “Belissimo” ntiyamenyekanye cyane ashinjwa n’abafana be kwirara kuyamamaza. Muri 2009 yakoranye n’umunyamuziki Lutumaba Simaro basubiramo indirimbo ‘Mobali Ya Bato” yamugaruye mu kibuga cy’abanyamuziki. Muri 2010 yahise akora ibitaramo muri Canada, Colombia, Colombi.

Nyuma y’ibi bitaramo, Mbilia Bel yahise ashyira hanze CD y’indirimbo 13 yariho indirimbo nka “Immigratio fatale” y’umuhanzi Nyboma. Mu bihe bye by’umiziki yibanze cyane ku njyana na Rumba akanakora Soukous, Afrobeat, Hip Hop, Rap n’izindi.

Alubum aheruka gushyira hanze yayise “Signature 8646” yasohotse muri 2017. Ubwenge yahashye kuri Abeti Masikin na Tabu Ley Rochereau abwifashisha mu kwigisha abakiri bato bo muri Kenya ndetse no mu bindi bice byo muri Afurika yigisha umuziki.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo nka: "Balle a terre", "Bameli soy" "ba gerants ya Mabala", "Keyna", "Cadence Mudanda", "Bafosami", Nakei Nairobi", "Ba jeux de Coin", "Paka Wewe", "Boya Ye", "Yamba Ngai" ShaWuri Yako" "Beyanga", "La Beaute D'une Femme" n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Yakoze alubumu zitandukanye zagiye zikundwa n’umubare utari muto: Mu 1982 yakoze alubumu yise “Eswi Yo Wapi; 1983: Faux Pas, 1984: Loyenghe, 1984: Ba Gerants Ya Mabala, 1985: "'Keyna/Cadence Mudanda", 1986: Boya Ye", 1987: Beyanga", 1987: Contre Ma Volonte, 1988: Phénomène, 1991: Bameli Soy, 1991: Désolée", 1993: Ironie (with Rigo Star), 1997: 8/10/Benedicta/8/10, 1997: Yalowa", 2001: Welcome, 2004: Belissimo, 2011: Queen, 2014: Pantheon"

Kuri ubu uyu mugore aritegura gutaramira i Kigali mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo na Mike Kayihura ndetse n'itsinda rya Neptunez Ban. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 07 Ukuboza, 2018. Imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h:30’); igitaramo gitangire saa mbili (20h:00’). Kwinjira mu myanya isanzwe, ni ibihumbi icumi (10,000 Frw), mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw). Ushobora gutangira kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.com

Mbilia Bel At SummerStage : News Photo

Image may contain: 1 person, text

Mbilia Bel yatumiwe muri gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

REBA HANO INDIRIMBO 'NAKEI NAIROBI' YA MBILIA BEL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND