RFL
Kigali

Ibibuga biri inyuma ya Stade Amahoro biri mu mishinga yo gusenywa hakubakwa inzu mberabyombi yajya iberamo n'imyidagaduro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/10/2018 8:51
3


Mu bihe bishize ni bwo hubatswe ibibuga binyuranye by'umupira w'amaguru, muri iyi nkubiri yo kubaka ibibuga ninaho hubatswe ikibuga cya Ferwafa cyari inyuma ya Stade Amahoro ndetse n'ikindi cyakundaa kwifashishwa n'ikipe yabato ba APR FC kuri ubu ibi bibuga bibiri biri mu mishinga yo gusenywa hakubakwa inzu mberabyombi yajya yakira n'imyidagaduro.



Aya makuru Inyarwamda.com yayakuye imbere muri Minispoc ubwo umunyamakuru wacu yaganiraga numwe mu bakozi b'iyi minisiteri gusa tutifuje gutangaza amazina ye, aha akaba yatangarije Inyarwanda.com ko iyubakwa ry'iyi nzu mberabyombi riri mu mishinga aho icyakora imirimo yo kubaka iyi nzu mberabyombi ikaba ishobora gutangira vuba nkuko uyu muyobozi yabitangaje.

Uyu muyobozi waganiriye na Inyarwanda gusa twirinze gutangaza amazina ye yagize ati" Murumva ni umushinga uhari icyakora uracyakorerwa inyigo yigo bishobora kwemezwa cyangwa bikangwa gusa biri mu mishinga kandi igihe inyigo yarangira imirimo yo kubaka iyi nzu mberabyombi yahita itangira vuba kuko biri muri gahunda."

Ferwafa

Ibi bibuga byari byubatse inyuma ya Stade Amahoro biri mu mishinga yo gusenywa hakubakwa inzu mberabyombi izajya iberamo n'ibikorwa by'imyidagaduro yakwakira abantu 10000 

Iyi nzu iramutse yubatswe ngo yaba ije gusubiza ibibazo byibazwaga cyane n'abahanzi bahamyaga ko batabona aho gukorera ibitaramo hahagije dore ko iyi yo yaba ifite byibuza imyanya ibihumbi icumi by'abantu bicaye neza. aha rero usibye abahanzi ngo ni inzu yajya yifashishwa mu bikorwa binyuranye bitari imikino n'ubuhanzi gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki5 years ago
    Byaba aragahomamunwa gusenya ibibuga by'ubatswe na leta kugira biteze imbere impano y'abana nabandi bahakinira nkibigo bya leta ngo babisenye bahubake inzu yagenewe abahanzi bafata ibiyobyabwenge abandi biyambika ubusa batesha agaciro indangagaciro z'umuco nyarwanda???? Bazajye kububakira i Kaguba cg Masaka dukire n'urusaku cg akavuyo kabo mu mugi.
  • Vava5 years ago
    ubwo se koko byababyo?? nonese turataka ko ibibuga byabaye bicye ahubwo hakwiye kubakwa ibindi none nibisigaye ngo nibabisenye !!! ubwose stade Amahoro ikibuga cyimyitozo yacyo yaba iyihe ? ubutaka ko butabuze iyonzu bayijyanye ahandi , bakareka abana, abasore ni nkumi bakabona aho bazamurira impano zabo ko numupira wamaguru usigaye utunze beshi
  • 5 years ago
    Babe baretse kuko hari igihe hafata icyemezo ntihagire igikorrwa. Ingero ni nyinshi: ko bimuye abantu i Gahanga bashaka kubaka stade izakira Chan, byahezehe. Ko bahagaritse imipira ku Amahoro ngo barashaka kuyisana bimeze bite? Ko birukanye Police ngo barashaka kubaka hotel ya FERWAFA hotel igihe yagombaga kuzuririra ko cyarenze.....





Inyarwanda BACKGROUND