Tariki 20 Nzeri 2014 nibwo muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika habaye Rwanda Day muri Leta ya Georgia, mu mujyi wa Atlanta, abanyarwanda batandukanye bakaba barabashije guhura bungurana ibitekerezo baranidagadura, kimwe mu byatangaje abavuye i Kigali hakaba harimo amatuza ya The Ben na Meddy.
Umwe mu bagiye mu mujyi wa Atlanta muri Rwanda Day waganiriye na Inyarwanda.com ariko utashatse ko amazina ye yatangazwa, yadutangarije ko yari asanzwe azi The Ben na Meddy kandi akunda ibihangano byabo, ariko ubwo yababonaga muri ibi birori akaba yaramaze akanya atarabasha kwiyumvisha niba koko ari bo, kuko yatangajwe cyane n’ibituza basigaye bafite, ibi bikaba byaratumye yibaza ko bashobora kuba bakora imyitozo ngororamubiri yo guterura ibiremereye kandi bakaba bafashwe neza muri Amerika.
Uyu ni The Ben mu mpera z'umwaka ushize, nabwo yari yatangiye kuzana ibigango
Urebye ku mbuga nkoranyambaga z’aba bahanzi bombi, ubonaho amafoto yabo bari mu myitozo yo guterura ibiremereye kandi bikagaragara ko babyibushye cyane ibice byo hejuru, bakaba bagaragaza ibituza binini cyane n’imikaya igaragaza imbaraga no gukomera bigaragarira amaso y’ubireba. Uretse n’ibituza, aba bahanzi bagaragaza ko babyibushye kuburyo umubiri wabo wose ugaragaza ubusore n’umubyibuho w’abakunda gukora imyitozo ngororamubiri cyane.
The Ben akunda gushyira amafoto kuri Instagram, aho bigaragara ko akora imyitozo ngororamubiri cyane
The Ben agenda akuza ibigango umunsi ku wundi
Muri Rwanda Day, ababashije kubona Meddy na The Ben bemeza ko ahubwo amafoto atagaragaza neza ibigango bafite
The Ben na Meddy mu minsi ishize nibwo batangiye guterura ibiremereye
Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy
Iyi foto Meddy aherutse gushyira kuri facebook yatangaje benshi kubera ibigango agaragaza
Uyu muntu waganiriye na Inyarwanda.com yashimangiye ko aba bahanzi nibaramuka baje mu Rwanda nk’uko baherutse kuvuga ko bazahagera mu gihe kitarambiranye, ibituza n’ibigango byabo bishobora kuzabongerera igikundiro, dore ko n’ubusanzwe we abona uwavuga ko basanzwe bagira umubare munini w’abakobwa babakunda ataba abeshye, n’ubwo abasore babakunda nabo atari bacye ariko ku bakobwa bishobora kuba ari akarusho nk’uko yakomeje abishimangira.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO