RFL
Kigali

Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo KNC yatumiyemo Yvonne Chaka Chaka byatangajwe, hari n’abazishyura ibihumbi 400

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2018 14:06
4


Umuririmbyi akaba n’Umuyobozi wa Radio/TV1 Kakooza Nkuriza Charles [KNC] agiye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ‘Heart Desire’ yatumiyemo umunyempano Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo, kwinjira muri iki gitaramo hari n’abazishyura ibihumbi magana ane (400,000).



Umushoramari KNC afatanyije na Rurangiranwa mu muziki Yvonne Chaka Chaka w’imyaka 52 y’amavuko bazataramira Abanyarwanda kuwa 27 na 28 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) ahamenyekanye nka muri Camp Kigali. Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo byamaze kumenyekana.

Amafoto n’amashusho yamamaza iki gitaramo agaragaza ko kwinjira ari ibihumbi makumyabiri (20,000) ku bazaba bicaye mu myanya isanzwe; aha ho ubashije kugura itike mbere y’uko igitaramo(Early Birds) kiba agabanyirizwaho ibihumbi bitanu (5,000) akishyura ibihumbi cumi na bitanu (15,000). Abazicara mu myaka y’icyubahiro (VIP) bazishyura ibihumbi mirongo itatu (30,000) uguze itike mbere y’uko igitaramo kiba (Early Birds) nawe agabanyirizwa ibihumbi bitanu akishyura ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000).

KNC abanyijujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagize ati “Ni mu minsi iri imbere (yashakaga kuvuga igitaramo)”, yanavuze ko abantu 8 bashobora kwishyira hamwe bakishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana ane (400,000) aho bazahabwa icyo kurya no kunywa, anavuga ko hari abahanzi nyarwanda bazifashishwa muri iki gitaramo bazatangazwa uko iminsi yicuma.

KNC

KNC yatumiye Yvonne Chaka Chaka mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya kane

Kugeza ubu KNC ahugiye mu myiteguro ari gukoresha imbaraga nyinshi aho ari kumwe na Band ye ya kane izamufasha gucuranga indirimbo bakora imyitozo ya buri munsi. Muri Werurwe 2017 ni bwo Yvonne Chaka Chaka yaherukaga mu Rwanda aho yari yaje mu nama y’umuryango Global Fund. Muri 2008 nabwo uyu muhanzikazi yageze mu Rwanda aje kwifatanya n’umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madamu Jeanette Kagame basuura abagizweho n’ingaruka z’umutingito wari washegeshe ibice bimwe by’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Album ‘Heart Desire’ KNC agiye kumurika igizwe n’indirimbo 16 azatoranya mu ndirimbo 40 yamaze kunonosora. Aherutse kubwira itangazamakuru ko iki gitaramo gishobora kuba ari cyo cya nyuma akoze agahita ahagarika umuziki. Muri Gashyantare 2018 Yvonne Chaka Chaka abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yemeje ko azataramira Abanyarwanda afatanyije na KNC. Chaka Chaka washinze imizi mu ndirimbo "I’m Burning Up", "Thank You Mister DJ", "Makoti", yagize ati:

Ndabasuhuje, ni mama Yvonne Chaka Chaka, ndabamenyesha ko ku itariki ya 27 Nyakanga 2018 nzataramira i Kigali hamwe n’itsinda ryanjye. Nzaza gushyigikira mugenzi wanjye w’umuhanzi akaba n’inshuti yanjye umaze imyaka 15 mu muziki, KNC. Ndagusaba kugura itike hakiri kare….

yvonne

Yvonne aherutse kwemeza ko anyotewe no gutaramira Abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusaza6 years ago
    Sasa KNC umenya yahaze cash cg atangiye gusaza cg nta bajyanama bazima afite!!! Ubu muri kigali yose ninde uzaza kureba chaka chaka ubonye iyo uzana afazali mafikizolo niba ari ibya south africa ushaka!! Naho rwose KNC sinkwanga pe ariko witegure igihombo rwose!!! Cg ushake company nini igutera inkunga naho ubundi uwo mumama azaririmbira intebe.#nihitiraga
  • Bula6 years ago
    Musaza we powesha niba ntakantu wibitseho abagafite bazajyayo ahubwo wowe zikana uzabireba kuri Youtube too
  • KNC Unbearable6 years ago
    Ariko haribintu binsetsa, umuntu amurika album ya kane atagira niya mbere? KNC tubwize ukuri, indirimo yawe nibura imwe wumva abanyarda bazi niyihe? Niba uririmba ukabika kuri flash disk, = kwikinisha.
  • 6 years ago
    Escroc





Inyarwanda BACKGROUND