RFL
Kigali

Ibibazo 5 bikakaye Dj Adams abaza abamushinjaga gusenya umuziki w'abanyarwanda ubwo yazanaga impaka zishingiye kugushishura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/10/2018 8:45
5


Gushishura ni ijambo ryatangiye kujya mu matwi y'abantu cyane mu ntangiriro za 2010 binyuze mu kiganiro 'THE REDHOT FURAHI DAY NIGHT' cyacaga kuri City Radio cyakorwaga na Adam Abubakar uzwi ku izina rya Dj Adams. Ubwo yatahuraga abahanzi biganaga abandi uyu munyamakuru yaje kwangwa ashinjwa kwanga umuziki w'abanyarwanda.



Abahanzi n'aba producer bari bakomeye muri ibyo bihe ndetse n'abanyamakuru bo mu biganiro by'imyidagaduro ntibabyumvaga kimwe na Dj Adams aho bavugaga ko asenya umuziki ndetse akaba anasebya abahanzi Nyarwanda, ibintu byatumye n'abafana b'umuziki benshi bamufata nk'umwanzi ukomeye wa muzika nk'uko akunze kubyihamiriza. Icyakora ariko nanone ngo hari bacye muri bo bumvaga ukuri kubirimo hakaba abashidikanya ndetse hakaba n'abahakana bitewe n'amagambo akarishye yakoreshwaga harimo "ibishishwa" "abashishuzi" "n'abahashyi".

Byaje kugera aho guceceka byanga ahubwo uyu munyamakuru atangira kwamaganwa ku mugaragaro ashinjwa kwanga umuziki w'abanyarwanda gusa ntiyacika intege kuko nk'uko abyivugira "ukuri guhora ari ukuri kabone n'ubwo kwaba gukoreshwa n'umuntu umwe, ikinyoma kikaba ari ikinyoma kabone n'ubwo cyaba gikoreshwa na buri muntu wese"

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Dj Adams twamubajije uko abona umuziki ubu agereranyije n'uko byari bimeze mbere ku bijyanye no "gushishura" cyangwa se Kwigana ibihangano by'abandi, adusubiza agita ati: "Na mbere hose "ibishishwa" "n'abashishuzi" bari benshi cyane ahubwo ikibazo ni uko ari njye njyenyine wabivugaga. Impamvu ubu muvuga ko ari byinshi ni uko bisigaye byarateye isoni abanyamakuru bagahitamo kubivuga."

Yakomeje agira ibyo abaza abamupingaga:

-Ese ko mwavuga ko "nsenya umuziki Nyarwanda" mvuga amakosa arimo, na nyuma y'imyaka umunani muracyabona ari ukuwusenya koko cyangwa mwari mwarigize umuheto mushaka kureba icyo umwambi uzaba?

-Ese ko mwavugaga ko mwe muwubaka mukaba ari mwe murimo kuvuga ko "bashishura" mukanajora indirimbo zabo ndetse nabo ubwabo bakaba babyemera bamwe bakanabisabira imbabazi, mwahisemo kumfasha kuwusenya nabo ubwabo bisenya ?

-Kuwubaka uko mwawubakaga byaranze cyangwa amaronko yarashize mwahisemo kuvugisha ukuri?

-Ku ba producer, ubunyamwuga musanga ari intwaro igayitse mu kazi mukora ku buryo muzatanguranwa kwiyitirira ubuhanga mukoresheje iby'abandi kugeza ryari?

-Abategura ibitaramo, mwasanze abanyamahanga ari bo bazi ibishimisha abanyarwanda kurusha abo mu Rwanda?

DJ Adamz

Dj Adamz mu myaka itambutse ari mu bari bayoboye urugamba rwo kwamagana ubushishuzi muri muzika y'u Rwanda

Yanaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe by'umwihariko RURA, MINISPOC, RDB n'izindi kugira icyo bakora bitari ukwihutira kunenga no guhana abo batateye batanatera inkunga mu bikorwa byabo kugira ngo umuziki ukosoke ku buryo ugirira abawukora ndetse na Leta akamaro. Yasoje anashimira bamwe mu banyamakuru bamaze kubona ko gucurika ibintu ntacyo bimariye umuziki ndetse ko bafatanyije umuzika wagera kure.

Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bya Dj Adamz uyu akaba ari umunyamakuru umaze igihe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda aho ari we wa mbere watangije urugamba rwo kurwanya abahanzi b'abanyarwanda biganaga abahanzi b'abanyamahanga bakabeshya abakunzi ba muzika ko ibihangano bibye ari ibyabo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Adamz uri umunyakuri kdi ni byiza pee....ujye ukomeza ubabwire wenda bazajyezaho bumve...
  • Zamda5 years ago
    Kabisaaaa Dj Adamz tell em kbsaa
  • Gerard5 years ago
    Kabisa DG Adams ndakwemera najyaga ngukurikira cyane warwanye urugamba rukaze,ariko igihe kizagera babone ko wakoze akazi gakwiriye
  • UWIMPUHWE za KABAYIZA5 years ago
    #Ukuri# n'umwambi wahuranya mu matwi ugahinguranyiriza mu ntekerezo n'ubwenge by'umunyamafuti ugasarika isonga y'ururimi, uzabibwirwa n'ibyo izasohora byaba byiza cg bibi; ngo: "ndanenga kanaka watumye ubusesenguzi bw'abasesenguzi baciriritse bujya hanze". hhhh none se umwana nanyara kuburiri akamwazwa azanenge ababyeyi kubwo kwanika ibyo yanyayeho bikamenyekana???? social media unenga niho unyuza ibihangano byawe byuzuye #UBUSESENGUZI_BUTOMOYE# nshuti!!!!! #Dj_Adams ukwiye kubishimirwa bihambaye kubw'urugamba watangije ugacibwa intege n'ingabo mwakabaye muterana ingabo mubitugu ark ukanga ugafunga boot gikomando. ubu ndahamya ntashidikanya ko izo ngabo zirikunyura mu nzira waharuye.
  • ANTOINE4 years ago
    adam urumuhanga mubyukora komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND