RFL
Kigali

Ian Mbugua yashyize hanze urutonde rw'impano yifuza guhabwa ku isabukuru ye y'amavuko

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:20/08/2014 8:10
4


Ian Mbugua wamenyekanye cyane nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Tusker Project Fame, abonyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatanze ubutumwa butangaje ku birebana n’isabukuru ye y’amavuko izaba kuri uyu wa 27 Kanama,2014 ah yagize ibyo yisabira inshuti.



Uyu mugabo rero ubusanzwe usa n’utajya apfa kuganira cyane, yasabye inshuti ze ndetse n’abandi bose batekereza kuzagira impano bamuha ku isabukuru ye y’amavuko ibintu byihariye ndetse avuga ko utazabibona ashobora kwihera ay mafaranga cyangwa ubufasha abababaye.

Ian

Uyu mugabo wasabye n'impano zitoroheje mu biciro, uretse kuba ari umwe mu bakemurampaka ba TPF na we araririmba

ian

Tugenekereje mu Kinyarwanda Ian yagize ati“Nshuti, isabukuru y’amavuko yanjye iregereje. Mushobora kugurira BMW X6, Land Rover Evo, Mac Book Air cyangwa se Iphone 5. Cyangwa se nanone ufashe uwaba akeneye ubufasha, gaburira ushonje, gira uwo ufasha, gira uwo utera ingabo mu bitugu. Kora igikorwa icyo aricyo cyose cy’ubugwaneza. Oh, ngire ikindi kintu kimwe mbisabira; niba ufite gahunda yo kunyifuriza isabukuru nziza nyamuneka uzakoreshe Icyongereza kizima muzirinde HBD(birambangamira!!!!!!!)”

Dore zimwe mu mpano yasabye

ian

BMW X6

iaan

Land Rover Evo

ian

Mac Book Air 

ian

Iphone 5s

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dallas9 years ago
    Wowe urahaze urikirigita ugaseka
  • Felix9 years ago
    Afite ibinganiki
  • Sos9 years ago
    Sinajyaga ngirango se arakijijwe!!!!
  • bb9 years ago
    rubbishhhhhhhhhhhhhh





Inyarwanda BACKGROUND