Mu bihe bishize ni bwo hubatswe ibibuga binyuranye by'umupira w'amaguru, muri iyi nkubiri yo kubaka ibibuga ninaho hubatswe ikibuga cya Ferwafa cyari inyuma ya Stade Amahoro ndetse n'ikindi cyakundaa kwifashishwa n'ikipe yabato ba APR FC kuri ubu ibi bibuga bibiri biri mu mishinga yo gusenywa hakubakwa inzu mberabyombi yajya yakira n'imyidagaduro.
Aya makuru Inyarwamda.com yayakuye imbere muri Minispoc ubwo umunyamakuru wacu yaganiraga numwe mu bakozi b'iyi minisiteri gusa tutifuje gutangaza amazina ye, aha akaba yatangarije Inyarwanda.com ko iyubakwa ry'iyi nzu mberabyombi riri mu mishinga aho icyakora imirimo yo kubaka iyi nzu mberabyombi ikaba ishobora gutangira vuba nkuko uyu muyobozi yabitangaje.
Uyu muyobozi waganiriye na Inyarwanda gusa twirinze gutangaza amazina ye yagize ati" Murumva ni umushinga uhari icyakora uracyakorerwa inyigo yigo bishobora kwemezwa cyangwa bikangwa gusa biri mu mishinga kandi igihe inyigo yarangira imirimo yo kubaka iyi nzu mberabyombi yahita itangira vuba kuko biri muri gahunda."
Ibi bibuga byari byubatse inyuma ya Stade Amahoro biri mu mishinga yo gusenywa hakubakwa inzu mberabyombi izajya iberamo n'ibikorwa by'imyidagaduro yakwakira abantu 10000
Iyi nzu iramutse yubatswe ngo yaba ije gusubiza ibibazo byibazwaga cyane n'abahanzi bahamyaga ko batabona aho gukorera ibitaramo hahagije dore ko iyi yo yaba ifite byibuza imyanya ibihumbi icumi by'abantu bicaye neza. aha rero usibye abahanzi ngo ni inzu yajya yifashishwa mu bikorwa binyuranye bitari imikino n'ubuhanzi gusa.
TANGA IGITECYEREZO